Umuhanzi Kamichi yamuritse album ye yise UMUGABIRWA – Ihere ijisho uko byari bifashe
Hari hashize igihe kinini abakunzi b’umuhanzi Kamichi bategereje ishyirwa ahagaragara rya Album ye yiseUmugabirwa. Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2011 muri Main Auditorium ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Huye, nibwo ibirori bwo gushyira ahagaragara iyi album byabaye. Byitabirwa n’abahanzi benshi kandi bakunzwe mu Rwanda, maze barabyina karahava.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa mbiri z’ijoro kirarangira ahagana saa munani n’igice z’igitondo, abahanzi bitabiriye iki gitaramo bari benshi cyane twavugamo nka Riderman, King James, Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, Just Family, Kizz, Danny, Knowless, Tuff Gungs, Maitre Jado, Ally Soudy, Ganzo n’abandi benshi cyane.
Kamichi atangira kuririmba yanjiriye ku ndirimbo yakoranye na Knowless bise Rukuruzi bakaba bayiryoheje cyane abari abo bose barishima dore ko abantu bari bakubise buzuye Main Auditorium, Kamichi n’ababyinnyi be bashimishije abantu ariko ntitwabura kubuga ko abafana batari bashyushye nubwo abahanzi bageragezaga kubashyushya ariko wabonaga bakonje.
Photo: MUZOGEYE Plaisir – UM– USEKE.COM
18 Comments
badupfunyikiye ikibiribiri.
FELICITATION…….WABYINNYE NEZA
BYARI BYIZA
Knowless yambaye fresh
nizereko knowless atongeye kugwa muri audi, nkuko yigeze kugwamo ubwo yaherukaga muri NUR, aje kuririmba yasomye kuri ka manyinya!! icyo gihe yari akiri muto yigaga mu mashuri yisumbuye! Yaguye muri audi inshuro zigera nko kuri 3!! nizere noneho ko yari yaje ari muzima, atongeye kugwamo!
Tom close nkumuntu wahize, yabarushije kumenya amavenues yo muri Audi, ntibamenye aho yaturutse, bagiye kubona babona arimo gusohoka mu bafana!!
watwemejepe uruwambere
Anitha nta kabuno yigirira, wagirango atwara gari ya moshi
ni byiza cyane nanjye ejo nzako lunch
yeye,watwemeje pe
knowless ateye neza
ariko ntamakuru ya Babou mperutse,yaba asigaye yiga hehe?nizereko atarivuyemo,umuryango we ujyumuba iruhande kuko aracyari umwana pe,Kamichi nawe yabyinye neza kdi yari yabukereye acanye pe,keet it up
bazagaruke unr yurabemera
mwaratwemeje kabisa!ariko se ko mutatweretse amatuffs yo nti yari ahari muzisubireho kandi mujye muba neutral.
apres les commentaire mbonye mwaremeje nur students
byari byiza cyane pe ubutaha zaza
Anita rekagusebya umwana ukeye naho wowe uri ikigushu I AM SORRY
Knowless ndakwe mera cyane nguhaye kiss
Comments are closed.