Month: <span>December 2011</span>

Dr Vicent Biruta niwe Ministre w’Uburezi mushya

Ashingiye ku itegeko shinga mu ngingo yaryo ya 116, President wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr Vicent Biruta Ministre w’Uburezi, nkuko byasohotse mu itangazo rya Minisiteri y’Intebe. Dr Biruta afashe iyi Ministeri yari imaze igihe nta ministre uyiyobora urashyirwaho, nyuma y’uko Dr Pierre Damien Habumuremyi wari wayishinzwe agizwe Ministre w’Intebe. Dr Vicent Biruta wayoboye Senat […]Irambuye

“Inzira iracyari ndende mu guhashya ruswa” Umuvunyi w’agateganyo

Icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga (transparence international), gishyira u Rwanda ku mwanya wa kane muri Afurika mu kurwanya no gukumira ruswa n’akarengane, ku bufatanye  n’inzego za Leta, izigenga ndetse n’abaturage ngo birashoboka ko rwaza ku mwanya wa mbere. Nzindukiyimana Augustin, ukuriye urwego rw’Umuvunyi by’agateganyo, yabitangarije  mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa mbere mu gikorwa cyo gutangiza […]Irambuye

Pretoria: Amabasade ya Congo muri Afurika y’epfo yatewe

Aba Congomani batuye muri Afurika y’epfo kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Ukuboza 2011 baramukiye mu myigarambyo, aho batatse Ambasade  ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Afurika y’epfo mu mu mugi wa Pretoria mu gihe abandi bari bakamejeje mu murwa mukuru I Johannesburg imbere y’ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’epfo rya […]Irambuye

Amakosa 5 atera abakobwa kubengwa

Ibengwa ry’abakobwa ahanini ngo riterwa n’amakosa 5 nyamukuru akorwa n’abakobwa mugihe cyo gukundana no kurambagizwa. Ushobora kwibaza impamvu umukobwa ashobora kuba afite uburanga (ari mwiza), amafaranga, imyitwarire myiza ndetse n’ibindi bitandukanye, ariko yakundana n’umusore ntibamarane kabiri ukabona uwo bakundanye bamaranye igihe gito ntahitemo kumugira umufasha(‘amushyire mu mago’) Ibi rero ngo ntakindi kibitera  bituruka kuri amwe […]Irambuye

Imyanda yatumaga Nyabugogo huzura yabaye myinshi kubera uburangare

Imyanda yigihe kinini yari yarirunze mu mateme no mu mugezi wa Nyabugogo niyo yatumaga aha hantu huzura cyane, bitewe n’imvura imaze iminsi igwa muri Kigali, ikaba yaragiye iba myinshi kugeza aho iteza ikibazo kubera uburangare. Abaturage n’ingabo bakaba kuva muri iyi week end barahagurukiye kumaramo iyi myanda ku buryo bigaragara ko iki kibazo cy’amazi yarengaga […]Irambuye

Mwarimu wo hasi agiye guhabwa mudasobwa n’icumbi ku nguzanyo

Abarimu bigisha mu uburezi bwibanze bw’myaka 12 bagiye koroherezwa  kubona inguzanyo, amacumbi ndetse na za mudasobwa. Byatangajwe na minisiteri w’ intebe Pierre Damien Habumuremyi kuri uyu wa mbere ,ubwo yari mu gikorwa cyo kugaragariza intumwa za rubanda zigize ,imitwe yombi ishyirwa mu bikorwa rya bya gahunda ya Leta  y‘uburezi bw’ imyaka 12 igiye gutangira mu […]Irambuye

Nyuma y’imyaka 41 ishyamba kimeza rya Mukura ryagabanutseho hegitari 1400

Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza, buvuga ko ishyamba rya Mukura risigaranye Hegitari 1 600 kuri hegitari 3 000 ryari rifite mu 1970. Ibyo bikaba  byaratewe n’ibibazo binyuranye bishingiye cyane cyane ku bikorwa bya muntu bigenda birushaho kwiyongera. Ishyamba rya Mukura ni rimwe mu mashymba ya kimeza manini aboneka mu Rwanda . riherereye mu Ntara y’Uburengerazuba mu Turere […]Irambuye

Amasezerano kuri gasutamo imwe ku mipaka ya Nemba na Kirundo

Muri iyi week-end abakozi bashinzwe iby’imisoro hagati y’u Rwanda n’u Burundi basinye amasezerano ajyanye n’imikorere yo kuri gasutamo iherereye mu karere ka Bugeseza  ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi. Ibi ni mu rwego rwo guhuza za gasutamo imikorere ikaba imwe. Ayo masezerano yasinyiwe ku mapaka wa Nemba mu Ubugesera, yabaye hagati ya […]Irambuye

CECAFA Tusker Challenge Cup 2011 muri ¼ ntagukina iminota y’inyongera

Nyuma yahoo amakipe atsindaguraniye mu mikino ya CECAFA iheruka, kuri uyu wambere nibwo amakipe aribukine nkuko yashyizwe mu matsinda. Itsinda rya mbere ririmo Uburundi na Sudan biri buhure ku mukino wa mbere 2:00PM (EAT), naho umukino ukurikira, ugahuza Rwanda na Zanzibar 4:00pm (EAT). Mu nama umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicholas Musonye yagiranye n’amakipe, abayobozi n’abasifuzi, […]Irambuye

Kwishyura hakoreshejwe VISA bigiye gutangizwa mu RWANDA

Iterambere ry’ibigo by’ubucuruzi ni inkingi ikomeye y’izamuka ry’ubukungu. Ubutwererane hagati ya leta y’u Rwanda  na kompanyi ya VISA ni amahirwe akomeye yo guteza imbere service z’ikoranabuhanga mu bigo by’imari mu Rwanda – Ambasaderi Gatete Claver. Ni ibyatangajwe na Ambasaderi Gatete Claver Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda,  mu kiganiro mbwirwaruhame ku ubufatanye hagati ya Leta […]Irambuye

en_USEnglish