Digiqole ad

John Terry na Rafa Benitez bashwaniye bikomeye ku myitozo

Captain wa Chelsea John Terry n’umutoza wayo Rafael Benitez batanye mu mitwe mu myitozo bakoze kuri uyu wa mbere, imbere y’abakinnyi n’abakozi bandi muri iyi kipe.

Mu minsi ya mbere Terry na Benitez barumvikanaga ariko ubu ntibajya imbizi
Mu minsi ya mbere Terry na Benitez barumvikanaga ariko ubu ntibajya imbizi

Aba bagabo bafatanye mbere gato y’imyotozo ku kibuga cya Cobham complex aho bayikorera.

Benitez yari ahamagaye abakinnyi ku ruziga ngo baganire ku byababayeho ku cyumweru ubwo batsindwaga na Manchester City.

Uyu musipanyoro ngo yabwiye abakinnyi ko yababajwe cyane n’uburyo bitwaye, ndetse abasaba ko bamuha ibisobanuro kuri uko gutsindwa.

Terry, utari wakinishijwe uyu mukino, yahise afata ijambo vuba avugira hejuru amagambo yabwiraga Benitez ngo yavuyemo intonganya nto maze barafatana, batandukanywa n’ikipe yose yari aho.

Ibi bibaye nyuma y’uko bivuzwe na The Sun kandi ko ubwo New Castle yatsindaga Chelsea  bitatu kuri bibiri ubushize, nabwo aba bagabo ngo bari bacyocyoranye cyane mu rwambariro rw’abakinnyi.

Ubu Chelsea iri kurwana no kuba yaza mu myanya ine ya mbere, mu gihe iyo itsinda uyu mukino wa Manchester City iza kuba ari iya kabiri.

Ibi biraba kandi umutoza Rafael Benitez ari mu kazi k’inzibacyuho yahawe na Roman Abramovich, umuherwe nyiri iyi kipe. Gusa abafana benshi ba Chelsea bakaba batarigeze biyumva muri uyu mutoza wahoze ari mukeba wabo ari muri Liverpool. Bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe nabo ngo byaba ari uko.

The Sun

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • wapi ntiyeri guhita iba iya kabiri! wibuke ko Man city yayirushaga amanota 4

  • mnnnj9iknlllkjnkj

Comments are closed.

en_USEnglish