Digiqole ad

Umwihariko mu gutora Miss KIE, hahembwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona

Kuri uyu wa kane nijoro, nibwo Miss na Mister b’inshuri rikuru nderabarezi, KIE,  bamenyekanye. Abo ni UMWARI Neema na Julius Mugisha bahize abandi, bakabimenyeshwa mu birori byarangiye 1.45 z’igitondo cy’uyu wa gatanu.

Mr na Miss KIE n'abatowe  n'ubayobozi wa KIE
Mr na Miss KIE n'abatowe n'umuyobozi wa KIE

UMWARI Neema yatsinze abandi n’amanota 79% naho  Julius Mugisha atsinda abandi basore ku manota 82% .

Muri iyi mihango hatowe kandi imyanya ya Miss Determination wabaye Blandine  UWIMANA, Mr Determinaiton watowe ni SAFARI William. Miss Populaire yabaye UMWARI Neema naho Mr Populaire aba Guy KANDEKWE. Miss Photogenic watowe ni Kelly NGAMIJE naho Mr photogenic aba Henry RUGEMA. Miss elegance watowe ni Elyse UMUHOZA naho Mr Elegance aba David BUTERA.

Ikintu cyashimishije abari bahari cyane ni ukuba uwatorewe kuba Mr Determination SAFARI William afite ubumuga bwo kutabona, akaba abasha kumva.

Uwatorewe kuba Miss Determination Blandine UWIMANA we akaba abana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga (deaf and dumb)

Ibi bikaba ngo ari ubwambere bibaye mu Rwanda no muri aka karere k’ibiyaga bigari. Umuyobozi wa KIE akaba yavuze ko aba ba Miss na Mr Determination abateganyirije ibihembo byabp by’umwihariko.

Uyu muhango ukaba wasusurukijwe n’abahanzi nka Riderman, Urban Boys, Dream Boys, Jay polly, King James n’abandi.

Abahatanaga mbere yo gutangaza abatsinze. Inyuma uwambaye amadarubindi yijimye ni William ubana n'ubumuga bwo kutabona
Abahatanaga mbere yo gutangaza abatsinze. Inyuma uwambaye amadarubindi yijimye ni William ubana n'ubumuga bwo kutabona, imbere mu bakobwa uwambaye agapira ka bururu ni Miss Determination
Muri ba Juges hagaragayemo Dr Higiro na Mike Karangwa
Muri ba Juges hagaragayemo Dr Higiro na Mike Karangwa
Abafana muri salle nshya ya KIE bari benshi
Abafana muri salle nshya ya KIE bari benshi
Mis determination kubera ubumuga bwo kutumva afite yasobanurirwaga mu marenga
Miss determination kubera ubumuga bwo kutumva afite yasobanurirwaga mu marenga
Neema waje gutorerwa kuba Miss KIE mu gihe yarushanwaga
Neema waje gutorerwa kuba Miss KIE mu gihe yarushanwaga
abandi ba Miss bitabiriye ibirori
abandi ba Miss bitabiriye ibirori
Guy, umwe mu basore bahatanaga
Guy, umwe mu basore bahatanaga
William waje gutorerwa Mr determination, abana n'ubumuga bwo kutabona
William waje gutorerwa Mr determination, abana n'ubumuga bwo kutabona
MC soudy na Mr Determination
MC soudy na Mr Determination
Riderman aririmbira Miss SFB imbere ye
Riderman aririmbira Miss SFB imbere ye
Riderman byagezeho aramwegera amukorera mu nganzo
Riderman byagezeho aramwegera amukorera mu nganzo
Urban Boyz mu ndirimbo
Urban Boyz mu ndirimbo
Jay Polly na Dream Boys bati: "Mumutashye"
Jay Polly na Dream Boys bati: "Mumutashye"
king na Dj Alexis wo kuri  Flash FM
King James na Dj Alexis wo kuri Flash FM
MC Ally soudy mu gihe yatangazaga ibyo aba juges bamuhaye
MC Ally soudy mu gihe yatangazaga ibyo aba juges bamuhaye

Photos: RUBANGURA/UM– USEKE.COM

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

12 Comments

  • Mbega ibirori byiza, mbega abana beza imbere n’inyuma, mbega amajyambere mu mahoro i wacu i Rwanda….

    MBEGA IGIKORWA GISHYASHYA PEEEEEEEE…..

    Mu by’ukuri abantu babana n’ubumuga ubwo aribwo bwose, jyewe iteka mbakurira ingofero. Bene abo bantu kuri jyewe ni INTWARI, intwari za buri munsi, intwari dukeneye, intwari buri wese yishyikiraho kandi ashobora gufatiraho urugero….

    MURAGAHORANA IMANA

  • Ibibyo ndabyemera pe ibaze nawe kurababa miss determination. Rwanda hatuwezi kurudi nyuma yandirimbo iratanga umusaruro ubwose ntitubaye abambere kw’isi inkuru nkiyi niyandikwe inyure no kuri RTV burya iraryoshe pe.

  • hahaha mbega kwambara, ibi nibyo mujya murata ngo abakobwa babanyarwanda baba mu rwanda bambara neza? ahaha none ahantu hashyuha umuntu yambara bas? mujye mureka kwigana abantu kuko abantu bambara bitewe nibihe ibihugu byabo bigira? aha ngiyo vision 2020

  • Rwose iki gikorwa ntihagire ukigaya kuko kirashinishje cyane!Miss KIE uri mwiza cyane kandi courage ujyimbere uzatsindire kuba Miss Rwanda!!!!

  • KIE………

    Ubaye uwambere kugaragaza ko umuntu abana n’ubumuga ubwaribwo bwose ashobora kugira icyo ageraho. wari ukwiye igihembo kurwego mpuzamahanga bikabera urugero abandi bantu batajya batekereza kuri ziriya ntwari zitavugwa(silent heroes). VIVA VIVA RWANDA, VIVA KIE, VIVA William, Brandine n’abo bahagarariye.

  • Abarezi bagomba no guhanga udushya turabashyigikiye!

  • Ariko mu Rwanda ntabindi mwirirwamo uretse amarushanwa ya za miss na mr.
    Imburamukoro

  • IGIKORWA CYA MISS GIKABIJE KWAMBIKA ABANYARWANDAKAZI UBUSA NAHO BA Mr BO BUJUJE IBYANGOMBWA BYOSE BY’UBUBWA.TURASHAKA NA MISS INVERSE.

  • Murabantu babagabo rwose icyo gikorwa mwakoze nikiza rwose nabandi babigireho rwose mukomereze aho.

  • NIBYIZA RWOSE MWAREBYE KURE. KUBONA N’ABABANA N’UBUMUGA BATARAHEJWE! MUKOMEREZE AHO PE!

  • nibyo koko barabikwiye bose

  • RIDER MAN KO MBONA ASHAKA GUFATIRAHO?

Comments are closed.

en_USEnglish