Digiqole ad

Tshisekedi yarahiriye iwe mu rugo

Nyuma yo kuvuga ko nawe yatowe, akanavuga ko azarahira kuri uyu wa gatanu, Police ya Kinshasa yaburijemo gahunda ya Etienne Tshisekedi yo kurahira muri Stade de Martyrs imbere y’abantu, abuzwa kandi kurahirira ku kicaro cy’ishyaka rye UDPS, biba ngombwa ko arahirira mu rugo rwe.

Tshisekedi mu gihe yarahiriraga umwanya yemeza ko yatorewe
Tshisekedi mu gihe yarahiriraga umwanya yemeza ko yatorewe

Nyuma yo kujuragizwa na Police n’ingabo, abambari ba Tshisekedi babujijwe kujya ho ari, ku gicamunsi cy’uyu wa gatatnu nibwo Tshisekedi yiyemeje kurahirira kuyobora Congo iwe mu rugo muri Quarteir Lemete imbere y’abantu bagera kuri 12 gusa bo mu ishyaka rye.

Nubwo yarahiriye munzi irimo abantu bake, hanze y’urugo rwe hari imbaga y’abantu barenga 100 bari babashije guca mu rihumye Police kakagera kunzu ya Tshisekedi.

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa gatanu, Police yatangaje ko nta muntu wemerewe kugera muri stade de Martyrs aho Tshisekedi yari yasabye abambari be ko bahurira akarahira.

Abashyigikiye Tshisekedi mu gasusuruko baje kuri iyi stade, maze mu kugerageza kwinjiramo basubizwa inyuma ku ngufu za Police ifatanyije n’ingabo za Congo.

Umuvugizi wa Etienne Tshisekedi yatangarije BBC ko byanze bikunze baza gukomeza kugerageza uburyo bwose umupresident wabo bemeza ko yatsinze amatora ari burahire, ibi baje kubigeraho mu gicamunsi cyo kuwa gatanu.

nyuma yo kurahira yashimiwe n'abari aho
nyuma yo kurahira yashimiwe n'abari aho

Police kandi ikaba yabujije abantu kwinjira muri Quartier Lemete, iri mu burasirazuba bwa Kinshasa, ahari ikicaro cy’ishyaka UDPS n’urugo rwa Etienne Tshisekedi.

Police yavuze ko byaba ari agasuzuguro ku itegeko nshinga, baretse Tshisekedi akarahira mu gihe hari President watowe, akanarahira imbere y’umukuru w’urukiko rw’ikirenga na rubanda.

Tshisekedi n’abakunzi be, babonye byanze ko yarahirira muri stade de Martyrs, bagerageje kubikorera muri Quartier Lemete, ariko abantu babujijwe kujyayo, ndetse n’itangazamakuru ryabujijwe kuhagera nkuko tubikesha AFP

Kuva ku cyumweru gishize, ibifaru bine bikaba byari byashyizwe imbere ya stade de Martyrs ngo hatazagira nuhahinguka. Police n’ingabo mu modoka za Pick up bakaba nabo bagendaga batatanya abajya hamwe bashaka kwigaragambya kuri uyu wa gatanu nyuma yo kwanga ko Tshisekedi arahira.

Tshisekedi akaba yari yasohoye amakarita y’ubutumire mu muhango wo kurahira kwe. Hari hatumiwe abayobozi b’ingabo, na Police, abacamanza bakuru, abahagarariye ibihugu byabo muri Congo, ndetse naba President b’ibihugu by’inshuti aba bose nubwo ntawahageze ntibyamubujije ko arahira.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

15 Comments

  • ibyo haricyo bisobanura muri democratie

  • Muraho,

    nyabuneka abazi gusenga nimupfukame musenge. Nimusenge mushishikaye musabira RDC, amahoro, urukundo n’ubwumvikane hagati ya KABILA NA TSHISEKEDI…..

    Biriya bintu birakomeye, mba mbaroga!!!

    Ibihugu byacu, ibihugu by’abaturanyi n’abavandimwe bikwiye guhaguruka bikahagarara hakiri kare. Kuko ibimenyetso ni byinshi byerekana ko ABATURAGE BENSHI, cyane cyane URUBYIRUKO, bashobora kuhasiga agatwe….

    Ikindi kandi ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Pierre Damien HABUMUREMYI kuba yaritabiriye irahira rya President KABILA. Nakomatanye rero inkunga, nafate telefoni ahamagare abandi bayobozi. Maze bige ikibazo cya DRC amazi atararenga inkombe. Ndetse jyewe ndahamya ko hariya hakeneye MEDIATOR uturutse muri AU…..

    NYABUNEKA * NYABUNEKA * NYABUNEKA……

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza. Mugire amahoro.

  • niba se shaka kurahira kandi azi ko hari undi warahiye ariruhiriza iki cg ashaka kumarisha abafana be gusa

  • Tshisekedi ni mikino arimo kuva na kera yarabikoraga? Gusa naduhe amahora ntabwo dushaka Intambara? kandi arashaje peeeeeeeeeeeeeee??

  • Iki gisaza kirashaka kwisanga i La Haye aho Bemba aheze!

  • Imana izadufashe ibi ntibikabe murwanda! Erega nibayje bareka umuntu ayobore mandat ze uko ari 2 , narenza bajye basakuza!! siko mwe mubibona bavandi?

  • numusazi mumureke

  • Uyu Tchisekedi yatangaje ko ariwe president wa Congo namatora ataraba, ndumva ibi akora ntawe bikwiye gutangaza.

    Gusa araruhira ubusa kuko iriya siyo Demokrasi azaniye CONGO.

  • Ariko uwo mugabo ubanza atazi irahe ko ari ahabanyafurika yatuje akita kwiherezo rye dore ko anisaziye ubuse ntabona ko bemba ahezeyo,ngaho nagerageze

  • Iki gisaza cyasinze poitique none gisigaye kigenda kidandabirana. Nimukireke buriya mu mutwe byaracanze ariko se nabajyanama be nabo byaracanze? iyobera rivutse nyuma y’iritagatifu

  • Uyu musaza nawe rwose yifitiye udushya….

  • abanyekongo bagomba kureba akavuyo bamazemo imyaka 50 bakareba nuko RDC yabaye akarima kabagashakabuhacye baazamura ijwi rimwe(one voice) kugirango bariya baturage bahora mumarira bashobore kubaho neza EX:nkatwe abanyarwanda naho iburiya musaza n,uguta igihe imana itabare kongo.shalom

  • njye mbona ari umuzimu wa LUMUMBA ukomeza kugenda kuri congo, kuko yishwe na bene wabo azira gushakira congo ibyiza ariko ntibabimenya.ngaho ni murebe namwe iyo ushishoje neza usanga ibyo LUMUMBA yangaga aribyo kwivanga kwabanyamahanga muri politic ya congo none ubu nibyo byiganjemo ?umuzimu we rero azabagezayo cyane ko naho ashyinguye hatazwi.

  • njye mvuka RDC ariko mumyaka mirongo itatu nibiri maze numvaga uriya musaza ariko opposition iyobowe nawe ntacyo yageraho kuko we mobutu yamucecekeshaga ama hera kandi agatuza so kabira yabarangije yahinduye constitution uti uzarenza undi nigice nuwo uzatsinda . ikindi ageza BEMBA ilahe kuko niwe warukaze afite ingabo akagira nama cash anashyigikiwe cyane peee naho muzehe we mumwirekere mbarahiye ko ntaragura ariko ntacyo azahindura kuko ntacyo yishoboreye. kwiyamamaza kwe yakoresheje amagambo mabi rero nahame hamwe ategure wenda umwana we niwe uzahanyanyaza ? N:B iyo hakiba BEMBA MZEE NA KAMERHE MUNTU bagakora union coalition ntaho KABILA yari guca?

  • Gusara si ukwiruka kumuhanda gusa, kuko uriya musaza biragarara ko ashaje kandi arimo rwose gukora nibyo umwana wimyaka 5 atakora mbega sinzi aho wamushira ugereranyije nibyo arimo gukora.

Comments are closed.

en_USEnglish