Digiqole ad

“Uwanyibye ikofi ntiyoroshye kuko iba iziritse ku ipantaro yanjye” King James

Umuhanzi King James kuri uyu wa kane ubwo hizihizwaga umunsi wo kurwanya SIDA ku isi, mu gitaramo abahanzi bakoreye kuri Stade nto i Remera, King James yahaburiye ikofi ye nkuko yabitangarije UM– USEKE.COM

King James
King James

Muri iki gitaramo cyarimo abandi bahanzi nka Jay Polly, Knowless n’abandi, King James, avuga ko atazi igihe baje kumwibira iyi kofi ye yarimo ibyangombwa  bye byose n’udufaranga.

Yameza ko umuntu wabitwaye atoroshye kuko ubusanzwe ikofi ye hari uburyo iba iziritse ku ipantaro ye nubwo iba iri mu mufuka.

Si ubwambere King James yibwe ikofi irimo ibyangombwa bye n’udufaranga agendana, hashize amezi atatu yibwe iyo kofi ye, nubwo yaje kubasha kubona ibyangombwa nyuma yo kwibwa.

Umuhanzi Kamishi nawe, mu mezi atatu ashize akaba yarataye ibyangombwa bye mu bwiherero, abyibagiriwemo yasubirayo akabibura, ku bw’amahirwe ariko yaje kubibona.

King James uri gutegura gushyira ahagaragara Album ye, akaba avuga ko byamugora cyane mu gihe yaba adafite ibyangombwa bye, yadutangarije ariko ko afite ikizere cy’uko byibura azabasha kubona ibyangombwa bye.

Ubusanzwe ntibyoroshye kwiba ikofi ya King James
Ubusanzwe ntibyoroshye kwiba ikofi ya King James

Muzogeye Plaisir
UM– USEKE.COM

20 Comments

  • kurangara ntawe bitaho iyo badasanzemo amafaranga urayibona ubwo rero king james ntakureho,

  • Pore wangu. Uzabibona kandi courage album turayitegereje.

  • Biroroshye cyane kuko baayimwibye. Babikoze buriya nko kuzimya buji,gusa uwabitwaye adohore abisubize rwose ni ubuhemu bubi

  • gusa niyo babyiba ntabwoba azongere abibone gusa kuvuga ko ntawamwiba byo ngirango nawe yabonye ko hari ababyize kera
    kandi mumumbwirire ngo tumuri inyuma kuko aradushimisha cyane

  • king james dont worry kuko ikofi yawe izaboneka IMANA ibigufashemo THANKS!!!!!!!!!!!!!!

  • dayifite

  • king james ndamwemera cyane but why he don’t tell us the day of his album launch

  • na bank barazipfumura nkatswe umufuka azashyireho abasecurite

  • ibyangombwa byo uzabibona gusa cash sinkeka kuko buri wese aba azikeneye!

  • umva james ibyo bibaho aliko ihangane uzabona ibyangobwa byawe

  • pole sana erega ntawe bitabaho wowe nuko wagize amahirwe yo kuba umuhanzi bakabitangaza hano urebye hanze aha abntu bahora barira babibye ibyangombwa,abadamu babapapuye ama sac a main mwibaze namwe ibintu biba birimo nibyinshi pe,ubwo rero ntiwihebe ubuzima burakomeza ukabibona cyangwa se ugashaka ibindi ntibiba byoroshye ariko se wagira ute?icyangombwa nubuzima ibindi nibishakwa.

  • Sinzi impamvu abantu bavuze menshi kdi muri iyi nkuru banditse ko king james yabibonye keretse niba ashaka nutwo dufaranga twarimo, ibyangombwa nibyo bibaje kdi nabyo police yamufasha kubona ibindi, money yo ni ugukurayo amaso.

  • wangu
    ihangane uzayibona

  • king james ndakwemera komereza aho humura izaboneka Imana nibishaka

  • YOOOOOOOOO koko abajura batagira impuhwe bagatinyuka bakiba na King James koko ni ukuntu yiririmbira tukanyurwa, Ndagusengera uzayibone rwose

  • yooo!!!pole mama uzabibona kandi turagukunda cyane king, be blessed dear

  • pole mbabajwe n’irangamuntu kuko nta cash ifatika yari irimo

  • SHA WA MU TYPE NI INDANGARE! NAKUNDAGA INDIRIMBO ZAWE ARIKO NSANZE BIDAKWIYE KO NKOMEZA. KWIBWA NI IBISANZWE. NTA N’UBWO BIKWIYE KUBA INKURU. KWIBWA IKOFI KANDI IZIRITSE BYO NI INKURU PE!!! NI UBURANGARE. CYANGWA WARI WAGASOMYE?

    • wowe ntabyo uzi umunsi byakugezeho uzabwira nubwo ntabikwifuriza gusa ubusuma busigayeho ni hatari . mais petit Bebeto ubundi uzi icyo uburangare bivuze?

  • yo imana ishimwe kuba yarabonye ibyangombwa udukaro azabona utundi,inama nagira uyu mutipe nuko yajya akorana indirimbo nabakobwa bangana apana abamuruta.urgr muri narashize.yeye indirimbo zawe nshyashya ziracyeye!

Comments are closed.

en_USEnglish