Month: <span>December 2011</span>

MIDIMAR iri gufasha impunzi gutaha na Rwandair na bus za

Kuri uyu wa kabiri, impunzi 15 zageze mu Rwanda zivuye I Lusaka muri Zambia ku bushake, zikaba zaje na Bus mpuzamahanga za Taqwa, zabazanye  ku buntu. Izi mpunzi zatashye muri gahunda nshya Ministeri yo gucunga ibiza n’ impunzi yashyizeho yo gufasha impunzi gutaha ku bushake, zigategerwa indege za Rwandair cyangwa Bus za Taqwa ku kiguzi […]Irambuye

Kujya mu Ubufaransa kuri Mbarushimana ntibirashoboka nyuma yo kurekurwa

Kurekurwa ngo asohoke mu munyururu w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Calixte Mbarushimana kuri uyu wa kabiri byananiranye kuko agifite ubusembwa yashyizweho na loni (UN) bumubuza gukora ingendo uko ashatse. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, nibwo urukiko rwanzuye ko Mbarushimana arekurwa kuko nta bimenyetso bihagije byamuhamyaga ibyaha byibasiye inyoko muntu yaba yaratanze amabwiriza ngo bikorwe muri Congo mu […]Irambuye

Imyanzuro ku biyobyabwenge mu rubyiruko: Kudaha inzoga abana batagejeje 21,

Muri Serena Hotel i Kigali kuri uyu wa kabiri harangiye inama y’umunsi umwe ku ngamba zafatwa mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko rw’u Rwanda, iyi nama ikaba yari yatumiwemo inzego zose za Leta zaba iza gisivili na gisirikare ndetse n’abafatanyabikorwa. Nk’uko bigaragara mu ngero zagiye zitangwa n’abarezi ndetse n’abapolisi, ntagushidikanya ko mu Rwanda habarizwa ibiyobyabwenge […]Irambuye

Ubushakashatsi: Inzoga zatuma ukora imibonano mpuzabitina idakingiye

Nubwo ushobora kuvuga uti ‘ndagasoma kandi ntikantere gukora iyo gahunda ntikingiye’ ariko ubushakashatsi bugaragaza ko amahirwe ari menshi yo gukora imibonanompuzabitsina idakingiye mu gihe wagasomye. Abashakashatsi b’abanya Canada, bakoze ubushakashatsi ku ngimbi 12, zirimo abakobwa n’abahungu, babakurikirana mu buzima bwabo, baza gusanga iyo bagasomye bafata ibyemezo bihabanye nibyo bafata batakanyoye, cyane cyane  ku ngingo yo […]Irambuye

Igitangaza: Umwana w’amezi atanu yarokotse impanuka ikomeye

Umwana w’amezi atanu ari mu barokotse impanuka yahitanye abantu batandatu yabereye ku muhanda wa Kampala-Jinja muri Uganda. Umubyeyi w’uyu mwana, kimwe n’izindi nkomere, yajyanywe mu bitaro bya Mulango I Kampala yataye ubwenge. Umwana we akaba yarakijijwe n’umusore utwara utumoto bita ‘Bodaboda’ wageze bwa mbere aho impanuka yabereye akabasha kuvana aka kana mu bisigazwa by’imodoka yari […]Irambuye

DRC: Kabila yarahiye, Tshisekedi nawe azarahira kuwa gatanu

Kuri uyu wa kabiri nibwo President Kabila Joseph Kabange yarahiriye kongera kuyobora Repubulika iharanira demokrasi ya Congo i Kinshasa. Uwo batavuga rumwe wemezako nawe yatowe Etienne Tshisekedi, akaba nawe yatangaje ko azarahirira kuyobora Congo kuwa gatanu tariki 23 kuri stade de Martyrs i Kinshasa. Imbere y’umukuru b’urukiko rw’ikirenga, Kabila yarahiriye Imana n’abacongomani kuzuza neza inshingano […]Irambuye

Beyoncé na Jay-z barashaka imodoka y’umutamenwa y’umwana wabo

Muri iki gihe Beyoncé Gisele Knowless akuriwe,  we n’umugabo we Jay-z bagiye kugura imodoka y’umutamenwa (Blindée) yo gukingira umwana wabo uzavuka mu ntangiriro z’umwaka utaha. Icyo umutima ushaka…. Iyi modoka y’iki kibondo kitaraza ku isi, biravugwa na Ok! magazine ko izabahagarara Miliyoni imwe y’amadorari (1m$) Jay –z (Shawn Corey Carter) ngo yaba yaragiye kureba inshuti […]Irambuye

Uwahoze ari Miss Venezuela yishwe na Cancer y’ibere

Eva Ekvall wabaye umwamikazi w’ubwiza muri Venezuela, ku myaka 28,  kuri uyu wambere yishwe n’indwara ya Cancer y’ibere mu bitaro bya Houston, Texas, muri America. Uyu mugore uzise umwana umwe n’umugabo, yari amaze imyaka ibiri arembejwe n’iyi ndwara ifatwa nk’icyorezo gishya ku isi kibasira ababyeyi cyane cyane. Mu bukumi bwe, yari azwi cyane muri Venezuela, […]Irambuye

Urukiko rw’i Arusha rwashimangiye kohereza UWINKINDI mu Rwanda

Urukiko rwashyiriweho kuburanisha abakekwaho gukora Genocide  mu Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania, rwanze ibyasabwe na Jean UWINKINDI ko atakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda kuko atahizeye ubutabera. Tariki 28 Kamena uyu mwaka, urukiko rwa Arusha rwanzuye ko urubanza rwa Jean UWINKINDI wahoze ari umuvugabutumwa, rujya kuburanishirizwa mu Rwanda. Iki cyari icyemezo cyamebere gifashwe n’uru rukiko cyo kohereza […]Irambuye

Abababuranira abantu mu nkiko 175 barahiye

Mu nzu y’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura kuri uyu wambere nibwo abunganira bakanaburanira abantu munkiko (Avoca) barahiriye gukora umwuga wabo. Aba bunganizi barahiye, bakaba basabwe kutabangikanya uyu mwuga wabo n’indi, kudakorera Leta, no kuba inyangamugayo mu kazi kabo ko kunganira no kuburanira abaturage cyangwa undi wese mu nkiko. RUTAGENGWA Athanas e, ukuriye urugaga rw’abavoca mu Rwanda, […]Irambuye

en_USEnglish