Digiqole ad

Ferwaka irateganya amahugurwa no kuzamura mu ntera abakarateka

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda Ferwaka rirateganya igikondwa ngarukamwaka cy’amahugurwa azasozwa n’ikizamini cyo kuzamura abakarateka mu ntera, bakambikwa imikandara yisumbuye kuyo bari basanzwe bambara.

UWAYO Theo, perezida wa FERWAKA / Photo internet
UWAYO Theo, perezida wa FERWAKA / Photo internet

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate  mu Rwanda  Uwayo Theo yatangarije Umuseke.com ko Ayo mahugurwa azabera kuri sitade nto y’i Remera, akayoborwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu Ruslan Adamov , akazasozwa n’ikizami cyo kuzamura mu ntera  abakarateka bava ku mukandara w’ubururu(Bleu)  bajya ku mukandara w’igitaka (Marron) , n’abava ku mukandara w’igitaka (Marron) bajya ku mukandara wirabura (noire) ariwo ungana na Dani ya mbere.

Ayo mahugurwa ndetse n’iryo zamurwa mu ntera bikaba biteganyijwe  kuri ubu buryo:

kuwa  30/Werurwe/2013 nibwo hazatangizwa ayo mahugurwa kuri Sitade nto i Remera akazamara umunsi umwe .

kuwa 31/Werurwe/2013 hakazaba ikizami cyo kuzamura mu ntera abakinnyi bari muri bya byiciro twavuze haruguru, bazaba bakurikiranye ayo mahugurwa kandi bagejeje n’igihe cyo kuzamurwa mu ntera giteganywa n’amategeko  y’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate ku Isi. Umuyobozi wa Ferwaka akaba yanatangaje kandi ko bateganya no kuzazamura mu ntera abafite Dan ziri hejuru y’imwe bakaba bazabamenyesha igihe bamaze kubinononsora neza.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye n’umuyobozi  w’ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda Uwayo Theo yatangaje ko atari ibyo gusa kuko no mu mpera z’ukwezi kwa Mata ku itariki ya 28 hazaba irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi rizwi ku izina rya Never Again, akaba yatangaje ko imyiteguro igeze ahashimishije mu rwego rwa Federasiyo.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • umva bakinnyi bakarate mfite 27ans kandi nkunda karate nka sport ese kuriyo myaka nakora iyo spor bigashoboka

    • Nibe nawe rata, amatiku y’abantu ntiwayavamo, kalate ni umukino usaba ubushake no kwirinda ubunebwe wongeraho kugira ubushake butarimo kwibabarira cyane kuko isaba imbaraga, kugira gahunda no kwiyumvamo ko byose bishoboka, ugatangira imyitozo yawe, nta kabuza mu gihe gito uba wagororotse ukajyana n’abandi ukazamurwa mu ntera nk’abandi kuko ubushobozi buva mu bushake. Imyaka ntago ari ikibazo cyane humura

  • biratangaje kubona Federation itegura amahugurwa umunsi umwe,yarangiza ngo passage,hari inyungu kuri bamwe abandi ni igihombo!

    ubwose abana biga mubigo mwabatekerejeho?noneseko hari aahantu henshi mwanze guiha abana imikandara ngo bategereze bazaziherwa rimwe,ndavuga imikandara y’imikara,kdi muri samurayi hari abazihabwa ahtitawe kuribyo!ubwo mubona hatari ikimenyane n’akarengane?urugero,aban bato bitwa ba filis ba christian uko ba pakoze passage birazwi abo bakoreye rimwe hari umuzungu baracyambaye imikanda yabo!abandi baragenda bagapassa muri z’amerika n’ahandi kuko bafite uko bigirayo baza bakatwemeza uko kuntu batsinze ibi zamini !haa twabibwirwa niki ko ntawajyae namwe!hari abantu bamaze imyaka 7 dan ya 1 ni ya2,none ngo mubateganyirije passage kuko mwumviseko …ubwose ni mpuhwe cg nibitambaro mubakinze mumaso.nasezeye muri karate kubera ibibazo nkibyo.

  • Uyu mu type ngo ni perezida wa Ferwaka, umubajije gukora kata de base, yakwereka ibirori. Kuba nta Esprit ya karate agira nibyo byatumye benshi mu ba karateka ba nyabo basigaye bayikorera mu ngo zabo. amatiku, ibimenyane, kutubahana…karate mu Rwanda yarapfuye burundu, ibyo barimo ni ukwifotoza.

  • aba bagabo bo muri ferwaka nuko twabuze aho twabarega naho ubundi batumereye nabi(agasuguro kutubahana nibyo bibaranga ikindi urukundo rwumukino ni rucye kuko bishoboka ko batagamije kubaka sport ahubwo bagamije gutunganya neza amazina yabo.bayobozi bigihugu mureba ibibi bintu mudutabare.

  • Ntibitangaje biraseheje kumva abanyamatiku iyo bihaye urubuga bavuga akari imurori. Umukarateka waretse karate kubera Theo, ntaho ataniye n’uwayiretse kubera SINZI. Karate ukina ni iyawe ntawe uyikinira. Bibyo, n’ubwi igihu cyabudika, isi ikiburandura, cg umukuru w’igihugu akirakaza (uretse ko ashyigikiye karate izira amatiku), burya umusamurai nyawe araguma akagenda yemye ntiyihisha mu rugo. Ese ubundi aba bababeshya ko bakinira mungo mwemezwa nande ko bakina koko uretse guhengamira aho wumva itiku riryoshye? Muze mumufuti, karate si blabla, uwambaye Kimono yakiriye O’sensei Kawazowe akora tize se i Remera. Nimuceceke kubaka si amagambo.

  • Ese amatiku ya FERWAKAntarangira ndibuka uko mwubahutse umusaza Sensei Tharcisse mukamukura kubuyobozi none imyaka ibaye irindwi Theo akiyobora!!!yarabiharaniye we Guy bibagirwa umusaza waranzwe no kuzamura kalate kuva mubuto bwe kugera uyumunsi ikibazo kiba kubakinnyi kubera ihangana hagati yabayobozi baza equipe ngirango kalate y’Urwanda iheruka agahenge kubwa Fidel

Comments are closed.

en_USEnglish