Digiqole ad

Eric Kalisa Salongo wayoboraga FEWABA yeguye

 Eric Kalisa Salongo wari perezida wa federation y’umukino wa basketball  mu Rwanda yeguye ku mirimo ye nkuko amakuru agera k’Umuseke.com abyemeza.

Eric Kalisa Salongo
Eric Kalisa Salongo

Impamvu zo kwegurakwe ntago ziramenyekana dore ko twagerageje kumuhamagara kuri telephone ye igendanwa ntibashe gucamo.

Mu minsi ishize, muri iyi Federation havuzwemo kutumvikana kwaje gutuma Vice President Munyangabe Pierre yegura, ndetse na Shema Maboko Didier wari ushinzwe Tekiniki nawe yegura nyuma ye gato, kubera kumusuzugura, kutumvikana, no kumunaniza nkuko yabitangaje.

Kuri iki cyumweru mu nama rusange ya FERWABA nibwo babonye ibaruwa y’ubwegure bwa Salongo, byatumye inama yagomba kwiga ku bibazo bya Shampionat, cyane cyane imikino yasubitswe n’ibirego by’amakipe nka Espoir, ahubwo yiga ku iyegura rya President nibiri bukurikire ubwo bwegure.

Ubusanzwe, amategeko ateganya ko iyo President yeguye, ajyana na Komite nyobozi ye. Amakuru atugeraho ni uko iyi komite ubu iyobowe by’agateganyo na Kayiranga Albert yahawe icyumweru cyo kugirango ifate imyanzuro ku cyo igomba gukora.

Salongo, yeguye nyuma y’umusaruro utarabaye mwiza mu ikipe y’igihugu yari mu mikino nyafrica i Maputo, ndetse na Shampionat irangwa n’ihagarara no kutumvikana bya hato na hato.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya basket Vechislav akaba nawe yarabwiwe ko amasezerano ye atazongerwa nyuma yo kwitwara nabi mu gihe amaze atoza amakipe y’igihugu  y’abagabo n’abagore.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM


5 Comments

  • sudan ifite byinshi itujuje byatuma yinjira muri EAC,usanga koko abagore bagaraguzwa agati kubera uko bavutse gusa,ibi bikaba byaba ari igisebo ndetse n’imbogamizi ku muryango wa EAC

  • Niba batubahiriza uburenganzira bw’abagore, nta mpanvu yo kubashyiramo! nta sentiments kuko icyambere ni uguharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

  • tora umukinyi ukunda muri AFRIKA wa kuri bbc

    http://www.bbc.co.uk/gahuza/imikino/2011/11/111123_bbcafy.shtml

  • Yafashe icyemezo cyiza, kuko iyo ibintu bitagenda hatukwamo nkuru. Comité bakoranye nayo yakwiye kwegura nk’uko amategeko abiteganya. Twizere ko abakunzi ba Basket bazashobora kwitoramo abazagerageza kwongera kuzamura basket mu Rwanda, bakadukiza abanyamahanga.

  • Na sugar daddy mugabo nawe niyegure,kuko inzoga nitabi bigiye kumwiyicira! Bose nabo kwirirwa biba gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish