Digiqole ad

Abafite ubumuga bagiye gushyirwa mu byiciro hagamijwe kubakemurira ibibazo

Kuba umubare nyawo w’abafite ubumuga utazwi, biterwa n’uko nta rutonde rwakozwe n’abahanga rugaragaza urwego n’icyiciro cya buri muntu, bityo no kubagenera inkunga bikagorana.

Ababana n'ubumuga bitabiriye iyi nama
Ababana n'ubumuga bitabiriye iyi nama

 

Mu biganiro yagiranye n’abahagarariye abafite ubumuga bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihuguy’Abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Gicurasi, yabatangarijeko gahunda yo gushyira mu byiciro abafite ubumuga yegereje kugirango buri wese muribo ajye abona ibyo agenerwa.

Ishyirwa mu byiciro ry’abafite ubumuga ngo rikaba rizakorwa n’abaganga babifitiye ubumenyi, akaba aribo bazemeza ubumuga umuntu afite n’icyiciro abarizwamo.

Abafite ubumuga bakazakorerwa ubukangurambaga bwo kwitabira iyo gahunda izabera ku mirenge yabo. Icyo cyemezo kikaba cyarafashwe na Minisiteri y’ubuzima.

Abitabiriye ibyo biganiro bishimiye kuba hagiye kubaho iyo gahunda yo kubashyira mu byiciro kuko bizabafasha kumenya buri wese icyo akeneye gihuye n’ubumuga afite maze no kumukorera ubuvugizi bikorohera abamukuriye.

Nyabyenda Justin, umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga bo mu murenge wa Nyamiyaga, avuga ko icyo gitekerezo cya Minisiteri y’Ubuzima ari cyiza kuko hari abantu bajyaga bivanga mu bafite ubumuga cyane cyane nk’igihe habonetse ubufasha, maze bakitwazako bafite ubumuga butagaragara.

Umubare w’agateganyo w’abafite ubumuga mu Rwanda bashingiye ku ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2010, Ndayisaba avuga ko ugera ku bihumbi Magana atanu na makumyabiri n’umunani. Bakaba bazashyirwa mu byiciro hakurikijwe ubu mugaba bafite nyuma yo gusuzumwa n’abaganga.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Iki gitekerezo ni cyiza ahubwo cyatinze gushyirwa mu bikorwa,ni mudufashe aba mugaye bagaragare kuko abiyitirira ubumuga badafite balimo ndetse hali n’abali mu nzego ziyobora bitwa ko bamugaye byibura atali no kubahagararira bituma balimo.

  • Nyandwi Jean de Dieu UMWE MU BABANA N’UBUMUGA BWO KUTUMVA NEZA MURI KIST Y3 N’UKURI URUTONDE RW’ABAMUGAYE RUKWIYE KUJYA AHAGARAGARA KUGIRANGO BABONE UKO BITABYAHO.URUGERO NKANGE SINUMVA RIKO NI GANA NABUMVA UBWO RERO NAMWE MURABYUMVA NTIBINYOROHEYE HABE NAGATO KURI NJYE NI GA MU WAGATATU MURI PHYSIQUE APPLIQUE MU BY’UKURI N’ABAZIMA YA BANA NIYE. IKIBAZO NTI CYORO SHYE BAKWIYE KUJYA AHAGARAGARA NTA VANGURA RIBAYEHO MUTUVUGANIRE MUZEGO MUSHYINZWE MURA KOZE

Comments are closed.

en_USEnglish