Interpol yafunguye ishami ryo guhashya abarobyi batemewe
Kuri uyu wa kabiri Ishami Mpuzamahanga rya Polisi(Interpol) ryatangije ku mugaragaro ishami rishya rishinzwe uburobyi butemewe n’amategeko.
Iyi porogaramu nshya yiswe “Project Scale” yatangijwe mugaragaro kuri uyu munsi i Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa igamije kurwanya abantu bose bakora uburobyi mu buryo butemewe n’amategeko aho byagaragaye ko nibura mu mafi atanu arobwa nibura ifi imwe iba yarobwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Reuters dukesha iyi nkuru iravuga ko David Higgins,ushinzwe ibyaha byibasira ibidukikije muri Interpol yavuze ko hari ibimenyetso bitandukanye byerekana ko kuroba bitemewe n’amategeko ari icyaha akomeza avuga ko n’ubwo abantu babona amafaranga ariko hagaragaramo ibyaha bitandukanye muri uriya mwuga w’uburobyi.
Kuroba bitemewe n’amategeko byagiye bitungwa agatoki ko bibangamira ibikorwa bitandukanye bitari uburobyi gusa ahubwo binabangamira ubucuruzi bw’imbere mu gihugu mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Akamaro k’iri shami kakazaba ari ugutuma ibihugu bitangira guhanahana amakuru bakabimenyesha Interpol, bityo ikazaba ariyo izajya iba iya mbere mu kugera ahari kubera ibi bikorwa byo kuroba bitemewe n’amategeko.
Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM