Month: <span>December 2011</span>

Kabila niwe uri imbere mu ibarura ry’ amajwi y’amatora y’umukuru

 Mu gihugu cya Kongo Kinshasa baracyari mugikorwa cyo kubarura amajwi y’ amatora y’ umukuru w’ igihugu, amatora yabaye ku wa 28 Ugushyingo 2011.  Mu cyiciro cya mbere cyatangajwe kuri uyu wa gatandatu ku wa 03/12/2011, Kabila araza ku mwanya wa mbere n’amanota 50%, abatavuga rumwe na Leta bishyize hamwe bafite umukandida Etienne Kissekedi, bo bafite […]Irambuye

“Mbese birakwiriye ko umukristu ashyingiranwa n’utari umukristu?”

Igisubizo: Ku mukristu gushaka kubana n’umuntu utari umukristu ni uguhubuka, kandi no gushyingiranwa n’umuntu utari umukristu nabyo si amahitamo amukwiriye. Mu gitabo cya 2 Abakorinto 2:14 haratubwira ngo, “Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?” Ishusho yibi ntaho yaba itaniye n’ingamiya ebyiri zikurura umuzigo umwe ariko zidafite icyerekezo […]Irambuye

Imibonano mpuzabitsina ngo yaba iri mu bintu biruhura umubiri cyane

Uretse kuba yatanga ibyishimo ku mpande zombi, ngo imibonano mpuzabitsina ikozwe neza, ku buryo bunoze kandi bwizewe, yaba iri mu bintu byambere bituma abayikora baruhuka mu mutwe, ndetse n’umubiri wose muri rusange. Umwe mu bahanga mu myitwarire y’abantu, umunyamerika Stuart Brody yakoze ubushakashatsi kubyerekeye umunaniro n’imibonano mpuzabitsina ku bantu bagera kuri 50. Muri abo bose, […]Irambuye

Umuhanzi Kamichi yamuritse album ye yise UMUGABIRWA – Ihere ijisho

Hari hashize igihe kinini abakunzi b’umuhanzi Kamichi bategereje  ishyirwa ahagaragara rya  Album ye yiseUmugabirwa. Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2011 muri Main Auditorium ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Huye, nibwo ibirori bwo gushyira ahagaragara iyi album byabaye. Byitabirwa n’abahanzi benshi kandi bakunzwe mu Rwanda, maze barabyina karahava. Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa mbiri z’ijoro kirarangira […]Irambuye

Amakipe y’umupira w’amaguru azakina Euro 2012 yashyizwe mu matsinda

Uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 02/12/2011, I Kiev muri Ukraine habereye tombola yo gushyira mu matsinda amakipe y’ibihugu by’iburayi azakina Euro 2012.  Igihugu cya Ukraine na Pologne bikaba aribyo bizakira aya marushanwa. Iyi tombora kandi yari yitabiriwe n’ibyamamare mu mupira w’amaguru nka Zinedine Zidane, Van Basten, Schmeichel na Hrubesch. Nyuma yo gutombora rero buri […]Irambuye

Kutumvikana ku mukobwa byatumye Niyonzima Oscar yivugana mugezi we

Nyuma y’uko hatoraguwe umurambo uhambiriye mu mufuka munsi y’ikiraro ku Kinamba ku wa gatanu w’icyumweru gishize, iperereza ryakozwe na polisi ryaje kugaragaza ko nyakwigendera Marora Ildebrand yishwe na mugenzi we babanaga munzu. Niyonzima Oscar, ubu ucumbikiwe na polisi yemera ko yishe mugenzi we amujiji amakimbirane bagiranye. Ayo makimbirane akaba avuga yakomotse   ku bwumvikane buke bagiranye […]Irambuye

Aba diplomates ba Iran bahawe amasaha 48 kuba bavuye mu

 Nk’ uko tubikesha the telegraph, Leta y’ ubwongereza yahaye amasaha 48 aba Diplomates ba Iran, yo kuba bavuye ku butaka bw’ icyo gihugu. Ibi bibaye nyuma y’ ibitero byibasiye ambassade y’Ubwongereza i Teheran muri Iran. Leta y’abongereza ikaba yahise inategeka ko abongereza 24 bakoreraga ambassade y’ igihugu cyabo i Teheran guhita bataha. Ibi bitero byagabwe […]Irambuye

Al-Qaeda iri gutegura guhorera Bin Laden itoza ba mudahusha

Umutwe w’iterabwoba ku Isi wa Al-Qaeda benshi bibazaga ko wazimye, uri gutoza ba mudahusha (Snipers) mu rwego rwo guhorera umuyobozi wawo Osama Bin Laden wishwe n’ingabo za Amerika n’iz’Ubwongereza. Uku kwihorera kurategurwa ku ngabo z’Abongereza 9500 ziri muri Afghanistan nkuko ikinyamakuru thesun cyabitangaje. Amafoto yagaragaye ku mbuga za Internet z’imitwe ishamikiye kuri Al-Qaeda, agaragaza abagabo […]Irambuye

Intara y’iburasirazuba n’intara ya Kagera (TZ) byumvikanye ubufatanye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29/11/2011 mu Mujyi wa Bukoba- Kagera mu Gihugu cya Tanzaniya hashyizwe  umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Intara ya Kagera yo mu Gihugu cya Tanzaniya ndetse n’Intara y’Iburasirazuba yo mu Rwanda. Ayo masezerano yasinywe na Hon. Col. Fabian MASSAWE, Regional Commissioner w’Intara ya Kagera ku ruhande rw’Intara ya Kagera na […]Irambuye

en_USEnglish