Digiqole ad

Kutumvikana ku mukobwa byatumye Niyonzima Oscar yivugana mugezi we

Nyuma y’uko hatoraguwe umurambo uhambiriye mu mufuka munsi y’ikiraro ku Kinamba ku wa gatanu w’icyumweru gishize, iperereza ryakozwe na polisi ryaje kugaragaza ko nyakwigendera Marora Ildebrand yishwe na mugenzi we babanaga munzu.

Nyinzima Oscar ubu ucumbikiwe na polisi kubera kwivugana mugenzi we Marora Ildebrand
Nyinzima Oscar ubu ucumbikiwe na polisi kubera kwivugana mugenzi we Marora Ildebrand

Niyonzima Oscar, ubu ucumbikiwe na polisi yemera ko yishe mugenzi we amujiji amakimbirane bagiranye. Ayo makimbirane akaba avuga yakomotse   ku bwumvikane buke bagiranye ku mukobwa wazaga ku basura bombi.

Niyonzima Oscar  yatawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe yivuganye nyakwigendera Marora Ildebrand. Kuva yatabwa muri yombi tariki ya 26 z’ukwezi gushize, yabanje guhakanira abagenzacyaha ibyamukwagaho.

Nyuma y’uko yeretswe amafoto ya nyakwigendera akanagaragarizwa ko nyuma yo kumwica yakoresheje telephone ye, kuri uyu wa kane nibwo yemeye ko yishe Marora Ildebrand, babanaga akaba yari na mubyara we.

Oscar Niyonzima  avuga ko mushiki we wo kwa nyinawabo wakundaga kubasura, yaje kutumvikana na nyakwigendera Marora ubwo yamusabaga ko baryamana. Nyakwigendera yaje kubwira Kimpaye Alice, ko adashaka kongera kumubona muri iyo nzu babagamo.

Hanyuma Niyonzima avuga ko yasubije nyakwigendera ko bidashoboka ko yaca mushikiwe muri iyo nzu nawe yabagamo.

Niyonzima Oscar avuga ko kuva yatangira kutumvikana na nyakwigendera, biturutse kuri uwo mukobwa, hanyuma nyakwigendera nawe asaba uwamwivuganye kumubisa agashaka indi nzu.

Niyonzima Oscar agira ati:″yarambwiye ngo kuki ntashaka indi nzu. Mbonye bimeze gutyo, byageze nijoro asinziriye, ndasohoka nzana ikibuye ndakimukubita kabiri mu mutwe maze ahita asambagurika.″

Niyonzima Oscar, nyuyma yo kubona ko yishe mu genzi we, avuga ko yashatse ibintu amuzingiramo, maze amushyira mu mufuka ajya kujugunya nijoro.

Gusa mbere yo kwivugana mugenzi we, yari yabanje kuzinga ibintu bye ajya kubwira, uwari ubacumbikiye ko nyakwigendera agiye kuva mu nzu.

NSENGIYUMVA Enias, wari ubacumbikiye uvuga ko yabanje no kubunga, nawe avuga yasanze bapfa uwo mukobwa.

Gusa ngo buri wese akanavuga ko mugenzi we azana abakobwa muri iyo nzu. Bityo NSENGIYUMVA Enias yahise abihanangiriza kudakorera ubusambanyi munzu ye.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu Spt Theos Badege, atangaza ko abanyarwanda bakwiye kwirinda no gutekereza kumpfu nk’izi zidasanzwe, dore ko no kuzikumira bigoranye.

Mu gihe hari hamenyerewe abicana bakoresheje umuhoro, Theos Badege agira ati:″Gukumira ibyaha nk’ibi ntibyoroshye, gukumira abavandimwe babana, abantu icyo bakwiye kumenya ni uko amakimbirane adakemurwa no kwica uwo mutumvikana″

Icyaha nk’iki cy’ubwicanyi kikaba gihanwa n’ingingo ya 311. Ugikekwaho iyo kimuhamye ahabwa igihano cyo gufungwa burundu.

Oscar wemera ko yishe uwo bararanaga mu nzu
Oscar wemera ko yishe uwo bararanaga mu nzu

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

23 Comments

  • nabambwe umuntu ucyica undi muntu ufite umubiri nk’uwe

  • aka gahungu se ko mbona ari gato kamenye kwica gute kweri…..

    • Nanjye ntyo, ariko kuki polisi itajya isohora za theatres kandi mbona yamenya gukina amakinamico! nzabagira abatoza b’umukino, mama weeeeee! Muri aba mbere kabisa, none se uriya mwana yavanye hehe ishuka rya CHUK atazi aho binubatse? Dukomeze umukino

      • ubwo se uba uvuze iki? jye mbona ibi ari amatiku! niba koko wari wibereye kuri terrain wakagombye kuduha amakuru natwe tukumva aho ukuri kuri! naho wowe ugize utya ukubise ituku aho ngo police ikina theatre njye mbona kandi waba injiji ntabwo ari uko batanga amakuru boss!

        • njye mwese mwaranyobeye

  • birababaje kubona umwana ungana kuriya yica mugenzi we pe nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira kandi uwo mwicanyi nawe niyumve ingaruka z’icyaha pe

  • uno mwana bamushyire mukigo ngororamucyo ibitekerezo byokwicya bimushiremo ba mwigishe imyuga akorere igihugu aracyari muto.

  • POLICE KUKI MWINGINGA KWERI MUBASE MUMUHA ICUMBI ABA ARIKENEYE MWAGIYE MUHITA MUKURAHO UMUSWA NKUYU UBA WAKOZE ICYA NKIKOKO BIRATANGA KUBONA UMUSORE NKUYUNGUYU AGIRA IGITEKEREZO CYO KWICA KWICA BISIMBURWE NO KWICWA

  • Mwiriwe!
    Byaba byiza mutugejejeho inkuru irambuye kuko uwo wafashwe ibyo yavuze bidafitanye isano n’umurambo watoraguwe atubwire aho yakuye ishuka ya chuk ,impamvu yamushize umwenda w’umutaka mu kanwa nk’umubuza gutabaza ndetse no kumwambika ishashi mu mutwe naho ubundi hri ikibazo!!!murakoze

  • birababaje gusa nicyo navuga,naho kwica no kwicwa si ibya none ntibizanashira ku isi kugeza ubwo Imana izatsemba isi y’ibyaha ikarema indi.wowe uvuga ngo ni akana;harya nyibutsa,akana k’inzoka iyo muhuye ukagenza ute?akajyana mukigo ngorora mucose ra?oya ukoze icyaha nagihanirwe bikwiye naho jye sindi kumwe nawe kuko nta kana kamenye gusambana,kwica,no kuzimangatanya ibimenyetso bya kariya kageni.wowe se uvuga ngo police ikora theatre nawe ufite ikibazo runaka,ko police yatanze amakuru,aho yayakuye,uwakoze icyaha n’uburyo yagikoze anacyemera,ndetse n’umutangabuhamya w’ukuri wari ubakodesheje,wowe amakuru yawe ashingiye kuki?afite ubuhe buhamya bw’ukuri ese ubundi ra agamije iki ko utayatangaje mbere y’uko police itanga ayayo.

  • Uyu mwicanyi ubu ibye bigeze he?Yashyikirijwe ubutabera?Mudukurikiranire iyi nkuru kugeza ku mpera zayo.

  • Ariko byaba byiza police oigiye iduha amakuru y’indakamirwa,none se uwo mukobwa we yaje kuhava?cyangwa barwanye agihari,yaryamanye se n’uwo musore …..

  • Ariko mana we ubu bwicanyi, Imana yarandinze pe,
    Reka buri wese amenye ko hari ibirego imbere ye nitudakora ibyo Imana ishaka

  • birababaje kubona umuntu yica umuntu babana kariya kageni,ako gahungu bagahane by’intanga rugero kuko n’agaterahamwe gato. pu pu dore uko gasa nubundi umenga arakajura.

  • Gufunga gusa nibyo bituma abantu bakomeza kzicana. Muzongere ibindi bihano bigeretse kuri icyi cyo kwica naho ubundi wapi tu.

  • Police iragahoraho pe!nari nababazwe n’urwo rupfu rubi rwo kumwica bakanamuhambira mu mufuka.Gusa umukobwa nawe niyumve ko ariwe nyirabayazana.

  • Ariko mana abana b’abantu bazageza ryari?

    Ubwo se ibyo bapfuye uwakora ibarura ntiyasanga hari abandi babifite/

    soon

  • IGIHUGU KITICA IMBWA CYORORA IMISEGA KWERI IGIHANO CY’URUPFU GIKWIYE KUGARUKAHO BITARI IBYO IZI NYAMANSWA ZIRAMARA ABANTU

  • uyu si umwana ni kirimbuzi ubwo se urebye imyaka afite n’ibikorwa akora,urumva adafite ikindi kigo yafatiyemo anmahugurwa?najye m’ubroko aheremo urwishigishiye ararusoma ntampuhwe zindi akwiye kugirirwa.

  • aka kicanyi ntago arakana gafite ikibazo kimirire mibi gakatirwe burundu

  • Buriya ngo umwanzi w’amahoro ntukamushakire kure shishoza neza,uwo ukuri hafi,kandi ngo ubumuntu butarimo urukundo ntacyo bumaze ninkugupfa uhagaze,none uwo musore yishe mugenzi we amuziza uwo mukobwa,uretse irari ry’umubiri gusa ritumye yica undi!uwo ntamuco wo gukunda ikiremwa muntu,ubwo n’igihugu ntago aba agikunda!ubutabera rero bukore ibyabwo,abantu ntabo ntacyo baba bamaze kuba igihano cyo kwica cyavanyweho,ariko bajye bakatirwa igifungo cya burundu kandi ntibibe kuryama gusa muri gereza,oya oya!!!bajye bahabwa n’ibikorwa bigendanye n’imirimonsimburagifungo ariko bayikore bari muri gereza!Wenda uwo mutima w’ubunyamaswa uzageraho ucike burundu!Murakoze!

  • Mana tabara urwanda n’abanyarwanda!

  • abantu bica abandi bene ako kageni bakwiriye guhanishwa igihano cy’ urupfu, abagiranye amakimmbirane bihutire kubivuga birafasha. turashimira polisi y’ igihugu yabashije gufata uriya musore. COURRAGE.

Comments are closed.

en_USEnglish