Umwihariko mu gutora Miss KIE, hahembwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona
Kuri uyu wa kane nijoro, nibwo Miss na Mister b’inshuri rikuru nderabarezi, KIE, bamenyekanye. Abo ni UMWARI Neema na Julius Mugisha bahize abandi, bakabimenyeshwa mu birori byarangiye 1.45 z’igitondo cy’uyu wa gatanu.
UMWARI Neema yatsinze abandi n’amanota 79% naho Julius Mugisha atsinda abandi basore ku manota 82% .
Muri iyi mihango hatowe kandi imyanya ya Miss Determination wabaye Blandine UWIMANA, Mr Determinaiton watowe ni SAFARI William. Miss Populaire yabaye UMWARI Neema naho Mr Populaire aba Guy KANDEKWE. Miss Photogenic watowe ni Kelly NGAMIJE naho Mr photogenic aba Henry RUGEMA. Miss elegance watowe ni Elyse UMUHOZA naho Mr Elegance aba David BUTERA.
Ikintu cyashimishije abari bahari cyane ni ukuba uwatorewe kuba Mr Determination SAFARI William afite ubumuga bwo kutabona, akaba abasha kumva.
Uwatorewe kuba Miss Determination Blandine UWIMANA we akaba abana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga (deaf and dumb)
Ibi bikaba ngo ari ubwambere bibaye mu Rwanda no muri aka karere k’ibiyaga bigari. Umuyobozi wa KIE akaba yavuze ko aba ba Miss na Mr Determination abateganyirije ibihembo byabp by’umwihariko.
Uyu muhango ukaba wasusurukijwe n’abahanzi nka Riderman, Urban Boys, Dream Boys, Jay polly, King James n’abandi.
Photos: RUBANGURA/UM– USEKE.COM
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
12 Comments
Mbega ibirori byiza, mbega abana beza imbere n’inyuma, mbega amajyambere mu mahoro i wacu i Rwanda….
MBEGA IGIKORWA GISHYASHYA PEEEEEEEE…..
Mu by’ukuri abantu babana n’ubumuga ubwo aribwo bwose, jyewe iteka mbakurira ingofero. Bene abo bantu kuri jyewe ni INTWARI, intwari za buri munsi, intwari dukeneye, intwari buri wese yishyikiraho kandi ashobora gufatiraho urugero….
MURAGAHORANA IMANA
Ibibyo ndabyemera pe ibaze nawe kurababa miss determination. Rwanda hatuwezi kurudi nyuma yandirimbo iratanga umusaruro ubwose ntitubaye abambere kw’isi inkuru nkiyi niyandikwe inyure no kuri RTV burya iraryoshe pe.
hahaha mbega kwambara, ibi nibyo mujya murata ngo abakobwa babanyarwanda baba mu rwanda bambara neza? ahaha none ahantu hashyuha umuntu yambara bas? mujye mureka kwigana abantu kuko abantu bambara bitewe nibihe ibihugu byabo bigira? aha ngiyo vision 2020
Rwose iki gikorwa ntihagire ukigaya kuko kirashinishje cyane!Miss KIE uri mwiza cyane kandi courage ujyimbere uzatsindire kuba Miss Rwanda!!!!
KIE………
Ubaye uwambere kugaragaza ko umuntu abana n’ubumuga ubwaribwo bwose ashobora kugira icyo ageraho. wari ukwiye igihembo kurwego mpuzamahanga bikabera urugero abandi bantu batajya batekereza kuri ziriya ntwari zitavugwa(silent heroes). VIVA VIVA RWANDA, VIVA KIE, VIVA William, Brandine n’abo bahagarariye.
Abarezi bagomba no guhanga udushya turabashyigikiye!
Ariko mu Rwanda ntabindi mwirirwamo uretse amarushanwa ya za miss na mr.
Imburamukoro
IGIKORWA CYA MISS GIKABIJE KWAMBIKA ABANYARWANDAKAZI UBUSA NAHO BA Mr BO BUJUJE IBYANGOMBWA BYOSE BY’UBUBWA.TURASHAKA NA MISS INVERSE.
Murabantu babagabo rwose icyo gikorwa mwakoze nikiza rwose nabandi babigireho rwose mukomereze aho.
NIBYIZA RWOSE MWAREBYE KURE. KUBONA N’ABABANA N’UBUMUGA BATARAHEJWE! MUKOMEREZE AHO PE!
nibyo koko barabikwiye bose
RIDER MAN KO MBONA ASHAKA GUFATIRAHO?
Comments are closed.