Digiqole ad

Abageze ku myaka 70 turasaba ko bazajya bava muri Gereza – Gen Rwarakabije

Komiseri ushinzwe amagereza mu Rwanda   Commissaire Général  Paul  Rwarakabije kuri uyu wa 2 Gicurasi yavuze ko bagiye gusaba Leta ndetse na societe nyarwanda ko umugororwa ugejeje ku myaka 70 yajya arekurwa mu rwego rwo kugabanya imfu ziterwa n’izabukuru.

Gen Rwarakabije aganira n'itangazamakuru/photo Rubangura
Commissaire Général, Paul Rwarakabije Rwarakabije aganira n'itangazamakuru/photo Rubangura

Commissaire  Rwarakabije yabitangaje mu nama irebana n’ubuzima bw’abagororwa yabereye muri Hotel chez Lando i Remera, nyuma yo kugaragaza ko abantu bapfa cyane muri za gereza bazira ko imyaka baba bagezemo iba itakibemerera kubasha ubuzima bwo muri Gereza.

Benshi muri aba bitaba Imana muri gereza usanga ngo ari ababa bamaze imyaka 10 cyangwa 15 afunze, kandi baragiyemo nubundi ari bakuru.

bene aba benshi baba baramaze kugororwa bihagije niyo mpamvu tugiye gusaba Leta n’umuryango nyarwanda ko bazajya barekurwa bakajya mu buzima busanzwe” Gen Rwarakabije.

Ibi ariko ngo bitandukanye no kumva ko umuntu ageze muri iriya myaka atafungwa mu gihe yakoze icyaha agakatirwa.

Rwarakabije yavuze ko mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abagororwa umuntu wese uzajya uzanwa muri gereza zo mu gihugu azajya abanza gusuzumwa indwara bakamenya uko bamufata birinda ko yakwanduza abo asanze muri gereza.

Commissaire Général  Rwarakabije yabajijwe n’abanyamakuru ibibazo by’abafite uburwayi bwo mu mutwe mu magereza ndetse n’imirire yo muri gereza zo mu Rwanda uko ihagaze.

Abarwayi bo mu mutwe bari muri gereza ni bake cyane, benshi muri aba nabo usanga ibibazo byabo bishingiye kubyo baba baraciyemo, nk’abishe abantu benshi n’ibindi aba tugerageza kubitaho, naho imirire yo ntabwo ari mibi na gato, usibye ko nyine ufunze aba afunze atagaburirwa ibyo ashatse nkuri iwe, ariko rwose ntabwo barya nabi” Rwarakabije

Imibereho y’abagororwa yemeje ko igenda imera neza kuko mu 2007 bari bafite abaforomo bagera kuri 7 gusa ariko ubu bafite abagera kuri 93. Umubare ugaragaza ko abipimishije SIDA  mu 2010 bagera 28 863 abanduye bari 827 bangana na 2,8% . Mu 2011 abipimishije bagera ku 43 362 abanduye bagera 792 bangana na 1,8%.

Ubu umubare ugaragaza ko imfungwa ziri mu magereza 14 zo mu Rwanda ari 58 408, muri aba abanduye bose bahabwa imiti igabanya ubukana bwa Sida.

inama iri kwiga ku buzima bw'abagororwa muri za gereza mu Rwanda
inama iri kwiga ku buzima bw'abagororwa muri za gereza mu Rwanda
Inama izamara iminsi ibiri
Inama izamara iminsi ibiri

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ariko abantu bakoze inkaba y’amaraso kuva bakiri bato 1959 1973 1994 bakarushaho ubu ngo bangiye kongororerwa gutaha kuko bakoze ayo maroso ari bato bakaba bashaje????

    • kubera ko igihano kiberaho gukosora! none umuntu adatashye wabwirwa n’iki ko yikosoye?
      byaba ari ukwihorera apfiriye muri gereza! ibyo nta gaciro bigifite mu Rwanda abatabishaka bazakurikire abahunga bagende bavane amatiku adafite icyo akemura mu rwanda!

  • Mzee ndamwizera ntabwo ibyo bintu azabishyigikira pee…
    ntabwo mbishyigikiye nk’umunyarwanda kuko n’ababyeyi bacu babishe barengeje 70ans comme mon grand pere bamwishe afite 78ans so ngo bo ntibashaka gupfa barengeje 70ans nkaho ataribo babyiteye batwicira ababyeyi wenda bo niyo bagwa muri Gereza imirambo yabo yashyingurwa ariko twebwe nanubu ntiturabasha gushyingura abacu!

  • Ese ni itegeko cgse ni ukibisaba?commissaire bibaye itegeko byaba bivuze k ukoze icyaha a l’age de soixant dix ans atafungwa.Icyiza harebwa abarwaye cyane,apana uwariwe wese ufite 70 years old.hagati aho its hamunity idea knd ikubiyemo tolarance.

  • Mubitekerezeho.

  • Muraho!dutegereze icyo cyifuzo!!please mutumare amatsiko,ayo mapeti ni AYO MURWANDA???

  • muri mwe hari uragera muri gereza?

  • ibi nabyo bimeze nkaryategeko ryo gukuramo inda noneho uzajya yica afite 70 ntazafungwa ntabwo byemeye keretse atar umugenocidaire condition niba yarakatiwe burundu azapfire muri prison,niba aricyaha cyoroshye azatahe nta mwana nikinono di kandi nabandi bishe bayobora bakwiye gucirwa imanza cyangwa se bagasobanura impamvu badafungwa nkabandi ntibyumvikana.

    • nta nubwo uzi gusoma ariko?? mu mutwe wawe huzuyemo abagenocidaire!!! batuma utanasomo ibyo ureba imbere yawe!! waragowe!!!

    • Ivugire sha ibya politiki ntubizi niba atari ukubyirengagiza!

  • kiriya kifuzo ntabwo gihuye n` amategeko niba koko ibyo rwarakabije avuga ari ukuri, amategeko yarangije gukemura ikibazo cye muyandi magambo yaba asaba ibyo afite icyo gihe rero abasabwa bagira bati: “ IKIFUZO CYAWE NTICYAKIRIWE “ Irrecevabilite “ umuntu wese wakatiwe kandi akaba yaragaragaje kwicuza ko ndetse yanahindutse nkuko abitangaza , philosophie y` igihano iba yaragezweho aba akwiye guhita arekurwa kabone ndetse n` ubwo yaba akiri muto abnafunzwe igihe gito apfa gusa kuba yararangije igihano kuireshya na 1/4 cy` icyo yakatiwe . ibyo nibyo bita “liberation conditionel“ Byambabaza, byantangaza ,byanshavuza , inteko igiye kwiga kuri iki kifuzo gisanzwe cyaratangiwe umuti n` amategeko meza u Rwanda rusanzwe rugenderaho , ntirengagije ariko ko hariho abantu b` abaheza nguni mu ikorwa ry` icyaha batagaragaza ko bikosoye igisubizo sui ukubafungura hagendewe ku myaka niharebwe ahubwo uburyo condition de vie z` abagororwa zaba nziza let say gereza zose zise na Mpanga ,Ikindi ni uko code penal nshya dutegereje imbere iteganya amahazabu kurusha
    gufungwa nongere rero nsubiremo nti ikifuzxo cye gikwiye kutakirwa .

  • ubu se igihano cya burundu kivuyeho? kuko uzajya agira 70 azajya afungurwa. Iki gitekerezo cya Rwarakabije gisuzumanywe ubushishozi. Naho ubundi abayabyaha bahawe intebe.

  • Umusaza rwarakabije ibyo avuga arabishingira ku mpamvu ishobora gusuzumwa ikemeranywaho cyangwa ntiyemeranyweho na benshi, ariko uko byagenda kose umuntu wafunzwe kubera igihano yahawe cyemewe n’amategeko ntakwiye gukurwa muri gereza bidashingiye ku mategeko. Kuvanwa muri gereza utararangiza igihe cy’igifungo ngo nuko umuntu ashaje rero byasaba kubanza gushyiraho amategeko abyemera, cyangwa ubwo bikajya bikorwa mu buryo busanzwe bwemewe n’amategeko bwa liberation conditionnelle, grace presidentielle,amnisty. Ibyo ari byo byose njye numva buri cas yajya irebwa ukwayo, kuko hari umuntu ufite imyaka 70 ushobora kugaragaza gukomera kurusha uw’imyaka 60;

    Ikindi mfite ubwoba ko umuntu yajya akora ibyaha akihisha, yagera ku myaka 70 akaza akajya ahagaragara akisazira neza. Cyangwa se na none, umuntu ugejeje ku myaka 70 ashobora kujya yitwara uko yishakiye, agakora ibyaha binyuranye ntacyo yishisha kuko azi ko atazashyirwa mu munyururu.

    Icya nyuma, ndizera ko umusaza rwarakabije atari kubyifuza atyo agira ngo yirengere (cyangwa agire abo arengera) ku makosaa shobora kumugaragaraho akamuhama muri ibi bihe ashobora kuba nawe ari munsi gato cyane cyangwa hejuruu gato cyane y’imyaka avuga. Ku bwanjye kiriya cyifuzo cyagombye gutangwa n’utari we! Merci!

  • kuki abanyarwanda mugushishikajwe nokumva ndetse nokubona impfu kuba umuntu yapfira muri gereza ntacyo byamarira woweutifuzako ataha

  • Mushatse mwatuza kuko gupfa kumuntu ntanyungu mubonamo.Rwarakabije afite impamvu yabitangaje kuko ntiyapfuye kubivuga gutyo atatekereje ndumva amagambo yababanye menshi mushatse mwaceceka mukareka guta igihe cyanyu muvuga nabi.

  • NONE SE UZAKORA ICYAHA AFITE 70 NTAZAFUNGWA? BYIGWEHO NEZA!!!

  • ingaruka zicyaha ni nsyinshi nurupfu ruzamo so nkuko igihano cya burundu kitavuyeho ndumva icyaha ntigisaza we nasaza bibaho no hanze ya gereza barapfa

  • wowe wiyise nzaba umugabo, ninde wakubwiye se ko abari muri gereza bose bafungiye génocide? ariko wagiye ugabanya ingengasi ko? ubu urabona uri kuganisha u Rwanda hehe wa muntu we? ikosore kimwe n’abandi bose musangiye idéologie du génocide!

  • abantu bageze muri myaka bamwe bariyenza kuko kuko baba bari mu nyongezo y’ubuzima bwo kuri iyi si. ahubwo bakwiye kubakirwa za maison de retraite bakajya bitabwaho,ndetse bakagira naba counsellers kuko bamwe baba bafite nubwoba bwo gupfa.naho kubarekura siwo muti,icyaha cya Genocide ntigisaza bagoma gusazana nacyo rero,, urumva rwarakabi?? uraho ariko?

  • Iki cyifuzo cya Rwarakabije cyakwigwaho, ku bantu batakoze jenoside, kandi bamaze byibura imyaka itanu bafunze. Abakoze jenoside babareke bazarangize igihano cyose bakatiwe! Nta mpuhwe umujenosideri akwiye kugirirwa.

  • Uyu General Rwarakabije arabisaba nka nde?Yaba byibura yari Doctor cg intumwa ya rubanda ibisaba byakumvikana.None se umutegetsi azajya atesha umurongo igihugu?Itegeko rishyiraho igifungo cya Burundu tugisimbuze icyo kugera ku myaka 70?

  • ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaa! sinzi daa.

  • Yemwe yemwe, Inkiko iyo zakatiye abantu nibo bisabira imbabazi ntabwo bazisabirwa n’undi muntu kandi izo mbabazi nazo zitangwa n’umukuru w’igihugu amategeko afite uko aziteganya ntabwo ari buri wese uzemerewe..Abasabira abandi bajye babanza basome amategeko ejo batazasaba nibidasabwa bakavaho bimenyekanisha urwego rw’imitekerereze yabo…batasubizwa bakagirango birengagijwe ahubwo ari ukwubaaha amategeko.

  • ibyo muvuga byose muagorwa n’ubusa! niba bigomba gukorwa bizakorwa wowe kwirirwa uta umwanya usakuza nakugira inama yo kwinumira! agasaku kabaho kandi bigakorwa!

Comments are closed.

en_USEnglish