Amakipe y’umupira w’amaguru azakina Euro 2012 yashyizwe mu matsinda
Uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 02/12/2011, I Kiev muri Ukraine habereye tombola yo gushyira mu matsinda amakipe y’ibihugu by’iburayi azakina Euro 2012. Igihugu cya Ukraine na Pologne bikaba aribyo bizakira aya marushanwa.
Iyi tombora kandi yari yitabiriwe n’ibyamamare mu mupira w’amaguru nka Zinedine Zidane, Van Basten, Schmeichel na Hrubesch. Nyuma yo gutombora rero buri kipe yaraye imenye iyo bizahura, n’igihe bizahurira.
Umukino uzabanza, Pologne nk’igihugu kizakira imikino, izahura n’ubugereki i Varsovie, kuwa gatanu tariki ya 8/6/2012. Mu biganiro byagiye bitangwa, abenshi bemeje ko itsinda D ariryo rikomeye, ukurikije uko amakipe azahura. Amatsinda akoze ku buryo bukurikira:
Itsinda A:
- – Pologne
- – Grèce
- – Russie
- – République Tchèque
Itsinda B:
- – Pays-Bas
- – Danemark
- – Allemagne
- – Portugal
Itsinda C:
- – Espagne
- – Italie
- – Eire
- – Croatie
Itsinda D:
- – Ukraine
- – Suède
- – France
- – Angleterre
UM– USEKE.COM
6 Comments
Umva iki gikombe kizaba ari ishyiraniro ,ngewe ndabona itsinda rya kabiri ariryo ry’urupfu reba ubudage, ubuhorandi , portugal na denmark kbs niri
uko nanjye mbibona itsinda B rikomeye cyane kurushya itsinda D
sha kabisa nange ndemeranya na honore itsinda ririmo allemagne hollande danemark na portugal rirakomeye cyane ni urugamba rukomeye.
Iyi poule ya kabiri iteye ubwoba kabisa!! nta kipe nimwe irimo yoroshye! uyu munyamakuru ngo D niyo ikomeye? ahubwo se riraruta C? kugeza ubu ntimuramenya analyse! shame 2 u!
ntawamenya. birashoboka byose.
Itsinda B riteye ubwoba bagenzi.
Comments are closed.