Digiqole ad

Gushima Imana mu byiza idukorera n’ibyigiciro

Imana irema umuntu, yamuremye  mu ishusho ryayo imushyira ku isi ngo ategeke ibindi biremwa byose biyiriho. Ibi  bikagaragaza urukundo rukomeye yamukunze n’agaciro yamuhaye kugeza ku munsi wa none.

Niyo mpamvu nifuje gusangiza abakunzi ba Umuseke.com urukundo Imana idukunda rutagereranywa mbashishikariza guhora bashima Imana, yaba mu byiza cyangwa mu bibi kuko byose Imana ariyo ibigena.

Imwe mu ndirimbo zihimbaza Imana igira iti: “hari igihe uba mu kigeragezo gikaze,abantu bakakuvuga ngo urajya he,bakakuvuga bongorerana ngo nti bucya, ariko ku bushake bw’Imana yakuremye igukunze bugacya ,ndetse n’ejo bugacya”.

Ibi bikerekana ko n’aho waba mu bihe bikomeye,abantu bose bakakuvaho, Imana  yakuremye ikakurinda ukaba ugeze uyu mwanya ugihumeka umwuka w’abazima kandi ntacyo watanze ,itagutererana  ahubwo igukeneyeho kuyambaza, kuyizera no kuyiragiza maze ikagutabara nk’uko ibitubwira mu gitabo cyayo ko uragiwe n’umwami usumba byose ntacyo azabura.

Nkaba nasoza ubu butumwa nsaba buri wese ko yahora azirikana gushima ndetse no guhimbaza Imana yaturemye ,ikaturinda kuva mu bwana tukaba tugeze mu rwego runaka rw’ubuzima, kandi tunazirikana ko naho twagwa mu bicumuro ikomeza kutwihanganira kubera urukundo rwayo, ahubwo turusheho kuyishimira no kuyiragiza ubuzima bwacu bwa buri munsi bikazadufasha kugira amahoro, ndetse n’imigisha itagabanije mu bikorwa byacu bya buri  munsi.

Uwiteka rero aradukunda  kandi yiteguye kutugirira neza  nitumuragiza imitima yacu akayiyobora.

Imana iduhundagazeho Imigisha .

Umubyeyi  Angelique

 

0 Comment

  • Imana iguhe Umugisha kuri iyi nkuru.

    • Urakoze! God bless u.

  • IMANA IKUREMERE AMASHIMWE MASHYA MWIZINA RYA KRISTO JUSUS

Comments are closed.

en_USEnglish