Digiqole ad

Mukura yahagaritse umuvuduko wa APR iyitsindira i Huye

Mu mukino w’ikirarane waberaga kuri Stade Kamena i Huye, ikipe ya Mukura yahagaritse umuvuduko wa APR FC ubwo yayitsindaga igitego 1 ku busa. Ibi byahaye andi mahirwe mukeba wa APR ku gikombe Police FC.

APR nyuma yo gutsindwa agahinda kari kose/photo umuseke.com
APR nyuma yo gutsindwa agahinda kari kose/photo umuseke.com

Mu kibuga kibi cyane cyaguyemo imvura, imbere y’abafana ba Mukura bari baje ari benshi, ku munota wa 3 gusa rutahizamu HARORIMANA Jean de Dieu yahagurukije abafana ubwo yatsindaga ku burangare bwa ba myugariro ba APR.

Mu gice cya mbere ikipe ya Mukura yihariye umukino ndetse inahusha uburyo butatu bwiza bwo gutsinda ibitego. Igice cya kabiri ikipe ya APR yagerageje gusatira ariko kuboneza mu rushundura binanira ba rutahizamu Olivier Karekezi na Kabange Twite.

Mbere y’uko umukino urangira, ikipe ya APR yegerageje gusatira bikomeye ariko biba iby’ubusa, umusifuzi Gervais Munyanziza avuza ifirimbi ya nyuma inkuru mbi itaha mu bafana ba APR, impundu zisigara zivuga i Huye no mu bafana ba Mukura bari ahatandukanye.

HARORIMANA Jean de Dieu waje muri Mukura VS avuye muri Etincelles, ni ubwa kabiri atsinze ikipe ya APR kuko na tariki 30/10/2011 i Nyamirambo yari yatsinze igitego kimwe cyatumye Mukura itsinda APR yayisanze i Kigali.

Nyuma y’umukino umutoza wa APR Ernie Brandts yavuze ko batsinzwe umukino ariko batavuye ku kurwanira igikombe na Police FC.

Ernie Brandt ati: “Iki ikibuga twakiniyeho si ikibuga cyo gukiniraho umupira w’amaguru, cyagoye abakinnyi bikomeye. Gutsindwa ubu ntibivuzeko tuvuye muri Kurusu y’igikombe

Gutsindwa kwa APR bisize urutonde rwagateganyo gutya:

1 APR 22 14 5 3 44 19 25 46pts
2 POLICE 20 13 5 2 32 12 20 44
3 MUKURA 21 12 6 3 28 13 15 42
4 KIYOVU 21 11 5 5 27 20 7 38
5 RAYON 21 10 7 9 35 20 15 37

mikino ikipe zombi zisigaje :

APR FC :  Kiyovu [Amahoro Stadium], Nyanza [Mumena]

Police FC : Espoir [Rusizi], Marines [Umuganda], Mukura [Kicukiro]

Selemani wa APR agerageza kunyura ku bakinnyi bo hagati ba Mukura
Selemani wa APR agerageza kunyura ku bakinnyi bo hagati ba Mukura
Iranzi JClaude na Mike Segaba wa Mukura barwanira umupira
Iranzi JClaude na Mike Segaba wa Mukura barwanira umupira mu kibuga gitose
Olivier Karekezi aratera coup franc ariko ntacyo yavuyemo
Olivier Karekezi aratera coup franc ariko ntacyo yavuyemo
Abafana ba APR, bayobowe na Hamiss (wa Vuvuzera y'umuhondo) batanze umusanzu wabo ariko biranga
Abafana ba APR, bayobowe na Hamiss (wa Vuvuzera y'umuhondo) batanze umusanzu wabo ariko biranga
Umwe mu bafana ba Mukura nawe nuko yari yiteguye
Umwe mu bafana ba Mukura nawe nuko yari yiteguye
Kuri stade Kamena ubu Mukura iri gukiniraho, rubanda bari benshi cyane
Kuri stade Kamena ubu Mukura iri gukiniraho, rubanda bari benshi cyane
Miggy arakiza ibyondo mu nkweto nyuma y'umukino
Miggy arakiza ibyondo mu nkweto nyuma y'umukino
Mbuyu n'isunzu rye agahinda kari kenshi nyuma yo gutsindwa
Mbuyu n'isunzu rye agahinda kari kenshi nyuma yo gutsindwa
umurundi Papy Faty ntabwo yumvaga ibibabayeho kuri Kamena
umurundi Papy Faty ntabwo yumvaga ibibabayeho kuri Kamena
Harorimana J de Dieu bita Harora (ibumoso) yasubiriye APR nkuko yabigenje mu Ukwakira 2011
Harorimana J de Dieu bita Harora (ibumoso) yasubiriye APR nkuko yabigenje mu Ukwakira 2011
Ernest Brandts utoza APR ati: "Ntiturava ku gikombe"
Umuholandi Ernstus Wilhelmus Johannes Brandts wakiniye wakiniye PSV Eindhoven imyaka hafi 10 ubu utoza APR ati: "Iki ikibuga twakiniyeho si ikibuga cyo gukiniraho umupira w’amaguru"

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ubwo ni ukuvuga ko police itsinze imikino 2 iigaranye yahita igira amanota 50? Ahubwo igikona kiracyapfuka! Gusa mfite impungenge ko Police bagiye kuyikorera umupango udasanzwe igatakaza amanota. Dutegereze turebe.

  • Wumve nkome! aba rayon muri he?

  • Mukura yo ntago yacyiniye kuri iyo stade???komperuka A P R yogosha abacyinnyi,uriyamusatsi bite?uwo mupeti ahamagarwe mu MAVUBI!!!

    • iriya se buriya ni stade?????

  • Nishimiye ipfurwa,ryimirizo yigikona.(police oye…)

    • yewe uri imondo koko

  • APR se niyo yakiniye kuricyo kibuga yonyine MUKURA ntago yarikirimo urwo nurwitwazo bihangane.

    • ntawugusabye kuduha inama jyana inama zawe. uwo ntyazi se nzi nyina

  • hahah! uriya si Bikorimana Didier wana! uri zairwa jama! uribona ukuntu wahejeje na za ecouteurs!! BDW keep it up umuti!

  • bakiniraga rwarutabura! ikibazo si ikibuga!! ubundi ngo hari abagabo banyagirwana n’abandi bati twe twaboze!!

  • Kariya kaguru ka mike Segaba wa mukura buriya ntikavunitse? uwanyereka uburyo yirukamo

  • mbega ikibuga!!wagirango nikiraro kinka??!!!! uhhhh!!!

  • Mukura oyeeeeeee!!!!!!!!!!!

  • hahahaha, mbega ikibuga. babasore bahindutse udusarigoma dukina karere nezaneza. Hahahaha

  • Gukinira mu ntabire.com, ese iterambere rigeze hehe?

    • Umuhanga muikarita n’iyo abuze iturufu ntibimubuza gutsinda ! None se ushatse kuvuga ko n’ikibuga cya regional i Nyamirambo ari kibi ko nabwo byabaye 1 – 0 cya HARORA

  • Turemeranywa ko ikibuga cyari kibi. Aliko tunemeranywe ko MUKURA yifatiye APR, kuko si ubwa mbere iyitsinda, n’i Kigali yarabikoze kandi noneho ikibiga ntabwo cyari kiriya. Ahubwo MUKURA IKWIYE KUJYA ITSINDA N’ANDI MAKIPE IKAZA NIBURA MU MAKIPE 3 YA MBERE.

  • Wamukinnyi wabo uvuna abazamu se yari yagiye he ?

    • wamuvuze izina se!@! uragaragaye abavunika bose bandikwa mu binyamakuru? ariko mwabaye mute? Mukura nta kibazo rwose

      • nari kubabara iyo iba rayon

  • REKA SHA MWIBESHYA ABA BANTU BARI BAVUYE GUCUKURA IBIJUMBA. NI HEHE MWARI MWABONA ABANTU BAVA GUKINA BAKAZA BASA BATYA!
    NIBA KOKO ABA BAKINNYI BA APR BARI KU KIBUGA JYE NASABA KO FERWAFA YAFATA INGAMBA KUKO NTA MUKINNYI WAKINIRA KURI IKI KIBUGA NGO AZAGIRE AHO YIGEZA!

    • None se ko MUKURA yahigejeje ? Ahubwo baza umunyamakuru icyo yashakaga kugeraho ashyira ho amafoto ya APR gusa.

  • Iki kibuga kabisa giteye ubwoba, nibagire Stade Huye yuzure pe

    • None se Mukura yo ntiyagikiniyeho ?

  • none se bwambere batsindwa ikibuga nacyo cyari kibi? nibemere ko babaye akarima ka mukura, ahubwo mukura oyeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Mukura inywerahe ngo nzayigurire Akantu

  • Kiriya Kibuga gikwiye guhagarikwa rwose. Ntabwo ndi Umufana wa APR, ariko FERWAFA na Akarere ka HUYE nifatanye Stade Huye irangire naho ubundi Abakinnyi wagirango bari bavuye gucukura Gasegereti iRutongo

  • haaaaa muribyiyoni koko none se mukura yo yakiniraga mukirere inyamirambo se ho byagenze gute ibyo nurwitwazo ntabwo watsinda imikino yose koko nabandi nabantu muba mukina

  • yebaba weeeeeeeee iwacu i Butare haragaragaye ikibuga kabisa kiradusebeje. gusa nishimiye intsinzi ya Mukura

  • ariko rero kubona warigeze gukina muri premiere division i burayi….n’ibibuga byaho tuzi warangiza ukaza gukinira muri iki gishanga !!!!! maze barangiza bakaguhemba amafaranga yakora icyo gishanga kikavamo ikibuga wenda kizima …….. logique y’iwacu iteye impungenge

    • merci pour le coment.ayo mafaranga bashora hanze y’igihugu ntitunabone umusaruro ufatika nukuri birababaje.
      byakabaye byiza bayafashe tu ga sudira byibura hagaterwa ubwatsi kuri kamena.

    • Ndakwemeye muri analyses Rwanyonga ! nta logique na mba bifite ,ibyo uvuze ni ukuri !

  • Harora, komerezaho mwana.. kabisa nisa.. ariko iyi nkuru jye ndayinenga. kuki mwitaye cyane kuri APR yatsinzwe cyane cyane ku mafoto.. twari dukeneye naya Mukura yatsinze. Mwisubireho!

  • ikibuga ni danger wazava kuri kiriya kibuga ugakinira kubibuga by,iburayi?

    • Hariya niho MEME yaturutse rero niba utabizi

  • Simfana APR ariko rwose yazize ikibuga kibi

    • Niyo yakinaga yonyine se ? Kuki Mukura yo yabonye igitego ?none se i Nyamirambo ibatsinda naho hari ikibuga kibi !

      • Ariko si wowe nise inshuti y’u Rwanda nabwiye Petero maze utongera

    • Yego rata nshuti y’u Rwanda naho ureke za Sekimondo

  • Ikibuga ntago gikwiye kkuba urwitwazo kuri APR yonyine kuko na Mukura bakinanaga ariko sinumva namba uko FERWAFA ishobora kwemera ko division 1 ya ruhago yu Rwanda ikinirwa kuri kiriya kibuga. niyo yaba ari match y’ama secteurs bakwemera bakawushyira ahandi kabisa. ibi ntibikwiye kubaho mu rwagasabo rwa 2012.

  • nishimiye insinzwi ya APR mukura murabantu babagabo cyane kd nibabyemere bareke kwitwaza ikibuga abandi se bo siho bakiniraga ahubwo mukura yabagize akarima kayo mubyemere

  • It’s a shame on US.This is not foot ball ground!

Comments are closed.

en_USEnglish