Digiqole ad

Kigali: Abasabiriza ntibishimiye umunsi w’umurimo kuko ntacyo bacyuye

Abasabiriza mu mujyi wa Kigali baravuga ko kwizihiza umunsi w’umurimo byatumye ntacyo babona kuko ngo bamwe mu bagira icyo babamarira bahawe ikiruhuko, ntibagere mu mujyi.

Kuri uyu munsi w'umurimo ngo ntacyo baramuye/photo Kibibi O
Kuri uyu munsi w'umurimo ngo ntacyo baramuye/photo Kibibi O

Abo twaganiriye ariko, bemeza ko nabo batishimiye ibyo bakora bemeza ko nubwo hari igihe babone ikibatunga ariko atari umurimo wabateza imbere.

Nubwo muri aba basabiriza higanjemo ababana n’ubumuga butandukanye, hari nabo usanga bimeze nk’ingeso bigaragara ko nta kibazo kindi bafite. Bitwaza ahanini ko nta bushobozi bafite.

Ntivuguruzwa Celestin, umusore w’imyaka 30,wamugaye ubwo yagwaga mu mutego ahunga 1994, nyuma agahitamo guhora asaba ku muhanda ngo abeho, yemeza ko yabitangiye mu 1998 ubwo yavaga iwabo mu cyaro cya Karongi akaza i Kigali.

Uyu munsi w’umurimo ngo ntiwamushimishije: ″nk’ubu iyi konji bahaye abakozi ba Leta, mba numva ntayishimiye , ubu ndabizi ndaburara kuko ntabantu baje mu mujyi.″

Uretse kuba binubira ko ntacyo babonye kubera ikiruhuko cyahawe abakozi ba Leta, abo twaganiriye bemeza ko babonye icyo batangiriraho bakora nabo bakwiteza imbere uyu munsi bakajya bawuruhukamo nk’abandi.

Elias Nazobonariba amaze imyaka ibiri asabiriza i Nyarugenge, yemeza ko amafaranga menshi abona ari 1 000 ku munsi, aya ngo ntacyo yamumarira muri Kigali.

Nazobonariba yabwiye UM– USEKE.COM ati:″ mpora nifuza kwiteza imbere nanjye ariko nta bushobozi mfite bwo guheraho. Leta yadufasha dukava ku muhanda natwe tugakora umurimo tukareka gutega amaboko.″

Bamwe ariko ngo babikorera ingeso
Bamwe ariko ngo babikorera ingeso

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, butangaza ko ntababuze ubushobozi bwo kwiteza imbere, kuburyo byatuma bajya kumuhanda gusabiriza.

Muvunyi Kibombo,umukozi ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali, avuga ko uyu mujyi ufite gahunda zihariye mu kuzamura abasabiriza, abatazitabira bigaterwa n’uko gusabiriza babigize ingeso bakumva barya ibyo batavunikiye.

Gahunda nka VUP, Gira Inka ndetse n’Ubudehe zigamije kuzamura imibereho y’abatishoboye nkaba basabiriza mu mujyi, MUVUNYI avuga ko umujyi wa Kigali ufite kandi gahunda y’Agaseke hamwe n’inkunga ituruka muri MIFOTRA, igamije gushakira umurimo abagaragara ko bafite amikoro make mu mujyi wa Kigali.

Muvunyi ati:″ayo mahirwe arabacika kubera icyo nakwita ko ari ingeso mbi yo gusabiriza. Bagakwiye kwegera ubuyobozi bakabaza aho izo gahunda ziri.″

N’ubwo ntamibare izwi y’abasabiriza mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi mu Rwanda, Muvunyi avuga ko umwaka ushize umujyi wa Kigali wahaye amahugurwa yo kwihangira umurimo abagera ku 2 000 basabirizaga mu duce dutandukanye twa Kigali

Thomas Ngenzi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uyu muyobozi ni ikigoryi.ibyo avuga ntabizi abona arya akagirango bose bariye

  • ubwo nabo ngo bafite uburenganzira harya, polisi ikananirwa kwirukana bano ikiruka ku bicururiza udutaro. aba banebwe ubanza nayo yagira uruhare mu kuborora. towa wajinga

  • kaka,urumunyarwanda mubi uratuka umuyobozi kuko avuze ko girinka na vup bifasha abanyarwanda kwiteza imere,nonese sibyo?abo basaba nibave mumugi bagire aho babarizwa bahinge nkabandi vup na girinka bimenye aho bari.

  • Nyamara nange mbona akenshi ari ingeso uzi abagore bari hanza aha basabiriza kandi ubona ntacyo babaye ese dizi turi ya twana baba bafite two ni utwabo baduha se buriya ubuhe burere narimfite masenge na uncle bari baracitse ukuguru ariko Imana ishimwe bafpuye babasha guhinga badasabiriza mubyukuri Police ikwiye gufata ingamba zikomeye buriya se kuki ibasha kwiruka inyuma yabariya bicururiza ariko ugasanga umugore ariruka mumujyi n’utwana ngo arasaba ???????????? aha turi mumisi yanyuma pe kandi bababwirango bibumbire hamwe babashyire mumashyirahamwe bakanga

  • ca bugufi muyobozi urarya ukaryama ngiyumukire yarariye ntamenyako haruwaburaye

  • @ Umuhire,

    comment yawe iranshinshije. Iranshimishije kuko nsanzemwo impuhwe zivanze n’ubushishozi bwinshi. Kandi kuba utanze ubuhamya k’ubuzima bwa Nyogosenge na Uncle wawe biranshimishije birenzeho….

    Cyakora umbabalire, jyewe ntabwo nemeranya n’umuntu ushakira igisubizo cya kiriya kibazo muri “Police”. Kuko nsanga aha, police yacu tuyigondoza. Rwose ABANYARWANDA tugomba kwemera kandi tukemezanya ko hariho ibibazo birenze ubushobozi bwa police yacu. Kandi nyine aho guterana amagambo no kwitana bamwana, twese twakagombye gukora iyo bwabaga, tugashaka ibisubizo bishyashya…..

    UMUTI UNOZE. Jyewe ndasanga Leta ikwiye gusaba ONGs, idini ry’abayisilamu kuko gufasha abatishoboye ari rimwe mu mahame-remezo yaryo, Caritas internationalis ya Kiriziya Gatolika, n’abandi n’abandi…..maze bagashyira ingufu hamwe, bagashaka umuti unoze……

    SELF-HELP GROUP. Nkuko umuyobozi MUVUNYI KIBOMBO yabisobanuye neza, hagati ya Leta n’abasabiriza, hari icyo mu Cyongereza bita “Information Gap”. Abasabiriza, abenshi muri bo, ntabwo bazi ko ziriya ngamba za Leta zibagenewe zibaho. Jyewe rero nakwifashisha umwe muri bo wahoze nawe asabiriza. Mbese nafata uriya mugabo Elias NAZOBONARIBA, nkamuha akazi k’ubukangurambaga, icyo nakwita “Street worker”. Cyane cyane, kuko bene uwo muntu aba azi neza imvugo yakoresha, imvugo idasesereza kandi itarimwo agasuzuguro….

    Ni ngombwa ko bariya bantu ubwabo biyemera bakiyumvamwo UBUSHOBOZI bwo kwirwanaho, kwishyira hamwe, kwihangira umurimo…..

    UMUSHINGA. Umushinga jyewe ntekereza ntabwo ari ikintu gihambaye. Natangilira hasi cyane. Urugero: uriya MUBYEYI ashobora gukubura umuhanda aho asanzwe ahagarara asabiriza. Uriya musore Celestin NTIVUGURUZWA namuha akazi ko gusukura imisarani yo muri “City Market”, kandi nkamuhemba amafaranga arenze ayo yabonaga k’umunsi asabiriza…..

    ICYITONDERWA. Bene bariya bantu bamenyereye gusabiriza, iyo hashize imyaka myinshi, biba koko ingeso-kamere. Ni cyo gituma dukwiye kugenza buhoro, byaba ngombwa tukifashisha inama z’abantu babizobereyemwo….

    Mbere ya byose ABASABIRIZA bagomba GUHABWA KANDI BAKIHA AGACIRO. Agaciro k’ikiremwa-muntu…..

    Murakoze mugire amahoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Ubundi se bawishimira badakora??? Erega akazi si ukukabonera umushahara n’umukoresha… kuko no kwikorera iwawe ni akazi!!! Puuuuuu! Njye nta mbabazi nshobora kugirira usabiriza cyane iyo mbonye afite AMAGURU N’AMABOKO YEWE ATARI UMURWAYI WO MU MUTWE! Nta soni!??

Comments are closed.

en_USEnglish