Digiqole ad

Papa Benedict yamaganye abacuruza Noheli

Mu misa y’igitaramo cya Noheli yaberaga  muri Basilica ya Mutagatifu Petero i Vatican, Papa Benedict wa 16 yamaganye ikoreshwa rya Noheli mu bucuruzi no kwamamaza ku isi.

Papa Benedict XVI aha umugisha abaje mu gitaramo cya Noheli
Papa Benedict XVI aha umugisha abaje mu gitaramo cya Noheli

Yavuze ko uburyo Noheli ikoreshwa bitandukanye n’ubutumwa nyakuri Noheli itanga bw’ivuka ry’umwana Yezu Kirisitu wavukiye i Betelehemu kiriziya ayoboye yemera nk’umukiza.

Ni mu nyigisho yatangiye muri iki gitaramo n’igitambo cya Misa cyagejeje i saa sita z’ijoro kw’isaha y’i Vatican, ikaba yari y’itabiriwe n’imbaga y’abantu baregnga 5 000

Papa Benedict w’imyaka 84, yavuze ko Noheli ubu isi iyikoresha mu bikorwa by’ubucuruzi no kwamamaza yirengagije ubutumwa bw’ivuka ry’umwana Yezu waje gukiza isi.

Biteganyijwe kandi ko ubu butumwa Papa ashobora kuza kubugarukaho mu gitambo cya misa ari busome kuri uyu munsi wa Noheli, aho kandi anatanga ubutumwa bwifuriza Noheli abatuye isi mu ndimi 65 zitandukanye.

Papa Benedict XVI hagati mu misa
Papa Benedict XVI hagati mu misa

Amasaha make mbere y’iki gitaramo cya Noheli i Vatican, Papa yari yacanye buji nini mu idirishya agaragariramo ku rubuga rwa St Pierre, uru rumuri rukaba ari ikimenyetso cy’amahoro. Abantu amagana bakaba bari bageze kuri uru rubuga mbere ya misa y’igitaramo cya Noheli, kwihere ijisho uru rumuri rw’amahoro nk’umugenzo w’i Vatican.

Mu ijoro risoza umwaka wa 2011, Papa akaba nabwo azasoma misa kuri uru rubuga, nyuma y’iminsi mike asome igitambo cya misa bita ‘Epiphany’ aho abatiza impinja muri chapel ya Sistine i Roma.

Ababikira bo bari batangiye gusenga na mbere yigitambo cya misa
Ababikira bo bari batangiye gusenga na mbere yigitambo cya misa

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • Rwose nibyiza ko buri muntu mukwemera kwe aha agaciro kandi agasobanukirwa icyo noel itwibutsa jye ndi umu catholic ariko noel impa ibyishimo kuko mba nibuka ivuka rya Nyagasani umwami wacu witanzeho igitambo

  • Ni byo koko Noheli abantu bayihinduye igihe cy’ibinezeza umubiri no kwagura ubucuruzi aho gutekereza kuri Yezu Kristu uba wavukiye mu mitima yacu. Mugire Noheli nziza

Comments are closed.

en_USEnglish