Digiqole ad

Tanzania yanze gusinya mu nama ya EAC yaberaga i Bujumbura!

“Ntitwumva impamvu ikibazo cy’ubutaka hari ibihugu bishaka kukigarura kandi twaramaze ku cyumvikanaho bihagije mu masezerano y’isoko rusange”- Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi muri Tanzania Lazaro Nyarandu.

Minisitiri Samuel Sitta wari uyoboye itsinda rihagarariye Tanzania
Minisitiri Samuel Sitta wari uyoboye itsinda rihagarariye Tanzania

Inama ya huzaga abamisitiri b’umuryango w’ibihugu by’afurika y’iburasirazuba yaraye ishoje kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2011 nyuma y’iminsi 4 y’ibiganiro. Ingingo nyamukuru yigwagaho ni ishyirwaho rya leta imwe ihuriweho n’ibihugu byose uko ari 5 bigize uyu muryango w’afurika y’iburasirazuba.

Nkuko byakunze kugenda bigaragara mu masezerano yose yabanjirije iri ririkwigwaho ariyo ; ihuzwa ry’imipaka (customs union), isoko rusange(common market); igihugu cya Tanzania cyagiye gishinjwa gutinza inzira z’ishyirwaho ry’uyu muryango, ahanini bitewe no gutinda gufata ibyemezo. Kuri iyinshuro ubwo higwaga uburyo ibi bihugu byashyiraho leta imwe bihuriyeho, Tanzania yaje kongera kugaragaza imyitwarire yayo yo gutinza ibintu,  itsinda ryari rihagarariye Tanzania muri iyi mishyikirano ryananiwe gufata icyemezo ku kibazo cy’ubutaka ndetse na politike imwe y’umutekano ni iy’ububanyi n’amahanga mu gihe ibi bihugu byaba bigize leta imwe.

Mugihe imishyikirano yari irimbanije itsinda riserukiye Tanzania ryari riyobowe na Ministiri Samwel Sitta ryahisemo kuva ahaberaga inama rijya guhurira muyindi hoteli mu murwa mukuru w’uburundi Bujumbura. Avuga ku cyemezo bafashe umunyabanga uhoraho muri ministeri y’umuryango w’afurika y’uburasirazuba ya Tanzania Stragomena Tax- Bamwenda yagize ati:”ibi ni ibibazo bikomeye tudashobora gufatira icyemezo none aha, icyemezo cy’igihugu cyacu kizatangazwa ubutaha”.

Ku rundi ruhande ministiri w’inganda n’ubucuruzi wa Tanzania Lazaro Nyalandu we yabisobanuye adaca kuruhande ati: ”ubutaka bwacu ntabwo buzigera bubarwa muri leata uhuriweho n’ibihugu by’afurika y’iburasirazuba” yangoraho ati:” there were some member countries, eyeing the country’s land with a greedy eye” bisobanuye ngo ibihugu bimwe birebana ubutaka bw’igihugu cyacu umururumba. Ati kuki iki kibazo hari ibihugu bishaka kuguma kukigarura kandi twarakizeho bihagije mu masezerano y’isoko rusange.

Umwanzuro kuri iki kibazo ukuba waje gutangwa na ministiri wa ministeri y’umuryango wa afurika y’iburasirazuba muri Tanzania ariwe Samwel Sitta aho yavuze ko itsinda ayoboye ryemeje ko umwanzuro uzafatirwa mu nama y’abakuru bibihugu bigize umuryango w’afurika y’iburasirazuba.

Egide Rwema 

Umuseke.com

25 Comments

  • iki gihugu usanga kidashishikajwe no gushyira mu bikorwa imyanzuro myinshi iba yarashyizweho umukono n’ibihugu bigize EAC,aho kugirango idindize ibintu rero yasezera bikagira inzira,kuko siyo yonyine EAC yubakiyeho.

  • Ariko rero bafite raison, ni uburenganzirz bwabo gukora ibibanogeye

  • Tanzania nishaka izabivemo twinjizemo DR-Congo na South Sudan, ubundi urebe ngo barasigara inyuma ahubwo tukajya twakira impunzi zabo. Ubutaka ntacyo bumaze iyo mutazi kububyaza umusaruro !

    Baracyafite mind-set ya wa musaza ngo Nyerere wabayoboyenk’aho ari urugo rwe akabateza ubukene n’ubujiji byanze kubashiramo !

  • Tanzania niyo idashaka iterambere ry’aka karere koko?? Ubwo wasanga hari uwabyitambitsemo, dore ko mu bintu byatuma Africa itera imbere, usanga abera babicungira hafi! wasanga byarabaye nka bimwe byo muri AU, bagiye gusinya, ba rutuku bakitambika! icyo byabyaye twarakibonye, ni imiborogo muri Libya, ubwo niba namwe mushaka kuzahura n’uruva gusenya, muzunvire ba rutuku! ntimuzi ko Rukara yari yarabamenye, mbere yuko bamwica koko?? ibyabo byose turabizi!

  • BARIYA BATATEKEREZA NTAGO ARI IBINTU BYO GUHUBUKIRA NGO KUKO ABANDI BABIKOZE ERGA HARI IBIHUGU BIMWE BIZUNGUKIRAMO CYANEEEEE KURUTA IBINDI BADASHYIZEHO LIMITTE BAGWAMO

  • Jye ariko ndabona TZ ifite ukuri. Kuki aho u rwanda n’uburundi bigiriye muri EAC arbwo ibyo kwihuta bije? Ntimuzi ko mbere hakirimo 3 gusa byagendaga lentement mais sùrement?

  • Muraho murakomeye,

    jyewe mfite akabazo kuri mwese, abanyarubuga dusangiye ijambo. Ariko mbere yo kubabaza ndagirango mbanze nisegure….

    Nshimishwa iteka no kubona ABANA B’ABANYARWANDA mwarakangutse, mudatinya kuvuga icyo mutekereza cyose nta mususu. Kera byari ibindi, wasangaga abantu bifashe, bakavugisha ukuri bari iwabo kw’ishyiga gusa, naho mu ruhame, muri rusange, bakavugira mu matamatama. Cyangwa bagahora basubiramwo gusa ibyo abandi babanjirije bavuze.

    NGIYO RERO INTANGIRIRO YA DEMOKARASI NYAYO, MAMA WEEEEE….

    Kimwe na mwe rero, mureke na njye mbabwire akandi k’umutima….

    Jyewe Ingabire-Ubazineza, mwene Mulinda na Nyirarukundo, nkunda u Rwanda, nkunda Afurika byimazeyo….

    Ndifuza mbikuye k’umutima ko, gutangirira mu gace kacu i Burasirazuba, twakubaka koko UBUMWE BW’AFURIKA. Ariko * Ariko *Ariko….

    Kuva navuka, nanga guhubuka, kutagira umurongo mu byo nkora byose, ubunebwe no kwihenda….

    AKABAZO: Buriya rwose mubona tudafite umuvuduko ukabije, ubushake bwinshi, ariko ubushobozi bwacu bukaba ari buke????

    PEOPLE-BASED EAC. Nimumbwire niba koko ABATURAGE-BUTURAGE barumvise icyo EAC ishaka. Nimumbwire niba kiriya gitekerezo, kugeza magingo aya, kidashyigikiwe na twe ABATURAGE BAJIJUTSE, mbese ABANYABWENGE gusa….

    Nimumbwire igituma tutagenza buhoro buhoro- pole pole ngio muendo sasa- kuko ngo imbwa yarihuse ibyara ibihumye….

    POLITICAL UNION. Ni indoto mu zindi. Yego ndayifuza, ariko ndashaka ko tugenza buhoro, tukagendera kandi tukagenza umutima….

    MONETARY UNION. Jyewe ndetse ndasanga guhuza ifaranga na byo tubyihutisha cyane, kandi hariho intambwe zibibanziriza tutaratunganya!!!

    CONCLUSION. Muramenye munyunve neza, ntihagire uvuga ngo mfite VISION icigase cyangwa MIND-SET idahagije. Oya * Oya * Oya…

    Ndongera kubisubiramwo. Kiriya gikorwa cya EAC ntako gisa. Kuko, usibye ubukungu, kizatuzanira amahoro n’umutekano usesuye. Kizatuzanira ishema, kizaduhesha agaciro mu rutonde rw’ibihugu.

    Umunsi Afurika yagize ubumwe nyabwo nta Gihugu na kimwe cyo hanze kizongera kutuvogera, cyangwa kudukora mu jisho. Tekereza na we Ingabo za Nigeria, za Misiri, za Afurika yepfo, za Algeriya n’ahandi n’ahandi ziramutse ziteranye….Tekereza na we ubutaka bwa Sudani, Kenya, Tanzaniya, DRC, Kameruni, Zibambwe buramutse buteranye….

    TURI BAMWE. Nkuko Nyakubahwa President Paulus KAGAME akunda kwivugira, na njye ndemeza ndashidikanya ko turi bamwe koko. Mfite inshuti kandi nagenze mu bihugu byinshi bya Afurika. Utuntu tudutandukanya ni duke cyane iyo ugereranije n’ibintu duhuriyeho byinshi…

    Ariko ndifuza ko dushyira mu gaciro, ndifuza ko tugenza buhoro, ndifuza ko twubaka k’urutare. Maze abazadukurikira bagakomerezaho tugejeje!!!!….

    Murakoze, Mugire Amahoro.

    Uwanyu ubakunda, Ingabire-Ubazineza

  • Niba Tanzania yamenye ko dufite greedy y’ubutaka bwayo ntacyo bihindura kuri gahunda. Dushobora no kuyitera tukabarasa noneho ubwo butaka tukabufata ku ngufu. Bibwarako kose miliyoni 11 z’abaturage tumaze kugeraho zizatura he?

    • Ibi uvuga ariko, koresha ngenga ya mbere y’ubumwe. Ntamunyarwanda wabigutumye, ni ibyawe wenyine. Woye gushyira mu bwinshi rero.

      Ese ufite imyaka ingahe wowe utekereza intambara. Noneho intambara yo kujya kwambura ubutaka bw’ikindi gihugu?

      Mwana wanjye, sigaho, iyo mvugo ntikwiriye. Uko niko Imana IKUBWIYE.

  • binjizemo South Sudan birukane abatanzania …abaswa gusa , amavunja arabishe ngo bafite ubutaka!!!!! ubutaka se buraho ari ikigunda ????

    • Mugenzi wanjye, nkwisabire, reka gutukana. Tanga igitekerezo udatukanye.

  • nibyo hari ibihugu bikabije umururumba!njye hari ibyo ntekereza,ahaaaa!

  • Ahaaa dore aho nibereye!

  • mwese bravura gusa ntagukadiriya mumenyeko murabana muterambere nomuri politike tanzaniya ifite iterambere napolitike nziza mureke amagambo mubanze mukile inzara umwiryane namatiku atagira ishingiro nimumara kunga ubumwe iwanyu mugihugu muzabone mufatanye namahanga

  • Kidobya ni u Rwanda kuko rufite ibibazo by’inzitane bya poltike ruhora rutwikiriye rudashaka gukemura(ivanguramoko, n’ibindi byose muzi).Tanzania rero irabizi byose n’ubwo u Rwanda ruba rushaka kubihishira. Tanzania ni cyo gihugu cyo mu karera kacu kitagira impunzi mu mateka yacyo. Just the opposite ku Rwanda. Nta cyizere rero TZ ifitiye u Rwanda uko rwamye rumeze n’uko ruteye ubu(factory y’impunzi kuva 1959 kugeza ubu 2011).TZ ireba kure.

    • @M. Therese Kankindi:
      Ibyo uzanye n’ibyaguheze mu mutima by’u Rango wanga igihugu cyawe! muri byatumye Tanzania yanga kwemeranywa n’ibindi bihugu wigeze wumvamo u Rda? ariko urarwanga ngo abo uvugira uzajye kubaka ubutaka cyangwa indaro! ariko mukunda ubuhunzi ubwo wabona ugishaka kwirukanka! Muba mwabuze ibyo musebya u Rda ntimubura ibyo mutikuramo , ariko ubwo nta soni ufite! ntimukanavuge ibyo mutazi ariko ngo Nta bibazo bya politike Tanzania ifite ninde wabibabwiye! uzabaze abirirwa bamagana kikwete uko bangana! kandi nanakwibutsaga ko ingaruka ziba ku Rda zatewe n’abanyarwanda ntashidikanya ko nawe wabaurimo kuko nubu ndabona utari shyashya uwareba nabi waroga abanyarwanda! puu ntimukajye muvanga amasaka n’amasakaramentu!

  • Tanzania koko ifite amakenga y’ukuri. Nk’uko bamwe babivuze ifite set-mind yo hasi cyane kuburyo utayigerererenya niy’ibihugu Kenya, Rwanda deja abaturage babyo bamaze kuhagera kera bagakora ibishoboka bakaba baratangiye kwigarurira ubutaka bwabo, amasezerano ataranatekerezwa. Urugero ni nka abanyarwanda bakora muri TPIR,EAC. Bose bamaze kugura amasambu bubaka n’amazu y’ibitangaza kuburyo Abatanzania batarasobanukirwa imikorere y’abo bantu.
    Ni amakenga afite ishingiro natabwo turi kuri meme longuer d’onde,ntimibarenganye.

  • Abatumva Tanzaniya ni abarwayi bo mumutwe wajyirango baza kurubuga bamaze gutumura kugatabi.
    Sinibaza impamvu abanyarwanda birukanka cyane nkaho bashaka komeka ibindi bihugu kuri ka Rwanda! Banyarwanda namwe Barundi mumbabarire nimwe nshaka kugira inama kandi munyumve. Kuko amateka yanyu y’intambara z’abahutu n’abatutsi Tanzaniya iyazi ho byinshi kubarusha. Kuva muri 1972 Tanzaniya yakiriya impunzi z’abarundi zitabarika irazitunga kugeza na nubu hari izikiriyo. Izo mu Rwanda zo muri 1959 nazo zari zuzuye icyo gihugu, tubibutse ko Hari n’amasezerano u Rwanda rwigeze kugirana na Tanzaniya kuburyo abanyarwanda bimukiye muri Tanzaniya kubeza inzara no kuzura igihugu. Ejobundi muri 1994 nabwo muzi ibyabaye, iyo myaka yose abanyarwanda barirukanwe.

    Banyarwanda mwikwirengagiza ko u Rwanda na Tanzaniya kuri uyu munsi mvuga kumipaka yabyo bitameze neza, kandi baregana ubujura bwo kumapnde zombi burenga umupaka. None murashaka iki mwihutisha ibintu mwagenze gahoro.

    Sinzi uwavuze guhuza ifaranga? Biratangaje cyane niba izo nama nazo mwaba muzigirwa nabantu bize! Murebe igihe byatwaye abanyaburayi murebe n’ibibazo bafite kuri uno munsi. None namwe ngo murirukanka! Erega mugabanye amarere kuko ngo iyirukanse cyane itora ibyahumwe.

  • Tanzania ni igihugu cyikunda kandi bazi neza ko aribo basigaranye ubutaka bwinshi kandi bwiza.

  • abanya tanzania bashobora kuba batazi icyo bashaka mu gushaka kubaka igihugu kimwe cy’afrika y’uburasirazuba;
    aha ndashaka kuvuga ku nyungu ziruta kure ubwo butaka batsimbarayeho,uretse ko ari uburenganzira bwabo,ahangaha usanga mu guhuza abaturage n’imipaka bizagura isoko bashobora kugurishaho ibizava muri bwa butaka bwabo,hazavamo gutanga akazi ku baturage benshi,hazavamo kugira icyo bita influence mu muryango mpuzamahanga,urebye inyungu ni nyinshi kurenza izo bavana mu butaka bwabo. ariko niba bunva aribwo bashaka cyane bazabugumane bareke gukomeza gutambamira ibyemezo bifitiye akamaro benshi.

  • Ariko nkeka o kwanga ibyemezo bya EAC kuri Tanzaia ntaho bihuriye na Politike y’u Rda ndabwira ba Sakindi numva baboneyeho akanya ko kwivugira ibibahoramo bidafite n’aho bihuriye n’ibyo EAC ishingiraho mu gushaka gukora iriya gahunda! so mwitandukira politike y’u Rda uwo idashimishije amarembo arakinguye ariko ikiz gihari abenshi n’abo inogeye kandi nk’uko Nyakubahwa peresida wa Reoubulika abibabwira buri gihe ntabwo abantu batarenze 100 cg batanagezeho babangamira inyungu za milliyoni 11 zituye u Rda byo ntibishoboka namba ! abo rero bumva babangamiwe nabasaba gutanga ituze kubakunda u Rda kandi baruturijemo! asante sana!!

  • VA KUBINTU SHA NONE SE KO MUTAJYA MWANDIKA U RWANDA KO RWANZE IMODOKA Z’INYAMAHANGA(EAC) KO ZINJIRA KANDI AMASEZERANO YARASHYINZWEHO UMUKONO? BAZI KUVUGA GUSA IYO UMUPANGU UBUPFUBANYE

  • Jyewe abatanzaniya ndabumva cyane. Nawe uri umuyobozi w’igihugu ntiwavanga abaturage bawe na miliyoni 20 z’abahutu n’abatutsi (Rwanda na Burundi). Kugira igihugu kimwe na European Union byarayinaniye imaze imyaka 50, none ngo twebwe tumazemo imyaka 4, duhuze ibihugu bitanu! Ifranga rimwe se ryo, muzi ukuntu ibihugu byanze gukoresha euro, nka Denmark, Norway na Sweden, ubu bikina ibindi ku mubyimba, kubera ibibazo euro zone irimo! Akariro gake na feri!

  • Gasana ufite ukuri aho ugira uti najye ndi TZ sinavanga abaturage banjye na miliyoni 2o z’abahutu n’abatutsi ba Rwada na Burundi. Nibyo. Bananiwe gukemura ibibazo byabo bishingiye ku bwironde bw’amoko yabo bumaze imyaka amagana n’amagana none amayeli yabo ngo ni ukubyexportinga mu bindi bihugu cyane cyane nka TZ ITARIGEZE IGIRA IMYIRYANE N’INTAMBARA BISHINGIYE KU MOKO.Ntibashaka uwo mwanda, nimuwugumane iwanyu, mwiza kubanduriza abaturage nkuko mwagiye kwanduza Republica iharanira rubanda ya Congo muyexpotinga mo ubwicanyi butari bwarigeze buharangwa mu mateka yayo.

  • abo bantu bavuga tz barahazi cg barahabarirwa…ibyo muvuga byose mu menye ko tz ituli imbere muli byinshi….

Comments are closed.

en_USEnglish