Digiqole ad

Al-Qaeda iri gutegura guhorera Bin Laden itoza ba mudahusha

Umutwe w’iterabwoba ku Isi wa Al-Qaeda benshi bibazaga ko wazimye, uri gutoza ba mudahusha (Snipers) mu rwego rwo guhorera umuyobozi wawo Osama Bin Laden wishwe n’ingabo za Amerika n’iz’Ubwongereza.

Ba mudahusha bari gutozwa na Al Qaeda/Photo Internet
Ba mudahusha bari gutozwa na Al Qaeda/Photo Internet

Uku kwihorera kurategurwa ku ngabo z’Abongereza 9500 ziri muri Afghanistan nkuko ikinyamakuru thesun cyabitangaje.

Amafoto yagaragaye ku mbuga za Internet z’imitwe ishamikiye kuri Al-Qaeda, agaragaza abagabo bari gutozwa kurasa kure hakoreshejwe imunda zabugenewe.

Nubwo aba bagabo bitazwi neza aho baherereye, ngo baba bari kwitoreza mu bice biri ku umupaka wa Afghanistan na Pakistan.

Ibi biragaragaza ko nubwo umuyobozi wa Al-Qaeda Osama Bin Laden yishwe, uyu mutwe ugiteye impungenge Isi, byumwihariko abongereza n’abanyamerika.

Ba mudahusha bari gutozwa bakoresheje imbunda za Dragunov zikorwa n’Abarusiya, zishobora kurasa muri metero 1290.

Bari gukoresha imbuda zikorwa n'abarusiya
Bari gukoresha imbuda zikorwa n'abarusiya

Ba mudahusha (snipers) bahabwa agaciro cyane muri Al Qaeda, kubera ubushobozi bwabo mu kwica no gukomeretsa abo bahaweho nk’intego.

Impuguke mu iterabwoba Neil Doyle yaraye itangaje ko “abo ari abazanywe (recruitment) ngo bafatwe amashusho bityo bitere akanyabugabo abandi bashaka kwinjira muri uyu mutwe ngo bahorere Bin Laden

Iyi mpuguke yongeyeho ko Al Qaeda iri kugerageza kwerekana ko ishobora gukomeza kuba ikibazo nubwo benshi bibazako yaciwe umutwe.

Abayobora ingabo z’Abongereza ziri muri Afghanistan nabo bakaba batanze impuruza ko abarwanyi b’Abataliban bari kwiyegerenya n’aba Al Qaeda ngo bakore akantu.

Baritoza gupima umwanzi wabo
Baritoza gupima umwanzi wabo

Source: Thesun

Paisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • ibyo byihebe birashaka kwiyahura,chef wabyo nawe yari aziko batazamubona. Imana izabakire mu bayo nibara muka barashe ku ngabo z’Amarika cg Abongereza. nta mpamvu yo kurwana n’abakurusha imbaraga kandi nta mpamvu y’intambara

  • ibyo umuntu abiba nibyo asarura. ndareba ngasanga aba bantu nta kindi bakora nyuma y’ibyo bahisemo, ariko nanone twibukeko amaherezo icyiza kizatsinda ikibi. interahamwe nazo zageze aho zitsindwa. ukuri oyeeeeeeeee

  • ayubusa ko umuyobozi wabo bamwishe se bararusywa n’iki nibashaka batuze pe!!!!!!!!!!!!!!!!!1

  • abanya merika ni faux mubatere nubwo ntaho mwagera///////////////

Comments are closed.

en_USEnglish