Month: <span>May 2012</span>

Umugore yahanishije uwigeze kuba umukunzi we kumukura amenyo yose

Inkuru y’ikinyamakuru Dailymail yemeza ko Marek, umugabo utuye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza, ku myaka 45, yirengagije agahinda yaba yarateye uwahoze ari umugore we, Anna w’imyaka 34 usanzwe ari umuganga w’amenyo akajya kumwivuzaho. Uyu mugabo Marek rero wari waratandukanye na Anna yaje gutungurwa ubwo yasohokaga mu ivuriro nta ryinyo na rimwe afite mu kanwa! […]Irambuye

Abafite ubumuga bagiye gushyirwa mu byiciro hagamijwe kubakemurira ibibazo

Kuba umubare nyawo w’abafite ubumuga utazwi, biterwa n’uko nta rutonde rwakozwe n’abahanga rugaragaza urwego n’icyiciro cya buri muntu, bityo no kubagenera inkunga bikagorana.   Mu biganiro yagiranye n’abahagarariye abafite ubumuga bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihuguy’Abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Gicurasi, yabatangarijeko gahunda […]Irambuye

Abantu babana na virus itera SIDA 2% ntibajya bivuza kubera

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Spot View Hotel ku itariki ya 2 Gicurasi, umuryango mpuzamahanga w’abagore babana na virusi itera Sida wavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe na Track Plus, basanze abantu 2% mu babana na virus itera SIDA, batajya bivuza kubera gutinya kwishyira ahagaragara. Bamwe mu bakunze kugaragarwaho n’iki kibazo ni abafite imyanya y’ibyubahiro baba batinya […]Irambuye

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 2/5/2012

Kuwa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2012, Inama y‟Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 18/4/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku ntambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa Amasezerano yerekeye Isoko rihuriweho n’Ibihugu bigize Umuryango wa […]Irambuye

Abahanzi bari muri PGGSS II basuhuje abafana babo ba Nyabugogo

Abahanzi bari guhatanira igihembo cya Primus Guma Guma Superstar II kuri uyu wa gatatu bagiye muri gahunda yo kuramutsa abafana babo. Bahereye ku bafana bo mu  gace ka Nyabugogo. Si ukubaramutsa gusa kuko banabahaga gahunda ya Road Shows zizabera mu mijyi itandukanye mu Rwanda, aha abahanzi bakaba baboneragaho gusaba abafana babo inkunga muri iri rushanwa […]Irambuye

Mukura yahagaritse umuvuduko wa APR iyitsindira i Huye

Mu mukino w’ikirarane waberaga kuri Stade Kamena i Huye, ikipe ya Mukura yahagaritse umuvuduko wa APR FC ubwo yayitsindaga igitego 1 ku busa. Ibi byahaye andi mahirwe mukeba wa APR ku gikombe Police FC. Mu kibuga kibi cyane cyaguyemo imvura, imbere y’abafana ba Mukura bari baje ari benshi, ku munota wa 3 gusa rutahizamu HARORIMANA […]Irambuye

u Rwanda rwaje mu bihugu 5 byambere bya Africa muri

Mu bushakashatsi bukorwa buri mwaka na World Economic Forum’s (WEF) bugasohora urutonde rw’uko ibihugu by’isi bihagaze mu ikoranabuhanga, muri raporo ya 2012 u Rwanda rwaje mu bihugu bitanu bya mbere muri Africa. Global Information Technology Report 2012 yasohotse mu mpera za Mata 2012 ishingiye ku buryo mu gihugu abantu babasha kubona Internet ( network readiness […]Irambuye

Alexander, 26, Champion mu kwoga metero 100 yitabye Imana

Umunyanorveje nomero ya 1 mu gusiganwa kwoga metero 100 yitabye Imana ku myaka 26 gusa azize urupfu rutunguranye nyuma y’imyitozo. Nkuko tubikesha urubuga  rw’ishyirahamwe ryo kwoga mu gihugu cya Norvege rutangaza ko Alexander Dare Oen w’imyaka 26, bamusanze yikubuse hasi mu rwiyuhagiriro(bathroom) kuwa 30 Mata ahitwa Arizona muri USA aho yari yagiye gukorera imyitozo, bikaba […]Irambuye

Abageze ku myaka 70 turasaba ko bazajya bava muri Gereza

Komiseri ushinzwe amagereza mu Rwanda   Commissaire Général  Paul  Rwarakabije kuri uyu wa 2 Gicurasi yavuze ko bagiye gusaba Leta ndetse na societe nyarwanda ko umugororwa ugejeje ku myaka 70 yajya arekurwa mu rwego rwo kugabanya imfu ziterwa n’izabukuru. Commissaire  Rwarakabije yabitangaje mu nama irebana n’ubuzima bw’abagororwa yabereye muri Hotel chez Lando i Remera, nyuma yo kugaragaza ko […]Irambuye

Kigali: Abasabiriza ntibishimiye umunsi w’umurimo kuko ntacyo bacyuye

Abasabiriza mu mujyi wa Kigali baravuga ko kwizihiza umunsi w’umurimo byatumye ntacyo babona kuko ngo bamwe mu bagira icyo babamarira bahawe ikiruhuko, ntibagere mu mujyi. Abo twaganiriye ariko, bemeza ko nabo batishimiye ibyo bakora bemeza ko nubwo hari igihe babone ikibatunga ariko atari umurimo wabateza imbere. Nubwo muri aba basabiriza higanjemo ababana n’ubumuga butandukanye, hari […]Irambuye

en_USEnglish