Abahanzi bari muri PGGSS II basuhuje abafana babo ba Nyabugogo
Abahanzi bari guhatanira igihembo cya Primus Guma Guma Superstar II kuri uyu wa gatatu bagiye muri gahunda yo kuramutsa abafana babo. Bahereye ku bafana bo mu gace ka Nyabugogo.
Si ukubaramutsa gusa kuko banabahaga gahunda ya Road Shows zizabera mu mijyi itandukanye mu Rwanda, aha abahanzi bakaba baboneragaho gusaba abafana babo inkunga muri iri rushanwa ritegurwa na Primus ifatanyije na East African Promoters.
Abfana bari mu gace ka Nyabugogo bagaragarije abahanzi ko babakunda cyane, bigeze ku muhanzi Jay Polly wahageze akererewe biba ibindi bindi kuko yakijijwe n’abashinzwe umutekano (body guards) kuko abafana bari bamuheranye, nyuma yaje gushyirwa mu modoka aba ariho aramukiriza abafana.
Ibikorwa byo kujya kuririmbira abafana babasanze mu mijyi yabo bizatangira kuwa gatandatu tariki 05 Gicurasi i Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
0 Comment
KNOWLESS YARI AFITE ISONI
ntago yari yafashe kuri ka wine
Knowless ateye agahinda pe! Ararimba yendakurira agahinda. /kuki wigana jemus kuberiki? Hindura. garuka munjya yawe ndaguka cyane. Nit wa,nionsenga
bonne chance a vous knowless
jay pally
UM– USEKE NDABEMERA CYANE, ukuntu mudukorera inkuru umuntu akagirango arahibereye,
kbsa mukwiye igihembo namwe.
Nonese mwazagerageje no gushyiraho English version byaturyohera cyane pe. Big up guyz.
Ur web designer mumuhembe menshi kuko iyi web niyo ikoze neza mu Rwanda rwose.
Dream BOYS OYEEEEEEEEE. NONE LIKE ME? BELLA etc!!!!!!
Jaypolly ubukonvayeri burakubereye
none se abo ba body guard bacunze abo bantu ngo batabagira iki?mba hanze aho mbona aba hanzi bo muri america ba bacungera umutekano kubwa mafaranga baba bafite nabi bona kurabo ngabo nkaseka nko gufa ariko mana we muzi gukopera koko
umuntu ntacungirwa umutekano kuko akize gusa wa muswa we none se bamwirunzeho ntiyapfa?
@birasekeje, Sha birasekeje koko! Ngo bafite za body guard zidashinga. Niyo mpamvu Cyokora bazajye bakomeza batwisekereze.
oyeeeeee umusaza jaypolly
knowless mumuntahirize cyane muti turagukunda kandi tumuri inyuma azagitwara
aba ba bodyguard ba bull nabakubita ari ba 4, maringaringa gusa!
ewana king james nkuri inyuma nku rupfu kbsa>
Comments are closed.