Digiqole ad

Abantu babana na virus itera SIDA 2% ntibajya bivuza kubera isoni

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Spot View Hotel ku itariki ya 2 Gicurasi, umuryango mpuzamahanga w’abagore babana na virusi itera Sida wavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe na Track Plus, basanze abantu 2% mu babana na virus itera SIDA, batajya bivuza kubera gutinya kwishyira ahagaragara.

Gasamagera Claire uhagarariye urubyiruko rubana na virus itera SIDA
Gasamagera Claire uhagarariye urubyiruko rubana na virus itera SIDA

Bamwe mu bakunze kugaragarwaho n’iki kibazo ni abafite imyanya y’ibyubahiro baba batinya ko imiryango cyangwa inshuti zabo zibimenya.

Ikindi kibazo cy’abanyabyubahiro, ngo ni ugutinya gukoresha agakingirizo kuko batabona uko bakageraho kubera imyanya baba barimo y’ibyubahiro, bigatuma batinya kujya kukagura.

Gasamagera Claire uhagarariye urubyiruko rubana na virus itera SIDA mu muryango mpuzamahanga w’abagore babana na Virus itera SIDA, avuga ko iki kibazo gikwiye kwitabwaho kugirango abantu bose bumve ko SIDA ari nk’izindi ndwara batinyuke kuyishyira ahagaragara.

Gasamagera agira ati: “None se hari igihe umuntu abana na virus itera SIDA yarayivukanye, sinumva rero ukuntu abana byakomeza kubabera ikibazo gikomeye cyane. Ibyiza ni uko twajya ahagaragara kugira ngo n’ababishinzwe babimenye bityo barusheho gufata ingamba zo kuyirwanya, uretse ko ari n’ikibazo buri wese akwiriye guhagurukira”.

Kugeza ubu agakingirizo gakomeje gushyirwa mu majwi y’uko kataboneka neza kugirango akoreshwe, kuko akenshi ugasanga muri za butike, mu mafarumasi kandi aha ni ahantu abantu bakunze kugira isoni zo kukahagurira.

Icyakora umuryango PSI wari washyizeho ubundi buryo bw’uko aka gakingirizo kajya gashyirwa ahantu umuntu ashobora kugakura nta muntu umureba nko mu bwiherero.

Ariko ibi nabyo abantu bakomeje kubinenga, ngo kuko hari igihe uba witeguye gukora imibonano mpuzabitsina wajya kugura udukingirizo ku mashini ziba zarashyizwe mu bwiherero, ugasanga ntizikora cyangwa ugasanga nta mafaranga y’ibiceri ufite. Dore ko biba bigusaba nibura gukoresha ibiceri 300.

Abantu bakaba bakomeje gusaba cyane cyane inzego z’ubuzima kureba ubundi buryo abantu bajya babona agakingirizo mu buryo butabagoye kugirango hafashwe abakirangwa n’amasoni.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • si ubugome ariko abarwayi basida bakwiye gushyirwa mukigo cyabo kuko bakomeza

  • abarwayi ba sida bakwiye gushyirwa mukigocyabo bonyine kuko bakomeza kwanduza abandi

  • ngo IKIGO cy’abarwayi ba SIDA? Ubwo se ari wowe ushyizwe muri icyo Kigo, wakumva umerewe ute? Icyo utifza ko cyakubaho ntukacyifuri undi rwose ni wo muco mwiza. Jye niko mbibona.

  • Abo barwayi ba sida se barinda banduza abandi ninde uyobeweko sida arikibazo ? ndumva ntampamvu yo kubashyira ahantu habonyine ahubwo abari bazima bagomba kwirinda ntawuyobewe ubwenge urimo!!

  • aliko se bagiye bagatangira ubusa ko hari f cliton yatanze rwose abanyarwanda sinzi uko tumeze ibihugu duturanye bagira n’utwabagore ahubwo tugira code ukaguze se cyangwa ugatuma umuntu yamenya ate niba urwaye cyangwa utarwaye bigire ibanga ryawe aliko wikingire naho ubundi ni wowe uba wigirira nabi.

  • I agree what Mrs Claire Gasamagera says lots of us people should real listen to her
    Good job Claire

Comments are closed.

en_USEnglish