Alexander, 26, Champion mu kwoga metero 100 yitabye Imana
Umunyanorveje nomero ya 1 mu gusiganwa kwoga metero 100 yitabye Imana ku myaka 26 gusa azize urupfu rutunguranye nyuma y’imyitozo.
Nkuko tubikesha urubuga rw’ishyirahamwe ryo kwoga mu gihugu cya Norvege rutangaza ko Alexander Dare Oen w’imyaka 26, bamusanze yikubuse hasi mu rwiyuhagiriro(bathroom) kuwa 30 Mata ahitwa Arizona muri USA aho yari yagiye gukorera imyitozo, bikaba bitangazwa ko yaba yagize icyibazo cy’umutima.
Umuganga w’ikipe Ola Roensen akaba yaragerageje kumugarura mu buzima ubwo yajyanagwa ku bitaro biri hafi yaho yabaga ariko ntacyo byatanze kuko saa tatu z’ijoro yari amaze kuva mu buzima.
Alexander Dale Oen yabaye champion w’isi umwaka ushize mu koga metero 100 yabereye Shanghai mu bushinwa, nyuma y’iminsi 3 nibwo umwicanyi Behring Breivik yahitanaga inzirakarengane 77 akoresheje imbunda naza grenade akaba aribwo Dale Oen yazamuraga idarapo ry’igihugu atura intsinzi ye izo nzirakarengane.
Bwambere mu mateka y’icyo gihugu Dale Oen kandi akaba yaregukanye umudari wa Silver mu mikino olempiki yabereye i Beijing muri China mu mwaka wa 2008.
Apfuye yiteguraga guserukira Norvege mu mikino olimpiki izabera i London mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.
Oen nta kibazo yari asanzwe afite kandi ko kuwa mbere yari yakoze imyitozo neza, iyi akaba ari inkuru ibabaje ku bakinnyi bari kwitegura imikino olimpiki muri rusange.
Abakinnyi batandukanye harimo nka Kosuke Kitajima (Japan) na Cameron van der Burgh (South Africa) bakaba bifurije nyakwigendera iruhuko ridashira ku rubuga rwabo rwa Twitter.
Urupfu rwa Dale Oen ruje numa y’amezi 18 undi munyamerika witwa Fran Crippen nawe yitabye Imana ubwo yari mu marushanwa ya United Arab Emirates nawe akaba yari afite imyaka 26.
Wanzagh
UM– USEKE.COM
0 Comment
ooh, birababaje, yarakiri muto
turarugenda, kandi duhora duhamba intumbi zabacu ariko ntanyigisho nziza bidusigira, imana imwakire mubayo
Comments are closed.