Digiqole ad

Intara y’iburasirazuba n’intara ya Kagera (TZ) byumvikanye ubufatanye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29/11/2011 mu Mujyi wa Bukoba- Kagera mu Gihugu cya Tanzaniya hashyizwe  umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Intara ya Kagera yo mu Gihugu cya Tanzaniya ndetse n’Intara y’Iburasirazuba yo mu Rwanda.

Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba n'ubwa Kagera ya Tanzania mu muhango wo gusinya amasezerano
Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba n'ubwa Kagera ya Tanzania mu muhango wo gusinya amasezerano

Ayo masezerano yasinywe na Hon. Col. Fabian MASSAWE, Regional Commissioner w’Intara ya Kagera ku ruhande rw’Intara ya Kagera na Madamu Odette UWAMARIYA, Guverineri w’Intara y’burasirazuba.

Aya masezerano asinywe nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagiriye mu Gihugu cya Tanzaniya, aho bari batumiwe kwifatanya n’abanyatanzaniya kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Tanzaniya ibonye ubwigenge.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba wari ukuriye delegation yaturutse mu Rwanda akaba yarabwiye abanya Tanzaniya ko u Rwanda rwitabiriye ibi birori, kubera umubano ndetse n’ubushuti bwihariye buri hagati y’ibi Bihugu byombi.

Yongeraho kandi ko Nyakwigendera Mzee Mwalimu Julius KAMBARAGE NYERERE Perezida wa mbere wa Tanzania yakinguye imiryango ku bantu bose mu Bihugu byose by’Africa agamije kunga ubumwe, amajyambere no guteza imbere umutekano usesuye mur’ibi bihugu.

Ayo masezerano yasinywe hagati y’Intara y’Iburasirazuba n’Intara ya Kagera muri Tanzaniya ashingiye ku mutekano n’imiyoborere myiza,Ubukungu, Imibereho myiza.

Col. Massawe,Regional comm. wa Kagera na Guverineri Odette
Col. Massawe,Regional comm. wa Kagera na Guverineri Odette

Mu rwego rw’umutekano biyemeje gufatanya mu guhanahana amakuru kugirango bahashye ibyaha bishobora guhungabanya umutekano w’abantu n’ibintu, harwanywa ibiyobyabwenge, abantu bateza umutekano muke, ndetse no kurushaho gukangurira abaturage kwirinda ibishobora guhungabanya umutekano.

Aya masezerano azafasha kandi Intara y’Iburasirazuba guhahirana ku baturage b’Intara zombi dore ko usanga nk’Akarere ka Kirehe gahana imbibe n’Uturere twa Ngara na Karagwe twa Kagera muri Tanzaniya.

Ibi bizafasha abaturage b’impande zombi guhahirana. Kimwe n’Akarere ka Kayonza abaturage batuye mu Mirenge ya Ndego, Kabare na Rwinkwavu basangiye isoko rya Kibare. Ibi bikazafasha Intara y’Iburasirazuba kubona isoko ry’umusaruro utandukanye cyanne cyane w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Mu bindi bikubiye mu masezerano hari uguteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi hakorwa ingendoshuri, gushyigikira ubucuruzi bwo ku mipaka (cross border trade),guteza imbere abikorera, guteza imbere ubworozi bw’amafi n’ubukerarugendo.

Muri aya masezerano kandi Impande zombie ziyemeje gufatanya mu guteza imbere Siporo  n’umuco,hategurwa amarushana y’imbyino,imikino ndetse no guteza imbere ururimi rw’igiswahili.

Iyi gahunda ubuyobozi bw’Intara y’uburasirazubabuvuga ko buzayikomeza no mubindi bihugu bihana imbibi n’Intara  nk’u Burundi na Uganda.

Abayobozi ku mpande zombi bari bitabiriye uyu muhango
Abayobozi ku mpande zombi bari bitabiriye uyu muhango

Eric Muvunyi
Ushinzwe itumanaho, Intara y’Iburasirazuba

3 Comments

  • TURABYISHIMIYE TWE NDUTUYE MUNARA’UBURASIRAZUBA NA TANZANIA IBYO ABATANZANIA SIBYO BIKORYA

  • Ariko iyi Ntara ifite gahunda nziza, mu gihe kitarenze ukwezi basinyanye mou n’intara y’iburengerazuba nine bageze na Tzd. ni byiza rwose twizereko hari icyo bizatanga mu kubona amasoko y’amata n’ibindi usanga bijya bibura amasoko.

    ibi byo koreoherza abacuruzi byo bizadufasha rwose. mukoereze aho

  • Hello dear Countrymen,

    Why are your comments so scarce about this issue. It is a very important issue for everybody of us. Why please!!!

    ECONOMIC HUB. Mfite ibintu byinshi nkundira LETA yacu na guverinoma iriho ubu. Ikintu bita DECENTRALIZATION kiza mu rwego rwa mbere….

    Usibye kwegereza ubuyobozi abayoborwa, usibye gukurikiranira hafi ibikorwa-remezo, buri ntara ubu ifite uburenganzira bwo kugena imari yayo bwite no kwihimbira programu y’iterambere….

    Birashoboka rero kandi birakwiye ko buri NTARA iba ishingiro ry’amajyambere n’ubukungu koko. Birashimishije kubona “Intara y’i Burasirazuba” igirana amasezerano na mugenzi wayo “Kagera” yo muri Tanzaniya. N’izindi ntara zari zikwiye kuyigana maze zikagirana amasezerano y’ubufatanye buseseuye hamwe n’intara zihana imbibi, intara z’ibihugu duturanye….

    Mu by’ukuri, bene buriya bufatanye twagombaga kuba twarabutangiye kuva kera. Twarakererewe rero….

    Kuko ni bwo buryo bunoze bwo kubaka EAC ishingiye k’ubushake n’ubushobozi bw’abaturage….

    Gatsinda ntabwo ari ibintu bigoranye cyane, kuko kuva na kera abaturage ubwabo barahahirana. Tekereza Gisenyi-Goma, tekereza Huye-Ngozi n’ahandi n’ahandi….

    Muri politiki ya “Decentralization” tugomba kubatera inkunga tugakora imishinga badashoboye ubwabo nko kwubaka no kwagura ibiraro(amateme)….kandi tugomba gutera intambwe nini twerekeza imbere nko gufatanya kubaka inganda.

    Urugero: Kwubaka uruganda rukora imitobe i Huye ariko Abarundi b’i Ngozi bakaba bafitemwo imigabane, maze abaturage bakazana umsaruro w’imbuto z’iwabo muri urwo ruganda. Kandi nyine urwo ruganda rukagaburira amasoko ya BUTARE no mu KAYANZA….

    Urundi rugero: Abantu bo muri RUSIZI i Cyangugu bagirana ubuhahirane na bagenzi babo bo muri DRC. Ubwo bucuruzi buteye ubwuzu n’ishema cyane kuko umuntu ahasanga abantu bahakuye umusaruro w’akayabo. Impande zombi. Noneho numviseko ikiraro cyo kuri Rusizi kigiye kwagurwa. Ni ngombwa rero kuko igihari ubu kirashaje cyane…

    CONCLUSION. In a long term strategy, it is possible to transform our respective provinces in real regional economic hubs. We have to think it through and over. Building on traditional local ties we can, step-by-step, achieve a sustainable cross-borders economic development.

    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish