Digiqole ad

Ibintu utari uzi ku musemburo wa Testerone (igice cya 1)

Umusemburo wa Testerone ukorwa n’udusabo tw’abagabo ndetse n’udusabo tw’abagore,  tukadufasha mu mikurire ndetse no gutuma umuntu agira imihindagukire kamere gabo cyangwa gore, ni ukuvuga kuniga ijwi, kumera ubwoya ku bice by’imyanya ndangagitsina, mu maha, n’ibindi.

Abagabo bagira byibura inshuro 10 z’uwo abakobwa bagira.

Ibi ni bimwe mubyo utari uzi kuri uyu musemburo:

1. Abenshi bawufata nk’umusemburo w’amahane

Uyu musemburo uba ari mwinshi ku bagabo, waba ufitanye ihuriro n’imyitwarire yabantu, cyane cyane abagabo bawugira ari mwinshi, cyane cyane kandi mu bihe bagaragaza amahane.

2. Abagore bari gukora imibonano nabo bawugira ku bwinshi

3. Iyo wabaye mwinshi ushobora gutuma inda yawe igabanyuka umubyimba

Umushakashatsi Adrian Dobs, MD, umwarimu muri  medicine  mu ishuri rya Johns Hopkins University School of Medicine muri Baltimore, yagaragaje ko abantu bafite inda nini ubateye uwo musemburo baganura umubyimba inda yabo.

Gusa kubera ingaruka z’uwo musemburo (side effects) ntibirakunda ko bishyirwa mu buvuzi.

4. Umusemburo mwinshi ushobora gutuma udusabo tw’abagabo tuba duto (amabya)

Uretse kugaragaza nkufite ingufu, uwo musemburo utuma udusabo tw’abagabo tuba duto bitandukanye n’amabere ku bakobwa yo akura (gynecomastia)

5. Iyo wegukanye intsinzi uyu musemburo uba mwinshi

Mu bagabo 21 bari barimo kureba umukino wa Brazil yahuye n’Ubutariyani, umukino watsinzwe na Brazil, abafana bayo bakorewe ibizamini basanga umusemburo wa Testerone wiyongereye mu gihe uw’abafana b’Abataliyani wagabanutse ku buryo bugaragara.

Corneille killy Ntihabose
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • Uyu musemburo hari icyo wafasha umuntu utakibasha gutera urubariro uko bikwiye kandi yarahoze ari muzima?

  • nice knowledge

Comments are closed.

en_USEnglish