Digiqole ad

IGICANIRO: Album Launch ya Riderman mu mafoto

Kuri uyu wa gatandatu kuri stade nto i Remera niho habereye kumurika ku mugaragaro Album ya gatatu y’umuhanzi Riderman. 

Riderman kuri scene
Riderman kuri scene

Igitaramo cyitabiriwe n’abandi bahanzi nka Danny Nanone, Paccy, Knowless, Tete Roca, Jack B, King James, Urban Boyz, P FLA, Neg G the General, Uncle Austine, Urban boys, Emmy n’abandi benshi

Hari kandi umuhanzi Jaguar wo muri Kenya, umaze kuba icyamamare kubera indirimbo ye “Kigeugeu” ikunzwe cyane n’urubyiruko, akaba yashimishije abantu cyane.

Ababyeyi bombi b’umuhanzi Riderman, bakaba bari baje muri iki gitaramo cyarangiye ahagana saa sita z’ijoro.

Uwo ni umuhanzikazi Tete Roca wari wikinze masike mu maso
Uwo ni umuhanzikazi Tete Roca wari wikinze masike mu maso

Album yashyize ahagaragara  iriho indirimbo 14 arizo;

1-Intro(muri jye)
2-Umurashi
3-Igicaniro
4-Nkwite nde?
5-Kuri facebook
6-Ubwo
7-Wari waraburiyehe ft General
8-Bararira
9-Biganza byanduye ft general & davidenko10-Glasses on
11-Nkwiye igihano
12-Ndivuga ibigwi
13-Mu gituza cyawe
14-Kitatire.

Tete Roca n'ababyinnyi be
Tete Roca n'ababyinnyi be
Umuhanzi Philly aririmbana na mushiki we
Umuhanzi Philly aririmbana na mushiki we
MC Tino na Group ye yitwa TBB bitegura kurijya kuri scene
MC Tino na Group ye yitwa TBB bitegura kurijya kuri scene
TBB kuri scene
TBB kuri scene
Ali Soudy wari MC, yari yambaye ikirato cy'ibirori
Ali Soudy wari MC, yari yambaye ikirato cy'ibirori
Jack B na Group ye nibo bitwaye neza cyane kuri scne kurusha abandi
Jack B na Group ye nibo bitwaye neza cyane kuri scne kurusha abandi
Uncle Austine na Aimé bitegura kujya kuri stage
Uncle Austine na Ammy bitegura kujya kuri stage
Umuhanzi Finey na Paccy
Abahanzikazi Cinney na Paccy
Finey ni umuraperi w’umunyarwanda wari umaze iminsi abahanze
Cinney ni umuraperi w’umunyarwanda wari umaze iminsi aba hanze
Inkweto umuraperikazi Finey yari yambaye
Inkweto umuraperikazi Cinney yari yambaye
Finey kuri scene
Cinney kuri scene
Umuhanzi Aimé nawe yaririmbiye abafana be
Umuhanzi Ammy nawe yaririmbiye abafana be
Auncle Austine yari yambaye umweru kuriscene
Auncle Austine ari mu bashimishije abafana
Abo ni abafana ba Auncle Austine mu gihe yaririmbaga
Abo ni abafana ba Auncle Austine mu gihe yaririmbaga
bahagurutse baramufasha
bahagurutse baramufasha
aho bigeze nawe arabegera
aho bigeze nawe arabegera
Umuraperikazi Paccy yagoroye muhogo
Umuraperikazi Paccy yagoroye muhogo
Pacy yahise akomezanya na Knowless
Pacy yahise akomezanya na Knowless
Ibyishimo byari byose hagati yabo
Ibyishimo byari byose hagati yabo
Icyo ni ikirato Knowless yari yambaye
Icyo ni ikirato Knowless yari yambaye
Knowless yasaga neza cyane muri iki gitaramo
Knowless yasaga neza cyane muri iki gitaramo
Abandi ngo: "She looked better from behind"
Abandi ngo: "She looked better from behind"
Urban Boys nabo bitawye neza cyane kuri stege
Urban Boys nabo bitwaye neza cyane kuri stege
Nyuma yo mu mihango ya Miss KIE, bibaye ubwa kabiri Urban boys ijya kuri stage Anita akaba ariwe uba DJ. Uyu mwari akaba amaze kumenya uyu mwuga
Nyuma yo mu mihango yo gutora Miss KIE, bibaye ubwa kabiri Urban boys ijya kuri stage Anita akaba ariwe uba DJ. Uyu mwari akaba amaze kumenya uyu mwuga aherutse kujya kwiga muri Kenya
Urban boys mu ndirimbo yabo nshya "Reka mpfukame"
Urban boys mu ndirimbo yabo nshya "Reka mpfukame"
Abo ni abafana ba Urban boys batabyihanganiye bahitamo kuza kubyina
Abo ni abafana ba Urban boys batabyihanganiye bahitamo kuza kubyina
Riderman aza kuri scene bwambere
Riderman aza kuri scene bwambere
Riderman aza kuri scene bwambere
Riderman yazanye amabendera n'imiriro
Riderman ari guha injyana abakunzi
Riderman ari guha injyana abakunzi
Mubashyitsi bimena harimo ababyeyi ba Riderman, abicaye hagati
Mubashyitsi bimena harimo ababyeyi ba Riderman, abicaye hagati
Riderman n'ababyinnyi be
Riderman n'ababyinnyi be
Aba bakobwa bamaze kumenyakana mu kubyina bagashitura benshi
Aba bakobwa bamaze kumenyakana mu kubyina bagashitura benshi

Danny Nanone na Sandrine nabo baririmbiye abantu barishima
Danny Nanone na Sandrine (Sasha) nabo baririmbiye abantu barishima
Danny na Sasha nubwo baririmbana binavugwa ko ari abakunzi
Danny na Sasha nubwo baririmbana binavugwa ko ari abakunzi
Uwo ni King James washimishije abantu cyane
Uwo ni King James washimishije abantu cyane
King James akora munganzo
King James akora munganzo
Nagg G the General utaherukaga kugaragara akaba inshuti n'umuturanyi wa Riderman (mukamenge/ Kimisagara) yongeye kwigaragaza)
Nagg G the General utaherukaga kugaragara akaba inshuti n'umuturanyi wa Riderman (mukamenge/ Kimisagara) yongeye kwigaragaza
Uwo ni umuhanzi Jaguar uririmba "Kigeugeu"
Uwo ni umuhanzi Jaguar uririmba "Kigeugeu"
Abo nabafana b'indirimbo "Kigeugeu" bariho kuyiceza
Abo nabafana b'indirimbo "Kigeugeu" bariho kuyiceza
Riderman agaruka kuri scene ni uko yari yambaye
Riderman agaruka kuri scene ni uko yari yambaye
Umubyinnyi wa Riderman yerekana ibyo ashoboye
Umubyinnyi wa Riderman yerekana ibyo ashoboye
Ababyinnyi ba Riderman
Ababyinnyi ba Riderman
Imibyinire yabo yatunguye benshi bari aho
Imibyinire yabo yatunguye benshi bari aho
Umuhanzi Kamishi yahageze birangiye
Umuhanzi Kamishi yahageze birangiye

Abahanzi Dream Boys na Jay Polly ntabwo bigeze bagaragara muri iki gitaramo nubwo bari bari kuri affiche yacyo.

Photos: Muzogeye P.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM 

72 Comments

  • abo babyinnyi bajye bagerageza kubahiriza umuconyarwanda!

    • vrmt ntago ari umuco w’abakobwa biyubaha’mbere yuko abantu bakubaha banza ubwawe biyubahe’

    • Ikirori cyari kimeze neza ariko ndanenga imyambarire ya bamwe mubabyinnyi b’ abakobwa babyina.

  • Ese ibi kuki batabifata nk’ibiyobyabwenge ariko nange ndirengagije, satani ntiyoroheye urubyiruko muri ibi bihe.

    mbasabiye imbabazi

  • mutubwire, uyu mukobwa yari yambaye sous vetement?

  • Ariko urashiraho agatwikira kubera iki waretse tukihera amaso ko aribo baba babishatse kutwereka

  • big ku museke.com ndabemera nzapfe ejo kabisa mutugezaho ibintu bifatika muri abantu babagabo 100%. any way knowless wari wambaye neza manza warikosoye. naho sacha apu!!!

  • Ewana ko na gasoni namba baba bafite kuki mubahishira ibyo baba bashaka kwerekana.

  • aha byari shaud kbsa kwa Riderzoo iyo myambarire irarenze kbsa

  • Igitsina hanze ndakabaroga uyu we ni Sex in air Rihanna yavuze,mureke twirebere

  • Ubwo uriya mukobwa ntimwamuhemukiye kweli?
    Arashaka kwamamaza ibintu bye namwe mukabipfuka? ndiwe nabarega, uko nukumuhohotera. Mureke abitandike nibwo bizabona abafana benshi. Murabana se atabikoze abigambiriye. Mumusabe imbabazi kandi ntimuzongere mani.

  • Eeeeh!!! njyewe ntacyo mfa n’abantu bambara ibintu bigufi kuri stage ariko kuza nta kariso umubyinnyi yambaye byakabajijwe umuhanzi, ni igisebo kuwo yambyiniraga, Riderman ndamukunda ariko muzamutubwirire ajye abwira uwo mubyinnyi we yiyibuye! Ariko se ubwo aba yanyoye iki koko kimumara isoni bene kariya kageni? Thats too much for sure!

  • abo bakobwa bibivume bambaye ubusa muratinyuka mukabashyira aho tubarora ibyo bigoryi byibyohe bidusebeje.nta wabashimye ahubwo babahane.uwo sumuco.pupupu murinjiji mwabakobwa mwe ushinzwe umuco abakurikirane

  • bon njyewe mbona abakobwa b’i rwnda entuk’ twataye umuco;twigana ibyabandi kdi ntago aribyacuuu;;;hmhhh;;birarenze pe!!!!!!!!!!

  • Ndakabaroga uyu se ni umunyarwandakazi ra? abafite amaso yaba yari yambaye agasamamagara cyangwa? yewe niba vision ari yi ko mbona katubayeho n’abana bacu? iyi mico mberuka kuyibona i Bugande( kumanura) ariko si iminyarwanda ndakabaroga; wamugani wabivugira wikwirirwa umuhishira abafite amaso birebere cyereka niba yarambaye yihuta akibagirwa Ikariso naho niba ari ubushake guhishira ibyo yashatse kwerekana waba utubahirije ibyo numva basigaye bita uburenganzira bwe da!

  • OYA

  • abahanzi nyarwanda muragerageza mu kuririmba ariko ntimuramenya icyerekeranye na style nka knowles ntabwo iyo style ari iya stage wagirango agiye mukazi pleadse style zero kabisa ntanubwo murebera kubandi basi

  • Ikibabaje ni uko bashyira abantu kura affiche ntibagaragare,ubundi kuri Xmas Dream boys na Mzee Polly bagombaga kujya Karubamba(i Kayonza),namwe mukadushuka,naho abo bakobwa umuco wacu barawugira ico,nge mbona bari kurenga iterambere barigira itamuco,bikosore anyway,byabaye kwa Knowless none naha,bishobora kuba bigiye kuba icyorezo!

  • Ijambo “agasamamagara” rinkuyeho!!!! Uziko termes nyinshi iyo umuntu aje mu Rda zituma uba nk’umunyamahanga?! Gusa imyifatire dahwitse, n’imyambarire ya bamwe…. NTAHO BIHURIYE N’ITERAMBERE cg VISION 2020!!! Twikubite agashyi tuve i buzimu!!!! Noheli ikomeze ibabere nziza kandi happy new year 2012 ku banyarwanda tweseeeee aho turi hooooseeeeeeee!!

  • riderman ndakwemera kabisa kuko uririmba ukanshsimisha 2

  • nnnnidangepeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!

  • Hahahahahahhahahahahah !!!! mbega imyambarire y’abakobwa b’ubu !!!!!!aba bo tuzaraba ibyabo umunsi umwami yaje gutwara itorero rye,no gutesha umuco agaciro muzabibazwa.

  • Rideman bariya bakobwa baramusebeje, kandi bakwiye gukurikiranwa ku byaha bakoreye imbere y’ abantu harimo abana n’ ababyeyi ba Riderman bazabimuhanire kandi azasobanurire niba aribyo yari aje kubereka.

    • Yabatoraguye he?ko nta munyarwanda wabikora

  • ko mwagize isoni kurusha banyirabyo mwagiye mureka bakaryoshya ikirori.mwakaretse bakaba free wangu

  • muve ku bataye umuco.bariya si abakobwa ni ibirumbo.batesheje Riderman agaciro n’ababyeyi be bari bahari nukuntu twamwemeraga.

  • Mujye mureka abantu bisanzure uko babyumva.

  • Ngewe byandenze kubona umwari w u Rwanda yiyandagaza bene aka kageni.

    • yewe jye nishyizemo ko atari abanyarwandakazi kuko uko mbazi ndumva ntawatinyuka kwiyandarika bene kariya kageni!! Imana itabare urubyiruko rwa none kabisa

  • Yewe ni Imana yo Mwijuru yabarengera ntakindi pe, mubwire nkumubyeyi wabyaye umwe muri bano bakobwa iyo amurebye yambaye ubusa mbere y Imbaga ubwo abigenza ate koko, nyamara nkuko bahashya ibiyobyabwenge nibindi nkabyo bakwiye no gutangira guhana abantu nkabo mbonye hejuru iyo, banjye bajya kubikorera hanze y Urwagasabo kuko uko siko abanyarwandakakazi bambara pe

  • Hahahahahahaaaaaaa
    mumbabarire murebe muri iyi title ivuga ngo “Nyuma yo mu MIHANGO ya Miss KIE, bibaye ubwa kabiri Urban boys ijya kuri stage Anita akaba ariwe uba DJ. Uyu mwari akaba amaze kumenya uyu mwuga aherutse kujya kwiga muri Kenya”

  • uriya mukobwa wambaye ubusa ndamusha ahubwo!

  • Mana ishobora byose ugahoraho iteka turagusabye ngo ugenderere urubyiruko rw’urwanda, rinda abana bacu mwami kuko ni wowe murinzi ukomeye kuruta abandi bose!!! Ibi ni ibiki koko?!!!! Niko wowe Riderman wahamagaye ababyeyi bawe ngo uze kubereka aya mahano koko? reba ukuntu bumiwe!! Madamu wa Nyakubahwa ko yagowe ararwanya ibiyobyabwenge mukadukana andi mahano!!!!!!! Nk’uko bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge nibahaguruke barwanya abagore n’abakobwa birirwa bitesha agaciro bambara ibidakwiye!!!!!

    Polisi ijye ibafata kuko si uburenganzira bw’umuntu gukora ibidakorwa!!!

  • njyewe nari numiwe kuko ubwo bariya bakobwa bazaga kuri scene, mugenzi wanjye yariyamuriye ati uziko nta nikariso iri mbere ndamuseka mu kanya nanjye amaso akubitwa n’inkuba mbonye igit… kiri hanze.

  • gusa UHORAHO N’ATABARE URWAGASABO KUKO UMUCO WO WARATAKAYEPE! MUMBWIRIRE RIDERMAN NGO NASHYIRE ABO BAKOBWA KU GICANIRO CY’IMPANURO,CYANGWA NAWE ARABASHYIGIKIYE!? NTAWAMENYA! ARIKO SIBYO AHUBWO POLICE Y’IGIHUGU NIHAGURUKIRE ABAMBARA UBUSA KU MUSOZI NGAHO NGO N’IBIGEZWEHO,”MURIBESHYA CYANE RWOSE!!! KNOWLESS ABABERE URUGERO. YAMBAYE NEZA RWOSE,NK’ABAKOBWA B’IRWANDA,”KNOWLESS KOMEREZA AHO WIGISHE N’ABANDI TURAGUSHYIGIKIYE RWOSE!!!!!!!!!!

  • Mbega ibirori?!
    Naka ga mwahuye nako rwose?! buriyase uriya mukobwa ntasoni bimutera koko!
    uziko apfobeje igitsina gore kumugaragaro!?
    Ahaaa, Cash zizariko!

  • bega bibi!!!!!!!!!!!!!
    uwo mukobwa ateye isoni pe!!!

    • Sibintu biriya wangu

  • Yewe ibyo mbonye ni agahomamunywa kuko uwo si umuco kabisa Imana ni itabare.

  • kamishi se ari gusha abafana ba cya kintuza……iyo mbonye kiriya kimenyetso ndara ndasinziriye.

  • nukubasonggeza kubintu mubireba naho ubundi sikuroya kuba umustar biza ushobaora no kuba umustar kandi wambara neza , ndetse no mubnayarwanda beshi ntibishimira uo bababambaye gusa nka zamayibobo nizo zonyine zizanjya zitabira ibirori naho abantu biyubshe bzanjya banga kubyinirwa na bamaraya imbere uzarebe na beyonce ntiyambara kuriya.

  • nukuri Niba umwali utinyuka kwambara ukuri imbere y’imbaga ,ngo yewe ni umusutali ,natwe tukamwihorera tugahimbarwa tukogeza ngo nabahanzi da!!!! ,biteye isoni n’agahinda pe!!!!!!!!!!,tujye duhanga ariko twibuka n’umuco wacu,ubwose umustali udutesha agaciro ni musitali ki???????? ntitukarebe ibirori gusa tujye tunashungura ,tutazisama twasandaye erega bibaye gombwa yambaye ubusa wamubwira agataha akazakora igitaramo ari uko yambaye bidateye isoni.

    gusa bakobwa biwacu ubwiza bwanyu ntago rwose buba bwiza iyo mwambaye ubusa,ahubwo ,kuko muba mwitesheje agaciro natwe mukadutesheje,ngaho rero ni mwikosore.

  • uriya mukobwa ni umugandekazi

  • uriya mukobwa ni umugandekazi n; isura ye ntibereka.

  • uriyamukobwa buriya ntatara imyaku ba kameraman nabandi bose bareba aya ma4toz

  • tuvuge ibintu tubisubire iriya myambarire niyo mubimansoro kandi uriya mukobwa si umunyarwanda sinzi niba hari abavuganye nawe nta kinyarwanda azi ,rero numuco wacu ntawuzi none rero , agahugu numuco wako ajye abikora mu bimasoro cyangwa mumanight club hatari abana nabantu bababyeyi kuko bo birabababaza cyane ndibwira mama wa ridermani yarabimubajije rwose akanumirwa banyarwanda mwisubire rwose

  • Ikirori cyari cyiza cyane ariko uriya mwari yari ateye isoni kdi ninogutesha agaciro umuco nyarwanda si umukobwa ni dossier kabisa

  • vmt bikojeje isoni ariko uwowe biteye iseseme Ridman uri umuhungumwiza wiyubashe gerageza ntiwitesha agaciro ntugateshe numuco kandi urumuhanzi nyarwanda aho harimo contradiction usibyeko jyewe mbona ubereye kuririmba gospal music

  • Icyo mvuga nuko guhanga si bibi ariko ntakitagira ingaruka riderman twariganaga abivamo dore umusemburo yanyweyeho aranyurwa aza kwereka ababyeyi be,uko ni ukwikongereza umuvumo ku ri nyirubwite ,ni ukwemera imana z’amahanga,ni ukwarikira shitani mubahanzi nyarwanda,uwagiye ntacyo musaba cyakora nawe haracyari imbabazi abasigaye musenge uwiteka yenda yakwigarura ntaturimbure ,Abaroma 13:11 .YESU WEEE

  • ariko mumbwire, ibi bivunamuheto by’ibikobwa nange no ibihwinini da, biba byanyoye iki??????????? gusa mbabazwa nutwotwana duftuye nabi ngo ni ugufana!! anyinyaaa

  • mundebere utwo twana!!! tuzakura ari udupfu
    neza neza!!!!!!! reta nitabare

  • Rider man arabizi akwiriye award

  • That was nice and you can do better than that.

  • baravuga ngo ugira impuhwe kurusha nyina wumwana abashaka kumurya.abanyamakuru nabo bikundira ubusa.ikindi navuga kuki mwabonye yambaye ubusa ntihagire usohoka?namwe mwarabishakaga

  • umuco uri kujyenda utera imbere
    nabonye icyo turusha abagande pe
    nahubundi ntakibazo cya stlye gihari
    ahubwo nibongere sexy stlye
    birashyushye gusa noresi yari yambaye neza
    nkabarokore ver good

  • Mana ya Daniel na Isac na Jaque Tabara urubyiruko kdi wihanganishe n’ababyeyi Harya ngo ni 2020 vision mutubwirire uyu mukobwa basi yigire gutura muri Amerique cg mu burayi kuko atumye ababyeyi batuzinukwa burundu cg se ashake uko yakwigira mu barokore akizwe kuko ndabona aho ari atorohewe apfukame amavi akoboke!!!

  • Ngenemera riderman

  • URIYA SI UMU DADA ARARENZE BASI IYO ASHYIRAMO SOUVE CYAKORA ABA KAMERAMAN BAHUYE NA ZWAHAMA, BAGIYE BAMBARA NKA KNOWRESS KO NTAWE UMURUSHA GUCYA

  • aliko iliya mibyinire nsiyabana babanyarwanda pe ndetse babamurwanda nibihe agaciro kuko kwamabara ubusa imbere yimbaga yabantu nsumuco nyarwanda bagiye kucase bambara ubusa nibisubirehorwose umwaka mwiza banyarwanda mwese.

  • ni ukuri pe! Riderman uri umuririmbyi mwiza ariko abo babyinnyi bawe bakosore kabisa kuko ibyo ni urukozasoni, ubwo se abo babyeyi bawe batahanye iyihe message koko?

  • Ridazoo,
    uzikuririmba ndakwemera kabisa ariko rero mugihe ababyeyi bawe baribaje kugushyigikira ntiwari gukoresha abakobwa batesha icyubahiro ababyeyi babo kuriya(batarezwe). nubwo batabikubwiye ariko ndacyekako ababyeyi babaye

  • Sha Raidazo namukundaga ariko niba ashobora kwiyandarika bigeze hariya akandarika abakobwa babanyrda bigeze hariya birababaje niyo kugawa kwamagana,police ikwiye gukora akazi kayo pe!!!
    abahanzi nabo biheshe agaciro!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Sha Raidazo namukundaga ariko niba ashobora kwiyandarika bigeze hariya akandarika abakobwa babanyrda bigeze hariya birababaje niyo kugawa kwamagana,police ikwiye gukora akazi kayo pe!!!
    abahanzi nabo biheshe agaciro!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • nibitangaza byabo kabisa

  • uduhuzu twimbere natwo ntibatwibutse
    ikirori cyari injyana muntu

  • To Riderman,

    Uri inshuti ya benshi nanjye ndimmo,
    uraririmba nkayurwa nk’abandi bose,
    ARIKO nkwibutse ko ufite uburenganzira busesuye kugira ngo wambike neza (cg ubafashe guhitamo impuzu zikwiye)bityo abo muserukanye n’abakugaragiye munogere ijisho ababitegereza, inshuti n’umuryango!

    Nkomeje kwizera ko watanze ibisobanuro bihagije imbeye y’ababyeyi bawe…

    Mwese banyarwanda kandi bavandimwe,nkomeje kubifuriza ibyiza by’uyu mwaka wa 2012

  • Dear all,
    Aha ndibariza abazi kwitegerza neza!
    “Umuhanzi Kamishi” yageze muri “ILLUMINATI” ryari? Uko mbibona se namwe niko mubibona? We se yaba abivugaho iki? Nimudufashe kuzitohoza…

  • bariya bakobwa bataye umuco

  • BIRASHIMISHIJE KUBONA ABAKOBWA BABANYARWANDAKAZI BATANGIYE GUSHYIRA HANZE UBUSA BWABO.KUKO BIMUTERA KUGARAGAZA UBUBI BWE KANDI WE ABWIYIZIHO. NTITUMURAKARIRE AHUBWO NIYONGERA TUZAMUSHIMIRE TUMTERA AMACUPA KURI PODIUM

  • Ariko abavuga ngo Knowless yambaye nk’abakobwa b’i Rwanda muransetsa koko! ahubwi niwe usigaje kuvanamo byose! None ntimujya mubona andi mafoto ye yambaye twa mukondowazi nudukabutura tumeze nkudukariso. Ahubwo nawe yumvireho

  • Uwo mukobwa mumubwire azaze mugurire ikariso n’ingutiya wasanga ntabyo agira

  • oh my god its so ashaming

Comments are closed.

en_USEnglish