Month: <span>December 2011</span>

Papa Benedict yamaganye abacuruza Noheli

Mu misa y’igitaramo cya Noheli yaberaga  muri Basilica ya Mutagatifu Petero i Vatican, Papa Benedict wa 16 yamaganye ikoreshwa rya Noheli mu bucuruzi no kwamamaza ku isi. Yavuze ko uburyo Noheli ikoreshwa bitandukanye n’ubutumwa nyakuri Noheli itanga bw’ivuka ry’umwana Yezu Kirisitu wavukiye i Betelehemu kiriziya ayoboye yemera nk’umukiza. Ni mu nyigisho yatangiye muri iki gitaramo […]Irambuye

IGICANIRO: Album Launch ya Riderman mu mafoto

Kuri uyu wa gatandatu kuri stade nto i Remera niho habereye kumurika ku mugaragaro Album ya gatatu y’umuhanzi Riderman.  Igitaramo cyitabiriwe n’abandi bahanzi nka Danny Nanone, Paccy, Knowless, Tete Roca, Jack B, King James, Urban Boyz, P FLA, Neg G the General, Uncle Austine, Urban boys, Emmy n’abandi benshi Hari kandi umuhanzi Jaguar wo muri […]Irambuye

Ibintu utari uzi ku musemburo wa Testerone (igice cya 1)

Umusemburo wa Testerone ukorwa n’udusabo tw’abagabo ndetse n’udusabo tw’abagore,  tukadufasha mu mikurire ndetse no gutuma umuntu agira imihindagukire kamere gabo cyangwa gore, ni ukuvuga kuniga ijwi, kumera ubwoya ku bice by’imyanya ndangagitsina, mu maha, n’ibindi. Abagabo bagira byibura inshuro 10 z’uwo abakobwa bagira. Ibi ni bimwe mubyo utari uzi kuri uyu musemburo: 1. Abenshi bawufata […]Irambuye

Gusohora vuba bishobora guhungabanya abashakanye

Ubusanzwe igikorwa cyo gusohora ni igikorwa gituruka mu bwonko kandi kikaba ntabushake umuntu abigizemo (reflex) kigenzurwa n’ umwakura (pudendal nerve) ukoresha ibice by’ imyanya ndanga gitsina (uruhago rw’inkari, amabya, imboro na rugongo ku bagore (izi nizo nyito za Kinyarwanda mubyihanganire) Gusohora ni igikorwa cyo kurekura amasohoro aturuka mu mabya (semen) ndetse n’ uruvange rw’andi matembabuzi […]Irambuye

President Kagame na Museveni bafunguye umuhanda Mbarara-Gatuna-Kigali

Kuri uyu wa gatanu, mu muhango wo gufungura kumugaragaro umuhanda wasubiwemo wa Mbarara-Gatuna ugera n’i Kigali, President Kagame yabanje kuramutsa abagande bo mu majyepfo ya Uganda bari muri uyu muhango mu rurimi rwabo rw’ikinyankole. Yabahaye indamukanyo z’uko abanyarwanda bamutumye ngo abifurize iminsi mikuru myiza y’impera z’umwaka. President Kagame yashimiye President Museveni kuba yamutumiye gufungura uyu […]Irambuye

Diaspora : Ibyo biyemeje batangiza 1$ campaign ngo bagomba kubirangiza

Abagize ihuriro rya Diaspora bamaze iminsi mu Rwanda,  kuri uyu wagatanu basuye ahakorwa imirimo yo kubaka inyubako zatangiye biturutse ku mafaranga yavuye mu mushinga wa One Dollar, inyubako zubakwa i Kagugu mu mujyi wa Kigali. Iri huriro ryari rikuriwe n’umuyobozi mu kuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe diasipora Gahamanyi Parfait, wakanguriye abagize diaspora nyarwanda aho […]Irambuye

Tshisekedi yarahiriye iwe mu rugo

Nyuma yo kuvuga ko nawe yatowe, akanavuga ko azarahira kuri uyu wa gatanu, Police ya Kinshasa yaburijemo gahunda ya Etienne Tshisekedi yo kurahira muri Stade de Martyrs imbere y’abantu, abuzwa kandi kurahirira ku kicaro cy’ishyaka rye UDPS, biba ngombwa ko arahirira mu rugo rwe. Nyuma yo kujuragizwa na Police n’ingabo, abambari ba Tshisekedi babujijwe kujya […]Irambuye

Guverineri w’Iburasirazuba UWAMARIYA yakomeje gusura uturere tw’Intara ayoboye

Guverineri w’Itara y’Iburasirazuba Mme UWAMARIYA Odette kuri uyu wa kane yasuye akarere ka Rwamagana muri gahunda yatangiye yo gusura uturere twose mu ntara ayoboye. Guverineri  yari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’Intara,Akarere, Ingabo na Polisi. Iki gikorwa kigamije kureba ibikorwa by’Iterambere  mu Karere no kurebera hamwe uko byarushaho gutezwa imbere. Mu bikorwa byasuwe i […]Irambuye

Umwihariko mu gutora Miss KIE, hahembwe abafite ubumuga bwo kutumva

Kuri uyu wa kane nijoro, nibwo Miss na Mister b’inshuri rikuru nderabarezi, KIE,  bamenyekanye. Abo ni UMWARI Neema na Julius Mugisha bahize abandi, bakabimenyeshwa mu birori byarangiye 1.45 z’igitondo cy’uyu wa gatanu. UMWARI Neema yatsinze abandi n’amanota 79% naho  Julius Mugisha atsinda abandi basore ku manota 82% . Muri iyi mihango hatowe kandi imyanya ya […]Irambuye

en_USEnglish