Digiqole ad

“Mbese birakwiriye ko umukristu ashyingiranwa n’utari umukristu?”

Igisubizo: Ku mukristu gushaka kubana n’umuntu utari umukristu ni uguhubuka, kandi no gushyingiranwa n’umuntu utari umukristu nabyo si amahitamo amukwiriye.

Mu gitabo cya 2 Abakorinto 2:14 haratubwira ngo, “Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?” Ishusho yibi ntaho yaba itaniye n’ingamiya ebyiri zikurura umuzigo umwe ariko zidafite icyerekezo kimwe. Aho kugirango zishyire imbaraga hamwe mu gukurura uwo muzigo ahubwo zizahangana, imwe ikurura ukwayo n’indi nayo ukwayo.

Nubwo uwo murongo wa Bibiliya  utavuga ijambo ubukwe, ariko ibivugwamo bifitanye isano ndetse n’isura y’ubukwe. Uwo murongo kandi ukomeza utubwirako ntaho Kristo ahuriye na  Beliyeli (satani). Ntabyishimo byo mu Mwuka bishobora kuboneka mu bukwe bw’umukristu n’utari umukristu. Pawulo akomeza yibutsa abizera ko ari ubuturo bw’Umwuka wera bo bemeye kwakira gakiza mu mitima yabo.

“Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo no bo bazaba ubwoko bwanjye.” 2 Abakorinto 6:16. Kubera iyo mpamvu rero abo bantu ntibakwiriye kubana kuko ubukwe ari isano ikomeye cyane y’umubano muri ubu buzima.

Bibiliya kandi iratubwira iti, “Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.” 2 Abakorinto 15:33. Kugirana ubucuti ubwari bwo bwose n’umuntu utizera byatuma ugana mu nzira mbi bityo ukava mu nzira y’Imana byihuse cyane.

Twahamagariwe kubwiriza intama zazimiye ariko ntitwabwiwe kubana nazo. Ntakintu kibi nko kubaka ubucuti bwawe n’abatizera, ukabana nabo birambye utagamije kubahindura.

Mbese niba warakunze umuntu utizera, icyakubera cyiza kuruta ni  urukundo cyangwa n’ubugingo muri Kristo? Niba se warashakanye n’umuntu utizera, ni gute mwembi mwabasha gukuza ubucuti bwanyu mu mwuka muri uko kubana? Ni gute ukubana nyakuri kwanyu kwashimangirwa ndetse kugakomera niba mutemera igishimangirwa impande zose-Umwami Yesu Kristu?

Hari abantu bakijijwe bakunda kwibwira ngo “ntacyo bitwaye, nzamuhindura”. Ibi bikwiye kwitonderwa cyane kuko wowe nk’umuntu udashobora guhindura mugenzi wawe. Kuko Umwuka Wera ari we wemeza ibyaha, noneho uwo yemeje ibyaha bye akihana abikuye ku mutima, akababarirwa.

Ntabwo rero ushobora kwica itegeko ry’Imana witwaje ko uri kuyikorera. Niba umukunda, ibyaba byiza wamusengera kandi ukamubwiriza, yakizwa ukareba imbuto year, ukamuha igihe cyo guhindukira.

Amaze kwakirwa mu bana b’Imana, niho urukundo rwawe rwaba rufite ishingiro. Ariko kumukunda mbere, ukamwemerera mbere, cyangwa ukamubwiriza ugamije ko muzabana, urwo si urukundo kuko utabwiriza umuntu umubonamo gusa inyungu. Tubikesha Ubugingo.com

 

13 Comments

  • ikigoye muri iki gihe nukumenya umukristu nutariwe kuko twese tuboneka mu rusengero kucyumweru.ese umupagani muvuga yaba arinde???????umukristu nyawe hamwe n ubukristu bwe byonyine ntibimwemerera gushyingirwa n umupagani. murakoze

  • Mwaramutse ese ntimwibukako umufasha mwiza tumuhabwa n’Uwiteka? bityo rero ikintu cyopse wakora utagishije Imana inama nticyagwa neza ugikora
    murakoze.

    • nibyo knd nukuri ndagirango nshuti yajye nkubwire ko imana ari umukozi wumuhanga imana izi wowe kurusha uko wiyizi knd ifite gahunda zawe zose wowe wagiriwe ubuntu ukamenya yes umwami wacu eraga ngo ntacyo uzabura murijyewe ijambo ryiman ribivuganeza ngo nimunyizera mukampimbaza nukuri najye nzabaha ibyo mukeneye nawe witegereza ko iman izaguha umugore mwiza nawe muharanire saba iman umuguhe ntago waryama ngo iman izamumpa tamba igitambo shimisha iman ibyose nimara kubyumva mwene data izaguha urubavu rwawe nyarwo nukuri knd izabigukorera pe eraga ninyambabazi ndakwinginze musengere uzamuguha yes agufashe

  • nukuri ayamagambo arakomeye knd nayigiciro najye igitekerezo cyajye benedata mwamenye yes nkumukiza wanyu mwikwihererana agakiza mwenyine ijambo ryima rivuga neza ngo nimugende mumidugudu yose muvuga izina ryajye ryera ubuntu bwoyo ngo mubwire abo batanzi nzaza imitima yabo nyitegeke nukuri benedata muri ikigihe imana irihafi kuza kureba ko ibirego biyigeraho koko niba aribyo kuko ubwoko bwimana bwirirwa burega ibirego byabaye byishi imbere y,imana kubera ubwoko bwayo bwanze gukizwa bugiye kurimbuka knd satan yabugize ambata none rero mwikwihererana ijuru mwenyine knd ibyo byogushakana mudakijijwe imana ntibyemera kuko imana ntisubiriza mumwanda niba ufite uwo ukunda muzashakana ibyo byonyine byatuma mwizera imana yanyu kugirango izabashoboze ibyo mudashoboye ntampamvu mubwirize akizwe yemere ibyaha bye yature ibyaha bye abone guahbwa ubugingo knd ntacyo azabura mumana yes arakomeye nimwiza

  • urakoze cyane imana iguhe umugisha ndagirango nkubwire ubungubu abantu bagize inzu y,iman agakinisho ariko bazumirwa muri matayo knd bashya nukuri kirazira kubangikanya ijambo ryimana kugiraneza kwimana nibyisi nagirango nkubwire iyo ugendana numunyabwege nawe umenya ubwege wagendana numuswa ukaba umuswa iyo ushatse umupagan ubwira gute ko waba ukiri mubwiza nwimana ibyo kumenyz umupagani nu kirsto senga bwira iamna yawe uti mana nsobanurira knd ibyis ntibihuye nibyo mwijuru nagato birasobanye cyan

  • Umva mwene data Leon ntago bigoye kumenya umukristu kuko Ijambo ry’Imana ritubwirako tuzabamenyera kumbuto zabo ikindi kandi abinjira munsengero bose siko baba bakijijwe usome muri yobu havugango abana b’Imana bari bateranye Satani nawe ateranye nabo aho rero biguhe ko twese uko tuba duteraniye munsengero siko dukijijwe ikindi kdi nakumaraho impungenge niba ukijijwe warakiriye Yesu nk’umwami ni umukiza wawe dufite umwuka wera ubasha kutuyobora muri byose ukakwereka igikwiriye ni ikidakwiriye ubundi ukihitiramo, ikindi kdi nanone Bibiliya ikatubwira ngo twitandukanye ni abapagani tudahuje kuko umucyo ntujya uvangwa ni umwijima na gato kubw’ibyo rero wagombye kwicara hamwe wowe ubwawe ukabanza kumenya neza niba warakiriye Yesu koko wasanga waramwakiriye ntugire impungenge kuko yadusigiye umufasha ariwe Mwuka wera ubundi ukamusaba akagufasha mu gusobanukirwa abana b’Imana n’abataribo mugihe gikwiriye.

    Yesu akomeze kukugenderera

  • Mumbabarire vntago nemeranwa namwe kuko kugira ngo umuntu abe umukirisitu nu uko agomba kwigishwa,kandi nzi neza ko umuntu ashobora guhindura uwo babana igihe bakundanye,ni ukuvuga ko kuri njye nta kosa na rimwe mbona ku gushyingiranwa n’utari umukirisitu kuko Imana ijya kurema abantu itigeze ivangura kdi twibuke ko umutima wonyine ari wo ucira muntu urubanza.Ndabivuga kuko ushobora kwitwa ko uri umukirisitu ujya mu masengero ariko ibyo ukora cyangwa ibitekerezo bikarutwa na wa wundi wigira kwa Nyabingi

  • ndabashimira cyane ku nama nibisobanuro muduha ku bibazo tuba dufite twe abatangiye urugendo rugana kwa Data utuye mw’ijuru.icyo nabanza kuvuga nuko nemeranywa namwe ko gushyingiranywa numuntu utari umuchristu wowe uriwe sibyo kuko tuzi neza ko iyo dukijijwe byukuri haba harabayeho transfer mu buryo bwumwuka nukuvuga ko abakijijwe byukuri habayeho guhindurirwa identite ndetse na monde aho rero niba tuba muri monde zitandukanye no kubana si byiza.iyo turebye umwami Salomo tukareba uburyo yacumuye ku Mana biturutse ko yarongoye abanyamahangakazi bakamutera kububakira ibigirwamana ibyo byarakaje Uwiteka.ahandi naho mwibuke ukuntu ngo abantu b’Imana babonye abakobwa bo mwisi ngo ari beza bakababenguka ariko icyavuyemo nuko babyaye ibiburaburyo.rero kuko union ya mariage akenshi iba iganisha kuzafatanya n’Imana kurema, rero abana beza baturuka muri union nziza yateguwe n’Imana.Muri make uri umuckristu nyawe nta kintu nakimwe wakora utabanje kugisha inama Imana MARIAGE yo nikindi kindi.murakoze

  • Umukristu ni muntu ki?Si uwemera YESU KRISTO nk’umwami n’umukiza we?Niba ari ibyo kubana n’ utari umukristo byaba ari ikibazo.Ariko niba uwo wita umukristo ari uwo muhuje ITORERO ndavuga IDINI gusa aho ndumva haba harimo kwibeshya kuko bible ivuga ko itorero ry’IMANA ari rimwe mu moko atari amwe.

    • Ndabona hano uri gushaka gusobanura nabi ibintu… n’ubwo utanatanze umurongo wa Bibiliya ibyo uvuze birimo (nk’uko umwanditsi w’inkuru yabivuze!) ariko si mbona ukuntu ufata amadini avuga ko yose yemera Kristo hanyuma akamwemera uburyo butandukanye (bamwe biyambaza Mariya, abandi bakita ku isabato, abandi bati ni Yehova gusa, abandi bati impano z’umwuka, …) Ariko noneho reka dufate ibyo wavuze, wivugira neza ko Itorero ari rimwe, mu moko menshi! None se ubwo IDINI= UBWOKO? Aha ndumva twaba dushatse gusobanura ibintu ku buryo bujyanye n’ibyifuzo byacu! Niba hari ibyo navu utumva neza mbaza kuri [email protected]

  • NIBYIZA GUSHIRAHO IBITIKEREZO BITANDUKANYE.ARIKO SE INGO ZITANDUKANA cg ZIRARA ZISHYA BWACYA ZIKAZIMA NTBWO ARI IZABANTU BASHYINGRANYWE ARI ABAKRISTO? AHO MURIBESHYA KUKO URUGO RWIZA UMUNTU ARUHABWA N’UWTEKA.

  • Umwemera wese ko ari Umwami we n umukiza we nawe aramwemera peut importe idini yaba akomokamo. Aha rero mumbabarire mwumve umwanditsi neza ko ntaho yavuze idini kuko asobanukiwe nezako kuba mu idini runaka atariko kuba umukristo. Niba ukijijwe neza ntabwo wagombye gushaka udakijijwe, Biblia irabitubuza kdi mwibuke uko Samson na Salomon byabagendekeye.
    Bamwe murashaka kwitwaza ngo ninzira yo kubabwiriza ubutumwa bwiza!! Simbyanze arko biteye isoni kumva ngo wagiye ugiye kuvuga ubutumwa bwiza, ugezeyo wibagirwa icyakujyanye hazamo imitereto ikugeza kukurongorwa! Byumvkaneko baguhinduye wowe utashoboye kubahindura. Kuvuga ubutumwa bwiza naho bihuriye no kubana kdi tuzabuvuga tubahindurire kuri Kristo Yesu arko dukwiye kwirinda ngo bo bataduhindura. Mbese Ephrem byamugendekeye gute? Umufasha mwiza, atangwa n Uwiteka, niba mushaka kunezerwa mubuzima bwabashakanye, ndabinginze ngo mupfukame mugishe Uwiteka inama kdi azabayobora neza, ntazabasondeka. Murakoze

  • umufasha mwiza umuhabwa nuwiteka nzi ingo zitwako arizabakijijwe babanye nabi musabe muzahabwa nibwo nkirwubaka ariko mbona ntakibazo.

Comments are closed.

en_USEnglish