Digiqole ad

MINISANTE: bateranyije inama yo guhashya imfu z’abana bakivuka

Kigali – Kuri uyu wa 26 Gashyantare Ministeri y’Ubuzima n’umushinga w’abanyamerika VSI ((Venture Strategies Innovations) batangije inama y’umunsi umwe yo kureba uko imfu z’abana bavuka n’abagore babyera zagabanuka kurushaho.

Mu Rwanda barashaka kurushaho kugabanya imfu z'abana na ba nyina
Mu Rwanda barashaka kurushaho kugabanya imfu z’abana na ba nyina

VSI ivuga ko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, birimo n’u Rwanda, abagore 47 000 buri mwaka bitaba Imana babyara cyangwa bahitanywe n’inda.

Mu Rwanda, nubwo ngo iki gihugu cyakomeje gushimira uburyo cyagabanyije imibare y’abana bitabaga Imana bavuka cyangwa ba nyina bakahasiga ubuzima, ariko ngo hari ababyeyi bagipfa batanga ubuzima cyangwa abana bapfa bavuka.

Muri iyi nama batangaje ko intego ihari ari ukugabanya imfu z’abana bavuka ho 3/4 mu mwaka wa 2015.

Kuva mu mwaka wa 2000 ikigereranyo cy’abana bapfa bavuka cyavuye ku bana 1071 bapfa  ku 100,000 bavuka kigera kuri 476 mu mwaka w’2010.

Kuba hari abana n’abagore bacyitaba Imana mu gihe cyo kwibaruka nicyo cyateranyije iyi nama ngo barebe ingamba zafatwa ngo iki kibazo kirusheho kuba gito cyane mu Rwanda.

VSI(Venture Strategies Innovation) iri gufatanya na MINISANTE, ni umushinga uterwa inkunga na Leta z’Unze Ubumwe za Abamerika ukorera mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’U Rwanda rurimo, ukaba ukora ibikorwa byo guteza imbere ubuzima bw’umugore ufatanyije na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo.

Inama yateranye none muri Hotel Umubano ku Kacyiru
Inama yateranye none muri Hotel Umubano ku Kacyiru

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ni byiza ibyo mukora gusa turibaza mufite abaganga n abaforomo beza gusa bamwe nukubasubirira muri deontologie cyane ko ubu abatutirere beza atari abazi umwuga ufpa kuba ukina neza politke ubundi uziranye na directrice wubuzima mukarere  ubwo ikigo ukakigira akarima kawe aho usanga umuntu yarize mecanic ,lettre akanyarukira congo akkabona a1 mu ki nurse akaza agahemberwa a2 yiyumvikaniya na manager wa hc.ubwo uwo afite vocation cga ni mayisha ashakisha,see nyamagabe ,kibirizi …..,hari nabayobora abakozi nabi bitwo mubusumbane babona bagakora binuba umurwayi akahagwa.

Comments are closed.

en_USEnglish