Digiqole ad

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 2/5/2012

Kuwa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2012, Inama y‟Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame / Flickr.com
Perezida Paul Kagame / Flickr.com

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 18/4/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku ntambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa Amasezerano yerekeye Isoko rihuriweho n’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, isaba abo bireba gushyiraho umwete kugira ngo ibikenewe kwihutishwa bikorwe.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyakozwe kugira ngo u Rwanda ruzagire umwanya mwiza muri raporo kuri “Doing Business” y’umwaka wa 2013, isaba ko amategeko asigaye kandi ajyana nabyo yihutishwa.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho raporo y’aho isozwa ry’imirimo y’inkiko Gacaca igeze, isaba ko ibisigaye gukorwa binozwa.

5. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Raporo ya 3 y’umwaka ku Ngamba zafashwe mu gushyira mu bikorwa Itangazo ryerekeye Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’Abagore n’Abagabo muri Afurika irayemeza, isaba ko yoherezwa inzego zibishinzwe kandi iz’ubutaha zikajya zikorerwa ku gihe.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko inzibutso za Murambi, Nyamata, Gisozi na Bisesero zandikwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi ucungwa na UNESCO.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imigabane ya Leta 55% mu ruganda rw’icyayi rwa Mulindi na 60% mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha yegurirwa Rwanda Tea Investments Ltd.

8. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe muri iki gihe, yemeza imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari y’igihe giciriritse (budget framewrok paper 2012/2013 – 2014/2015) imaze gukorerwa ubugororangingo.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’Amategeko ikurikira :

- Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2012/2013 ;

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ihahiro rya Gisirikare (Armed Forces Shop).

- Umushinga w’Itegeko ngenga rihindura kandi ryuzuza itegeko ngenga n° 04/2011/OL ryo kuwa 03/10/2011 rigenga imiterere n’ububasha by’Ubushinjacyaha Bukuru n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ;

- Umushinga w’Itegeko ngenga rikuraho itegeko ngenga n° 53/2008 ryo ku wa 02/09/2008 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda rikanagena inshingano, imitunganyirize n’’imikorere byacyo ;

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere mu Rwanda rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byarwo.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :

- Iteka rya Perezida rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze ;

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo kubahiriza itegeko n° 59/2011 ryo kuwa 31/12/2011 rishyiriho inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze rikanagena imikoreshereze yabyo.

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Abambasaderi bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda :

- Madamu Leoni Magaretha Cuelenaere uhagararira Igihugu cy’Ubuholandi mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali ;

- Madamu Anne Webster uhagararira Igihugu cya Ireland mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala, Uganda.

- Madamu Flossie Asekanao Gomile Chidyaonga uhagararira Igihugu cya Malawi mu Rwanda ufite icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzaniya.

- Bwana George Nkosinati Twala uhagararira Igihugu cya Afurika y’Epfo ufite icyicaro i Kigali ;

- Bwana Peter O. Ogidi-Oke uhagararira Igihugu cya Nigeria mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali.

- Madamu Judith M. K. K Kzngoma Kapijimpanga uhagararira Igihugu cya Zambia mu Rwanda ufite icyicaro i Dar Es Salaam, Tanzania.

12. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira inyungu z’u Rwanda nka Honorary Consul :

- Dr. Friedmann Greiner ahagararira inyungu z’u Rwanda muri Bavaria ho mu Budage ;

- Bwana John F. Lemieux ahagararira inyungu z’u Rwanda i Montreal, muri Canada ;

- Bwana Joseph Callistus Etherled Alles ahagararira inyungu z’u Rwanda muri Sri Lanka.

13. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Lamin Maneh ahagararira Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye Gitsura Amajyambere (UNDP/PNUD) akaba n’Umuhuza w’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Rwanda.

14. Inama y’Abaminisitiri yashyize abakozi mu myanya ku buryo bukurikira :

Muri Sena

Madamu Ingabire Ariane : Umuyobozi ushinzwe “Network Administration”.

Muri MINAFFET

Madamu Karitanyi Yamina : yasabiwe guhagararira u Rwanda, i Nairobi nka Ambasaderi.

Muri MINIJUST

- Bwana Balinda Anastase : Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bushinzwe Guhuza Komite z’Abunzi ku Rwego rw’Igihugu ;

- Madamu Kankindi Dorothée : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari n’Ubutegetsi ;

- Madamu Saba Mary : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gukurikirana Imitungo itagira beneyo ;

- Bwana Mwumvaneza Félicien : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki, Igenamigambi, Ubushakashatsi, Icungamutungo n’Ikurikirabikorwa.

15. Mu Bindi :

a) Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hagati y’itariki ya 27 n’iya 30 Mata 2012 u Rwanda rwakiriye impunzi zikabakaba 1200 ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Izo mpunzi zivuga ko zihunga imirwano hagati y’abarwanyi ba Generali Bosco Ntaganda n’ingabo za Leta ya Kongo.

Yanayimenyesheje kandi ko Ibihugu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage (ECOSOC), byashyigikiye kandidatire y’u Rwanda kuba mu bihugu bigize Akanama Nshingwabikorwa k’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi.

b) Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama rusange ngaruka-mwaka y’ikigo cyitwa “Shelter Afrique” kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 8 Kamena 2012. Iyo nama izahuza abatumirwa bagera kuri magana atatu (300) ; barimo Abaminisitiri baturuka mu bihugu bya Afurika bigize icyo kigo. Insanganyamatsiko y’iyo nama igira iti : “Kubonera abantu amazu yo guturamo aciriritse.” Muri iyo nama, ibiganiro bizibanda ku buryo ibihugu bitandukanye byakwigira ku bunararibonye bw’ikigo “Shelter Afrique” no ku bindi bigo bigamije kunoza imyubakire n’imiturire.

c) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira i Kigali kuva tariki ya 30 Mata kugeza ku ya 5 Gicurasi 2012 Inama ya 10 y’Abaminisitiri bagize Komisiyo y’ibihugu bituriye ikibaya cy’Ikiyaga cya Victoria. Iyo nama izasuzuma raporo zinyuranye, cyane cyane izasuzuma gahunda niteganyabikorwa bigamije guteza imbere ikibaya cy’ikiyaga cya Victoria guhera mu mwaka wa 2011 kugera muri 2016.

d) Minisitiri w’Urubyiruko, Itumanaho, Isakazabumenyi n‟Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminitiri ko u Rwanda kuva tariki ya 7 kugera kuya 8 Gicurasi 2012 ruzakira Inama ngarukamwaka y’Ihuriro ry’Akarere k’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (UIT/ITU) ku nsanganyamatsiko igira iti : “Korohereza no gushishikariza abantu kugera ku itumanaho n’isakazabumenyi, ICT”. Muri icyo gihe, u Rwanda, ruzizihiza ku itariki ya 9 Gicurasi Umunsi Mpuzamahanga w’Itumanaho n’Umunsi w’Amasosiyete y’Itumanaho ku nsanganyamatsiko igira iti : “Abagore n‟Abakobwa mu Itumanaho n’isakazabumenyi.

e) Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaministiri ko :

- Ingengo y’imari y’Umuryango w’Ibiguhugu bya Afurika y’Iburasirazuba y’umwaka wa 2012/2013 iteganya ko uwo muryango uzakoresha amafaranga angana n’amadolari ya Amerika 123,777,499 mu gihe ayo uzaba winjije azaba angana n’amadolari 123,777,499. Ingengo y’imari y’umwaka utaha bikaba bitegenyijwe ko izunganirwa n’amafaranga azaturuka muri buri bihugu bigize uwo muryango angana n’amadolari 7,075,144.40 azasaranganywa inzego zigize uwo muryango ari zo : Ubunyamabanga Bukuru, Inteko Ishinga Amategeko(EALA), n’Urukiko rwa EAC (EACJ), na LVBC (Lake Victoria Basin Commission)”.

- Inama ya 10 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateraniye Arusha muri Tanzaniya tariki ya 28 Mata 2012. Iyo nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti : “Guharanira gasutamo imwe ihuriweho n’Ibihugu bigize Umuryango”.

- Umwe mu myanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu wabaye gushyiraho Nyakubahwa Jesca Eriyo, nk’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Bwana Jean Claude Nsengiyumva nk’Umunyamabanga Mukuru Wungirije.

- Iyo nama y’Abakuru b’Ibihugu yagejejweho raporo y’Inama y’Abaminisitiri ku ntambwe imaze guterwa mu nzira iganisha ku gihugu kimwe gifite gasutamo imwe rukumbi.

- Inama yasuzumye kandi uko umutekano wifashe mu karere ka EAC. Inama yashishikarije abayobozi ba Sudani n’aba Sudani y’Amajyepfo gusubukura imishyikirano no gukemura ibibazo bikibangamiye umubano mwiza hagati y‟ibyo bihugu byombi mu masezerano rusange y‟Amahoro byagiranye.

f) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda nk’uhagararariye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaministiri ko ihuriro rishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere ubuhinzi muri Afurika rizakoreshereza inama ya 10 y’inama y’ubutegetsi yayo i Kigali mu Rwanda. Abagize inama y’Ubutegetsi y’ihuriro rishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere ubuhinzi muri Afurika n’abafatanyabikorwa baryo bazasura umushinga w’ubuhinzi wageze ku bikorwa bishimishije ukorera mu turere twa Rubavu, Musanze na Burera.

Kubera ibikorwa byiza u Rwanda rwagezeho iryo huriro rishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere ubuhinzi muri Afurika riritegura kongera gutera inkunga uwo mushinga kugira ngo ushobore kwagura ibikorwa byawo bigasakara mu gihugu hose, ibyo bikorwa bikaba birimo kongerera abakozi ubushobozi bahabwa buruse zo kwiga icyiciro cya gatatu cy’amashuri makuru mu mashami atandukanye mu by’Ubuhinzi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais,
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

0 Comment

  • Nyakubahwa Muzehe wacu, turagukunda ariko sinzi impamvu mwirengagiza ikibazo cya ORINFOR , NIKI GITUMA MUDASHYURAHO ABAYOBOZI BAKIRIYA KIGO, ntagaciro muha kiriya kigo ariko nzi ko ari inkingi y;Igihugu. Tabara kuko ibibamo nagahoma munwa.

  • ok

  • yabaye uzi ibibera muri IRST, ntacyo mvuze, ababishinzwe barabizi, nuko wenda umusi utaragera. Kugeza naho birukana internal auditor ngo nuko yakoze rapport idashimishije Boss, kandi ngo ariwe wamuhaye akazi.

  • thanks for this!

  • rwose mutubwirire umusaza wacu niwe badukemurira ikibazo cyacu dufite cyinguzanyo ya sfar tutabona kugeza ubu tukaba twarahawe amei4 mugihe dusigaje ukwezi umwaka ukarangira!turababaye andi azajyahe? ndi muri khi

  • Mwatubariza Mineduc ibya Universite yitwa Musanze Opportunity center aho bigeze. twumvise bavuga ko hari ikibazo ariko ntitwigeze twumva niba byarakemutse kugira ngo tujye kuhashaka ubumenyi. ikibazo nkiki cyimenyeshwa giteye inkeke rwose.

  • ni sawa da, ntako umuyobozi mukuru adakora ngo abakamirwa bakamirwe!!

  • Nshyigikiye cyane kwishyiraha hamwe kwa Uganda, Tanzania, Rwanda, Kenya, Burundi bigakora Leta imwe. Nibishyirwemo ingufu zihagije byihutishwe.

  • byiza

  • oya, mzehe pierre damien yaratangiye kumugera kumugwa muntege n’ubwo nawe ahari arahuze brithout. (ubundi jyewe nkeneye umuyobozi uhhura nabaturage kenshi nkuko umukuru w’igihugu cyacu yabikoraga kera, akabonana nabaturage kubwibibazo byabo gusa atarugutaha ibyahakorewe ,byibura nkomukwezi agasura uturere 5 wenda twegeranye wenda nko muri 2ans haricyavamo cyokora namwe mwashyiraho akanyu mukduha uko mubibona thx)nonubu ntakarere utasangamo ibibazo bimaze 18ans ndetse ntanabakirebana n’irihumye ariko ubu nabatanga ibibazo imbere ya persident cg ntanuwamenya abantu bahimbye za limites zimugeraho ,ngo mwanya afite ,ntawuhari ,natwe twabikemura ,inyandiko zituzura ,shyiraho phone tuzakubwira, etc…[NTAMBEREKA TWAGANIRAGA ]

Comments are closed.

en_USEnglish