Digiqole ad

Ingabo 110 zatashye ziva muri Darfur

Abatashye ni abasirikare 110 bashimiwe umurimo mwiza bakoze mu butumwa bwo kugarura amahoro i Darfur muri Sudani . Aba baraye baje kuri uyu wa 26 Gashyantare batangaje ko abatuye kiriya gihugu bari bamaze kwibona cyane mu ngabo z’u Rwanda.

Kuri uyu mugoroba ubwo basohokaga mu ndege bavuye mu butumwa
Kuri uyu mugoroba ubwo basohokaga mu ndege bavuye mu butumwa

Iki kiciro cy’ingabo cyatashye ni icyanyuma muri batayo enye zari i Darfur zimaze gusimburwa n’izindi enye.

Aba basirikare b’u Rwanda baje guhabwa ikaze n’Umugaba w’ingabo Lt Gen Charles Kayonga wabishimiye ku murava na discipline bakoranye ubutumwa bamazemo iminsi.

Murungi Jeanne umwe mu basirikare bagarutse mu Rwanda yavuze ko bahavuye abaturage bamaze kubiyumvamo cyane, ndetse ko bababwiraga ko bumva nta zindi ngabo bumva zakoherezwa mu gihugu cyabo usibye izivuye mu Rwanda.

Murungi ati “Urugero umuco wabo ntiwemera ko abategarugori babo bahura n’abagabo hamwe bakaganira ari benshi,  ariko tuvuyeyo dusize bamaze abagore baho nabo bamaze kwisanga no kumenyera kujya ahabona ntibagume mu bikari gusa. Badukundaga natwe tukabakunda.

Twabigishije gusabana, tubigisha gukora Imbabura za rondereza, twabigishaga imbyino zacu nabo bakatwigisha izabo tukigishanya indimi, tuhavuye tumaze kuba abavandimwe kandi tubasigiye amahoro.

Bimwe mu bikorwa ingabo z’u Rwanda zakoze ni ukubakira amashuri abana ahitwa Zalinge, ahitwa Nalititi izi ngabo zihubakira abagore isoko kuko bacururizaga mu mucanga. Amafaranga yakoze ibyo bikorwa byose akaba yari umusanzu bikuragamo ubwabo.

Aba basirikare batashye ni abanyuma mu bari bagize batayo ya 71, bakaba batahanye na Col Nkubito Eugene wari uyoboye batayo zose enye zari i Darfur.
Abaje basimbuwe n’abasirikare bagize batayo ya 105, bajyanye na Col. Rudovico Mugisha uzasimbura Col Nkubito ku buyobozi bwa batayo enye z’ingabo zasimbuye izahoze Darfur.

Lt. Gen. Kayonga n'abandi basirikare bakuru bari baje kwakira izi ngabo
Lt. Gen. Kayonga n’abandi basirikare bakuru bari baje kwakira izi ngabo
Sgt Murungi yavuze ko bavuyeyo abaturage bamaze kubibonamo
Sgt Murungi yavuze ko bavuyeyo abaturage bamaze kubibonamo
Col. Eugene Nkubito wari uyoboye Batayo ya 71 yari mu butumwa muri Sudani y'Epfo
Col. Eugene Nkubito wari uyoboye Batayo enye zari mu butumwa muri Sudani
Brg Gen Joseph Nzabamwita Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda yavuze ko RDF yishimira cyane ubuhamya buvugwa kuri izi ngabo z'u Rwanda muri Sudani y'Epfo
Brg Gen Joseph Nzabamwita Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko RDF yishimira cyane ubuhamya buvugwa kuri izi ngabo z’u Rwanda muri Sudani zombi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nibyiza ariko kobagaragaza idarapo ry’igihugu neza kuki iyo bageze mu rwanda agashahara kabo katongerwa iyo ashize ya mission ugira ngo sabakozi bareta gusa ikibazo cy’imishara y’abasirikare president akivugeho mukiganiro n’abanyamakuru

Comments are closed.

en_USEnglish