Digiqole ad

Imibonano mpuzabitsina ngo yaba iri mu bintu biruhura umubiri cyane

Uretse kuba yatanga ibyishimo ku mpande zombi, ngo imibonano mpuzabitsina ikozwe neza, ku buryo bunoze kandi bwizewe, yaba iri mu bintu byambere bituma abayikora baruhuka mu mutwe, ndetse n’umubiri wose muri rusange.

imibonano mpuzabitsina ikozwe neza iraruhura
imibonano mpuzabitsina ikozwe neza iraruhura

Umwe mu bahanga mu myitwarire y’abantu, umunyamerika Stuart Brody yakoze ubushakashatsi kubyerekeye umunaniro n’imibonano mpuzabitsina ku bantu bagera kuri 50. Muri abo bose, ibisubizo by’ubushakashatsi byatanzwe ku bagabo 22, n’abagore 24.

Brody yafashe aba bantu b’ibitsina byombi, abaha ahantu bazajya bandika uko bakemura ikibazo cyabo mu bijyanye no gutera akabariro. Bamwe muribo baryamanaga n’abagore cyangwa abacuti babo, abandi bakikinisha, cyangwa bagakoresha ubundi buryo babaga  bihariye. Cyokora habonetsemo n’igice cy’abantu bifashe.

Nyuma yo kwandika iyo mirimo yabo, Stuart Brody yakoze isesengura asanga abagiye bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagore cyangwa abacuti babo, aribo baruhutse kurusha abandi bakoresheje ubundi buryo. Cyokora abifashe bo bagaragaweho n’umunaniro urenze kurusha bose.

Abakorana imibonano mpuzabitsina n'abashuti babo nibo baruhuka cyane kurusha abakoresha ubundi buryo nko kwikinisha
Abakorana imibonano mpuzabitsina n'abashuti babo nibo baruhuka cyane kurusha abakoresha ubundi buryo nko kwikinisha

Hakomeje kwibazwa impanvu bavuze ko gukora imibonano mpuzabitsina aribyo biruhura umubiri cyane, kandi umuntu ashobora no gukora indi myitozo ngorora ngingo akaba yaruhuka. Igisubizo cyatanzwe, ngo mu mibonano mpuzabitsina imitsi y’umubiri yose irakora, kandi ikarambuka, ndetse kuburyo uwo mwitozo ukora no kubwonko. Ikindi kandi ngo ni irekurwa ry’umusemburo wa Ocytocine ukoresha ibice byinshi by’umubiri w’abagore, kurusha gukora indi myitozo ngorora mubiri.

Undi muhanga witwa Dr David Weeks nawe yatangaje ko guhorana umubiri utoshye, Atari ukwibera mu mazu nk’abapadiri, ko ahubwo ikintu cy’ingenzi ari ugukora imibonano mpuzabitsina nibura incuro eshatu mu cyumweru. Mu gitabo cye yise “Secrets of the Superyoung” yavuze ko abantu bakora nibura imibonano incuro 3 mu cyumweru, babaho imyaka icumi kurusha abandi batabikora cyangwa bakora indi myitozo isanzwe.

Nkubito Gael

Umuseke.com

14 Comments

  • Abahanga bavuga ko bishobora kuba mubintu bituma abantu batibagirwa

  • jyenemera inama mutugiye kuko uyukoze imibonano urahuka nuwomuyikoranye akanezerwa murakoze..

  • Imibonano mpuzabitsina kubashakanye nibyiza,ariko kandi ibaye myinshi nayo ningaruka kumubiri wawe n ubwônko bukagira ikibazo,kuvuga ngo ntiwibagirwa sicyane kuko ubushakashatsi buratanga ko couples 100 muri 58 arizo zinezezwa niyo mibonano.nabwo kwikinisha byo nibibi bitangwaho ikiganiro kirambuye,ingaruka ziva kukwikinisha kubagabo n’abagore,ni nyinshi cyane.mugende buhoro.

  • Mbese umuntu ashobora ni ngombwa gukorana imibonano n’umuntu umwe ? Nta ngaruka ku muntu ukora imibonano n’abapariteneri benshi?

  • Njye numva byaterwa nu buryo imibonano yakozwe ataribyo sport isanzwe n yo ituma amaraso atembera ndetse n’ubwonko bukaruhuka kurusha iyo mibonano.

  • ngize icyo navuga nahuza nuwatanze iyonama ariko nkongeraho iyo wabikoze koko numuntu wishimiye kandi ukunze nukuri ndakubwirako uruhuka cyane mumutwe wumva ntakintu kiri mumutwe wamugani ibivumvuribyose byashize nukuri ntago arukubeshya pe,ariko iyo ubikoze numuntu utishimiye unanirwa kurushaho mwarakoze kuriyo nama.

  • imibonano iraryoha kandi iraruhura pe najye mbishyizeho umukono.

  • IMIBONANO IRARYOHA ARIKO KUNYAZA BIKABA IBYAMBERE MUKURUHURA UMUBIRI NO MUBWONKO.IKIBAZO NUKO HARI ABATAZI KUNYAZA.

  • nibyo imibonanompuzabitsina ikoze neza kdi inoze wumva ntakindi bisa ariko na none itibitse,idakozwe buri munsi byibuze 4 mu cyumweru,ariko abantu benshi ntabwo bumva gutegura imibonano icyaricyo rwose,nibyiza ko abayikorana bagomba kuba biteguye bombi kugirango ibe inoze,murakoze

  • mwabanditsi mwe imibonanaompuzabitsina iruhura umuntu kdi ituma umuntu acururukwa,ariko hari uwansekeje ngo iyo yakoze akamugitondo umugore yemeranye ubushake ngo bimutera amahirwe menshi!muzadukorere research murebe niba koko iyo nkuru arimpamo

  • kunyaza byo bikeneye amahugurwa kumpande zombi ariko ahanini kubagabo,umugore cg umukobwa wamunyaje yanyara ariko ntiyanyara ntawamunjaje,murumva ko uruhari runini arumugabo cg umuhungu,nababwira iki bana babahungu!!!

  • Babivuze neza ngo imibonano mpuzabitsina ikozwe neza kandi ku buryo bunoze iraruhura kurusha ibindi byose: ni ngombwa kumenya izihe factors cyangwa se ni ibihe byangombwa kugirango imibonano ibe inonononsowe: icyambere hari uburyo abagiye kubonana bagomba kuba bishimiranye kandi bose bafite ubushake bw iyo mibonano; icyakabiri hari ukuba bitegiye bihagije; icyagatatu hari ukuba bari muri condition nziza (healthly well ) nta wurwaye cyangwa ufite ikindi kintu cyose cyamutera stress; ubundi bakaba batangira igikorwa cyabo ariko kandi bakaba bumva babyemerewe batari ukubyiba. aha ndabivuga ku bantu bagize umwuga mu guca inyuma abo bashakanye cyangwa se abashuti babo kuko akenshi baba bumva bafite ubwoba ko babafata, ni nayo mpamvu usanga abenshi b abahanga mu gucana inyuma iyo bagiye gukwepa abagabo babo cyangwa abagore babo bajya ahantu kure voir hanze y igihugu bagashaka impamvu ariko bakabikora bazi neza ko ntawubahagaze heju ntawabavumbura cyangwa ngo abagwe gitumo!!!

  • ok nibyo koko imibonano niyambere ku bantu biteguye bakundana cg buri wese ashaka undi kandi mugihe bisanzuye mubyukuli usanga ntako bisa biraryoha kandi bigashimisha kuko burya ushobora guhinguka mungo zabashakanye ukamenya niba baryohewe bitewe nuko ubabona mu maso cg mumyifatire umugore abihiwe agira umushiha kandi umugabo utaryohewe nawe avuga nabi!

  • ariko abatarashakana bazabe baretse kuko ntiwabikora numcopain utaramenya niba muzabana kuko wava ukajya nahandi si byiza rero kubatarashkana .IMANA IBUDUFASHEMO. AMEN.

Comments are closed.

en_USEnglish