Digiqole ad

Bonny Baingana, ashobora kuzateza ikibazo hagati ya Uganda Cranes n’Amavubi

Uyu musore ari mu Rwanda muri gahunda y’abakinnyi b’abanyarwanda baba bakanakina hanze y’u Rwanda. Kuba ari mu Rwanda, byamaze guteza ikibazo mu ikipe ye ya Express yari imukeneye mu mukino ifitanye na Utoda kuri stade Namboole kuri uyu wa gatanu.

Baingana aganira n'abavandimwe Didier na Eric, bose bahujwe n'iki gikorwa ntibari baziranye
Baingana aganira n'abavandimwe Didier na Eric, bose bahujwe n'iki gikorwa ntibari baziranye

Bonny Baingana, ni umunyarwanda kuko ababyeyi be ari abanyarwanda, akaba kandi umugande kuko ariho yavukiye akanakurira. Bityo ashobora gukinira ikipe y’igihugu ashatse.

Kugeza ubu, amakuru ari kuri Supersport.com na Ruhagoyacu.com aravuga ko umutoza Sam Ssimbwa yababajwe cyane no kuba uyu mukinnyi yaraje mu Rwanda atamubwiye, mu gihe bafite umukino ukomeye na Utoda kuri uyu wa gatanu.

Baingana ureshya na 1.62m ni umukinnyi wo hagati, amaze kuba umukinnyi ukomeye i Kampala, yabaye umukinnyi mwiza w’ukwezi muri shampionat “Bell Lager footballer for the month of September and November”

Ku myaka 21 gusa, ikinyamakuru the Observer cyanditse ngo “The New star is born”. Bivugwa ko uyu mukinnyi w’ubuhanga butangaje ashobora guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes, kuko abatoza bayo bakurikirana ibye kuva bamumenya.

Ibi birashoboka ko bamuhamagara mu gihe Amavubi makuru yazaarira, kuko Uganda Cranes yabonye ko yarangaranye Andrew Buteera na Charles Tibingana nabo bashoboraga guhamagarwa na Uganda Cranes kuko bafite ubwenegihugu bwa Uganda, ariko Amavubi “akabatanga umushi” akabatanga aba bana bafite ababyeyi b’abanyarwanda.

Abafana ba Uganda Express bakunda cyane Bonny Baingana, ku mukino ukomeye wabaye tariki 12 Ugushyingo 2011, hagati ya Express na Villa SC ugaca kuri SuperSport9, Baingana yashimishije abafana,  yatsinze igitego anitwara neza cyane muri uyu mukino ukomeye.

Uyu musore ukina nka ‘Playmaker’ ushobora no gukinishwa imbere ku ruhande rw’ibumoso nkuko yabitangarije UM– USEKE.COM ku myitozo yo kumunsi w’ejo kuri stade Amahoro. Mu myitozo yambere gusa aba bakinnyi bavuye hanze bakigera mu Rwanda, yahise agaragaza ko ari umuhanga, mu gihe abandi bari bakimenyera ikirere cyo mu Rwanda.

Express FC y’i Kampala yamuvanye mu irushanwa rito rya Kampala Junior league, aho yari amaze gutsinda ibitego 13 kandi ari umukinnyi wo hagati, aha akaba yarahaje nyuma y’uko ababyeyi be b’abanyarwanda bimukiye mu kandi gace ka Kampala bavuye ahitwa Kintale naho muri Kampala.

Bonny Baingana ahembwa na Bell nk'umukinnyi mwiza
Bonny Baingana ahembwa na Bell nk'umukinnyi mwiza

Aba bakinnyi bari mu Rwanda kuva kuwa kabiri bari kugeragezwa ngo harebwe abashoboye babe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, nta gushidikanya ko Bonny Baingana niba adahamagawe mu Amavubi, Uganda Cranes yo itazazarira kuko bo bazi ko badakeneye no kumugerageza.

Bonny Baingana akaba yaradutangarije ko we kubwe yumva yakinira Amavubi, ari nayo mpamvu yamuzanye mu Rwanda, ariko atazi ibizaba imbere ye dore ko ari Amavubi cyangwa Imisambi ya Uganda nta n’imwe iramuhamagara.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • Nibyiza kuba ari murwanda,mutubwirire abayobozi ba ruhago ntazaducike.bamukinishe match 1 yagicuti nikindi gihugu.

  • Ahubwo se ikibura ni iki kugirango umutoza w’amavubi abe yamuhamagara ataradukika

  • Uriya mwana rwose afite taye ya ruhago niba mu myitoizo ameze neza ndumva ntacyatuma batamwibikaho.

  • kuri uriya mukino muri mitemp ya kabiri, abazaashaka kumenya ubuhanga bwa Bonny yabaza ba Muyu ibyababayeho

  • abayobozi batubabarire uriya musore ntaza ducike kuko najye nabonye ari umuhanga

Comments are closed.

en_USEnglish