Abayobozi baraye bashyizweho bahise barahira
Nyuma y’ivugururwa muri Guverinoma ryaraye rikozwe na President Kagame nkuko Itegeko Nshinga ribimwemerera, abashyizwe mu mirimo mishya bahise barahirira kuyikora neza kuri uyu wa 26 Gashyantare.
Muri uyu muhango, mu ijambo rito President Kagame yahavugiye yavuze ko imyaka 20 ishize ikwiye kwereka buri muntu ko u Rwanda ari igihugu kitameze nk’ibindi.
President Kagame akaba yabasabye gukorana n’abandi (gukora nk’ikipe) mu kazi kabo kugirango bazagere ku nshingano barahiriye gukora neza, indahiro bakazimushyikiriza.
Muri uyu muhango President Kagame mu ijambo rye yagarutse ku buryo igihugu ayoboye amwe mu mahanga ubu agifata.
Aha akaba yavuze ko bitumvikana uburyo ubutabera mpuzamahanga ngo buri gufata abari “victims” bukabahindura “perpetrators” naho abari “Perpetrators” bagahinduka “victims”.
Aha akaba yavugaga ku buryo ngo hari abagize uruhare muri Genocide bari kurekurwa n’ubutabera bwakabaye bubahana.
Ati “ Ibi byose tubyisangamo, tukabana nabyo, niyo mpamvu navugaga ko u Rwanda ruteye ku buryo butandukanye n’ibindi bihugu, n’imikorere yacu, imibereho yacu, imyumvire yacu, bikwiye kuba bitandukanye. Niyo mpamvu mvuga ngo no mu mikorere yacu tugomba gutandukananuko abnadi bakora, gukora mu buryo budasanzwe nibyo nibutsa abaministre bari hano barahiye imbere yacu. Nta mwanya wo guta, nta mwanya w ubunebwe nta mwanya wo kwirara nta mwanya w’uburangare. Niko iyi si tubamo ibitwibutsa niko amateka atwibutsa.”
Abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma ni Abaministre bane n’abanyamabanga ba leta babili.
Madame Oda Gasinzigwa wayoboraga ‘Gender Monitoring Office’ yinjiye muri Guverinoma afite inshingano za ministre mu biro bya Ministre w’intebe ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, asimbuye Nyakwigendera Inyumba Aloysea witabye Imana mu mpera z’umwaka ushize.
Professor Silas Lwakabamba yabaye ministre w’ibikorwa Remezo avanywe muri Kaminuza NKuru y’u Rwanda asimbura Asimbuye Albert Nsengiyumva wagiye mu mwanya mushya washyizweho muri minisiteri y’uburezi ariwo w’umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuli y’imyuga.
John Rwangombwa wari Ministre w’Imari, na Ambasaderi Gatete Claver wari umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu bo babisikanye bahinduranywa imirimo.
Naho Madame Mukantabana Seraphine we yagizwe Ministri ushinzwe Ibiza n’impunzi asimbuye Gen Marcel Gatsinzi, uyu mutegarugori akaba yari asanzwe ari muri komisiyo ishinzwe gucyura impunzi.
Nyuma y’iri vugurura rya Guverinoma ubu igizwe n’abaministre n’abanyamabanga ba leta bose hamwe 28, mbere bakaba bari 25.
Photos/PPU
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Iri tsinda rya Guverinoma y’u Rwanda rigiyeho ndizera ntashidikanya ko rigiye gukora ibyo risabwa.Abanyarwanda turasabwa kuba ikipe iri mu mwanya umwe,dukore ibyo izina ryacu ridusaba ndetse n’igihugu tutitaye ku rucantege rw’amahanga.
niko ko mbona nta muntu wemera Binagwaho, najye kandi nuko, ubu koko H.E ntacyo yabikoraho, MINISANTE yarasabye, birababaje, kandi ariyo twakagobye kuzamura,mubarahiye bose oyeeeeeeeeee ariko MINISANTE wapiiiiiiiiiiiiiiiii
HAHAHA SERAFINA!!!!!!!
RWANDA WARAGOWE…..
Abo bayobozi bazatuyobore neza cyangwa mzehe azabahindura nibatakora neza cyane kandi vuba kuko turi kw’isi yipiganwa. Nibadashobora gupiganwa n’isi. Nta kujenjeka mw’ipiganwa mw’iterambere ry’isi irimo gutera imbere. Mbifurije imirimo mwiza n’ibihe byiza mu mimiyoberere yabo.
MINISITIRI W’UBUREZI NAFASHE IKIGO IRST KUKO KIGEZE MU MAREMBERA. KWANGIZA UMUTUNGO WA LETA IKIGENERA.BIRABAJE IMYAKA 6 NI MYINSHYI CYANE NTA MUSARURO ICYO KIGO GITANGA.
MURAKOZE
NIZEYIMANA
Iritsinda niryinshi.mu rda dukwiye itsinda ry’abatarenze 12,reba aba depute,Senators,Aba jyanama,za Komisiyo byose n’ifaranga rigenda ntampamvu,bishyizwe hamwe byagabanya amafaranga.Kandi iyo bigeze hamwe ngo ntafaranga bafite. PM ” kwizirika umukanda”.
None se wowe uvuga ministre w’ubuzima ngo ntumwemera umuzi kurusha abamushyizeho? nibo bagomba kumwemera cg ntibamwemera naho wowe ibyo urimo urahonvonvwa. wasanga yaragukaciranyi diporome mpimbano
Comments are closed.