Digiqole ad

u Rwanda rwaje mu bihugu 5 byambere bya Africa muri ICT

Mu bushakashatsi bukorwa buri mwaka na World Economic Forum’s (WEF) bugasohora urutonde rw’uko ibihugu by’isi bihagaze mu ikoranabuhanga, muri raporo ya 2012 u Rwanda rwaje mu bihugu bitanu bya mbere muri Africa.

Ibihugu bishyirwa ku rutonde hashingiwe ku buryo bikoresha ikoranabuhanga cyane cyane Internet
Ibihugu bishyirwa ku rutonde hashingiwe ku buryo bikoresha ikoranabuhanga cyane cyane Internet

Global Information Technology Report 2012 yasohotse mu mpera za Mata 2012 ishingiye ku buryo mu gihugu abantu babasha kubona Internet ( network readiness index (NRI), ndetse n’uburyo ikoranabuhanga mu itumanaho rihagaze mu bihugu, yatondetse ibihugu 142 uko bikurikirana ku Isi.

u Rwanda kuri uru rutonde rwashyizwe ku mwanya wa 82 ku Isi (#4 muri Africa), ruza inyuma ya Africa y’epfo ya 79 (#1)  Egypt ya (#2 muri Africa) Cape Verde 81(#3), Botswana 89 (#5), Kenya ya 93 (#6).

Ku rwego rw’Isi igihugu cya mbere ni Sweden gikurikiwe na Singapore, Finland, Denmark, Switzerland, Netherlands bityo bityo. Ibihugu biza inyuma y’ibindi muri ICT ku isi ni abaturanyi b’i Burundi, Chad, Mauritania, Angola, Yemen na Haiti ya nyuma.

Muri aka karere igihugu cya Kenya cyasubiye inyuma kuko umwaka ushize cyari ku mwanya wa 81 ubu yaje ku mwanya wa 93, intandaro ikaba ari ibura rya Internet ryugarije Kenya mu mezi ashize. Muri rusange ariko Africa hakaba harabayeho gusubira inyuma kuko na Africa yepfo iza imbere ubu, umwaka ushize yari iya 61 ubu ni iya 79 ku Isi.

Bimwe mu bihugu bya Africa uko bihagaze:

72 South Africa (#1 muri Africa)
79 Egypt (#2 muri Africa)
81 Cape Verde (#3 muri Africa)
82 Rwanda (#4 muri Africa)
89 Botswana (#5 muri Africa)
93 Kenya (#6 muri Africa)
97 Ghana
100 Senegal
109 Zambia
110 Uganda
112 Nigeria
122 Côte d’Ivoire
123 Tanzania
130 Ethiopia
137 Burundi

 

Ibihugu 20 bya mbere ku isi:

1 Sweden
2 Singapore
3 Finland
4 Denmark
5 Switzerland
6 Netherlands
7 Norway
8 United States
9 Canada
10 United Kingdom
11 Taiwan, China
12 Korea, Rep.
13 Hong Kong SAR
14 New Zealand
15 Iceland
16 Germany
17 Australia
18 Japan
19 Austria
20 Israel

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Congratulations Rwanda

    • ariko nubwo badushima ntabwo connection twaritwayibona kuburyo buhagije nka twe nko mu karere ka Gicumbi connection yacu yaranze kandi ngo dukoresha fiber optic igenda buhoro cyane rwose muzaturebere ikibazo
      kuko ntabwo fiber igenda kuriya

  • Pyi, nge ndibaza ibi bino bibwa byarakoze iyi raporo bigendeye kuki? ese ariko nange ndikinira. gusa bazi kuduhindura ibicucu batwita abanyabwenge. ngaho se namwe mbibarize:

    Murwanda muturere hari iyihe ICT?
    Mumirenge ho se ni iyihe? umubare w’abafite ibikoresho by;ikorana buhanga wose uhagaze ute? ubwo rero ni fibre optique!!! gusa mumbabarire mutanyumva nabi yego dukomeze dukore ariko ibi bivagundu nibiduhe agahenge!

    • Bagendera kuri byinshi muvandi! u Rwanda ubu rufite Internet nziza muri aka karere, uzatembere Kampala, Dar, Buja cg Goma even na Kinshasa urebe byonyine kugirango ubone Cyber Cafe niyo yaba nta Internet irimo ni ubuhamya.
      Ariko reba i Kigali, i Butare i Muhanga n’ahandi uzahabona Cyber nibura muri buri metero care 200!

      Bafite rero aho bahera

    • Impamvu ubona bitagenda ni uko hari aho uhera.
      Buriya abatagira na ashwi barumiwe, hari igihe wasanga batanazi niba ibaho.
      naho ubundi ibi bigaragaza uko Afurika iri inyuma kuko niba turi aba gatanu muri Afurika, hanyuma ukaba uri kugaya ibyo, ubwo abanyuama bameze bate?
      Hanyuma uwakoze inkuru nawe akosore kuko niba muri title ashyiraho ko u Rwanda ari urwa gatanu hanyuma yagera hasi aho akurikiranya ibihugu by’Afurika akarugira urwa kane biratera urujijo.
      Thank you all.

  • ariko ntimukatubeshye.iyo report uvuga uyikura kuyihe referance ngo tubone kwemera,dushacyire iyo website wabikuyeho nyuma ukore attachment kuriyi nkuru yawe tubone kwemera naho uretse nibihugu biturimbere harinaza international campanies mubihugu bimwe nabimwe birusha u R,wanda kure.merci~.

  • kabisa.rwanda yateye.imbere ndabivuga ndi au ya 17 ntacyo baturusha cyane
    rwanda oyee ict oyee

  • felicitation rwanda

  • Ndabashimira kubw’amakuru n’inyigisho tubakuraho,ariko hano mwa confusinze,u Rwanda ni urwakangahe muri Africa3,4
    be blessed

Comments are closed.

en_USEnglish