Aba diplomates ba Iran bahawe amasaha 48 kuba bavuye mu Ubwongereza.
Nk’ uko tubikesha the telegraph, Leta y’ ubwongereza yahaye amasaha 48 aba Diplomates ba Iran, yo kuba bavuye ku butaka bw’ icyo gihugu. Ibi bibaye nyuma y’ ibitero byibasiye ambassade y’Ubwongereza i Teheran muri Iran.
Leta y’abongereza ikaba yahise inategeka ko abongereza 24 bakoreraga ambassade y’ igihugu cyabo i Teheran guhita bataha. Ibi bitero byagabwe kuri ambassade y’abongereza byaje nyuma y’ ibihano igihugu cy’ Ubwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika byafatiye Iran, nyuma y’ aho Iran yangiye kureka umugambi wayo wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi, hakoreshejwe ingufu za nucléaires.
Ari kumwe n’ abandi ba minisitiri b’ ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’ Uburayi, Minisitiri Hague ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza yasabye ko habaho gushyira hamwe, bagahuza umugambi w’ uko ambassade z’ ibihugu byinshi ziri mu gihugu cya Iran zahagarika imirimo yazo.
Iran irateganyirizwa ibindi bihano niba idahinduye umugambi wayo, birimo gukumira ibikorwa by’abantu 180 bakorana nayo, cyane cyane mu bikorwa by’ ubucuruzi, abo bakazaba batemerewe gukandagira ku butaka bw’ Uburayi. Muri ibi bihano kandi by’ubukungu, Iran ntinemerewe gucuruza petrole yayo mu bihugu by’ Uburayi.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
1 Comment
Ni agahumamunwa,ariko ntakibura imvano
Comments are closed.