Digiqole ad

Chris Brown “Gukubita Rihanna nicyo kintu nicuza mu buzima”

Uyu muhanzi n’ubu ugikurikiranwa na Police kubera ibyo yakoreye Rihanna mu 2009, ubu aravuga ko ari umuntu wahindutse wicuza cyane ibyo yakoze.

Niba ubu hari abameranye neza ni aba
Niba ubu hari abameranye neza ni aba

Chris Brown yagize ati “ Hari igihe mushwana, mukarwana nuwo ukunda. Ariko ririya joro niryo joro nicuza kurusha ibindi byose mu buzima, ikosa rikomeye kurusha ayandi.

Ariko arankunda, navuga iki? Yarambabariye. Ariko narabikoreye cyane kuko nanjye ndamukunda.

Iyi ‘couple’ yari yaratandukanye kubera ibyabaye icyo gihe. Ubu imeranye neza kurusha izindi nkuko Chris Brown abitangaza.

Uyu muhungu w’imyaka 23 gusa, yemeza ko yigiye mu makosa yakoze, kandi bidashoboka ko yakongera kubabaza Rihanna bibaho.

Avuga na n’ikinyamakuru The Mirror yagize ati “ Nize byinshi kuva burya, narakuze. Nari muto cyane ibintu byose mbifata uko nishakiye. Sinabyumvaga.

Kuri we, ngo arabizi ko hari benshi batazigera bamubabarira, ariko icya ngombwa ngo ni uko nyiri ubwite yamubabariye, bityo ibyo abandi bamunnyega ngo ntacyo bizamubwira.

Ati “ Mbere barankobaga, bakannyega kubera ibyo nakoze nkababara cyane, ariko ubu ntacyo bikimbwiye kuko umutima wanjye wagiye hamwe. Ubu ntabwo bazi uko tumeranye.

Muri iki cyumweru, Rihanna w’imyaka 25, yatangaje ko Chris Brown aramutse yongeye kumukubita yahita yigendera.

Yagize ati “ ubu ariko ntabwo agifite ubushobozi bwo kungirira nabi nanone

Ubu ngo ntabwo yakongera kumukorera bene ibi
Ubu ngo ntabwo yakongera kumukorera bene ibi

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ese barabana?

  • Yamukubise gutya burya? none yarmubabariye

  • sha wamugani wabavuga ngo mbere yo gukunda umukobwa uzabanza umutungure mu gitondo abyutse nibwo uzabona isura ye neza, none ndabyemeye, burya ya nkumi nuku yaba isa atisize bya burungo bisiga yayaya ndumiwe kabisa.

    • rwanda we nawe ntakigenda cywe ntabwo ubona ko ari inkoni zamuhinduye isura!!

  • nago babana ari ko barakundana ku mukubita gutyo yaramuhanaga

  • yemwe urusurukundo nikaremano.

  • ibi ni ubugome buvanze n’ubugoryi!!! ese umuntu n’ubwo yagukosereza gute wamuhindura sauce tomate bigeze hariya.bariya bajya gukora kuriya babanje kwiyuha ibiyobyabwenge.

  • ok

  • Sitani aratamaza kd niwe mukorera

  • ubutaha nta zagukubita gutyo ahubwo azakwica ngewe niko mbibona keretse niba noneho mwese mwemera Imana n’umwana wawo Jesus.naho ubundi illuminatti sikintu.

Comments are closed.

en_USEnglish