Digiqole ad

Kagame yasesekaye i Busan muri Korea y’epfo mu nama yerekeye “Inkunga”

Kuri uyu wa kabiri President Kagame yageze i Busan muri Korea y’epfo ahateganijwe kubera inama ya kane ku umusaruro uva mu nkunga zitangwa.

Perezida Kagame yasesekaye Busan muri  Korea y'epfo
Perezida Kagame yasesekaye Busan muri Korea y'epfo

Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ugushyingo. Yitezweho gutanga icyerekezo n’ingamba bishya mu bufatanye mpuzamahanga bugamije iterambere.

Abahagarariye ibihugu byabo, imiryango mpuzamahanga, za Kaminuza, n’imiryango itegamiye kuri za Leta bagera ku 2 500 biteganyijwe ko bazaza muri iyi nama,

President Kagame, biteganyijwe ko azatanga ikiganiro kuwa gatatu, ari nawo munsi  wo gufungura kumugaragaro iyi nama. Aha hakaba hazanavuga Umunyamabanga mukuru wa Amerika, Hillary Clinton, Umunyamabanga mukuru wa UN, Ban Ki-moon ndetse n’umwamikazi wa Yordaniya (Jordanie) Queen Rania.

Byinshi mu bihugu bya Africa, birimo n’u Rwanda, byagiye byinubira amabwiriza akurikira inkunga bihabwa n’ibihugu by’amahanga. Bisaba kenshi ko niba bihawe inkunga bitagomba gutegekwa n’uburyo bwo kuyikoresha.

President Kagame, yagiye agaruka kenshi kuri iki kibazo cy’inkunga zigenerwa u Rwanda zikaza ziherekejwe n’amabwiriza yo kuzikoresha. Akavuga ko bibabaje ariko bitanga isomo ku bihugu bihabwa izo nkunga ryo kugerageza kwibeshaho bidategereje ako k’imuhana.

Abazaba bari aho bazaganira ku ngingo n’amabwiriza mpuzamahanga agamije kurandura ubukene, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Iyi nama ya kane, ije ikurikira izabaye i Roma mu Ubutariyani mu 2003, i Paris mu 2005, n’i Accra mu 2008.

Mu nama y’i Paris, ibihugu bitanga inkunga n’ibiyakira byari byumvikanye amabwiriza amwe n’amwe ku bijyanye no guhabwa no gukoresha inkunga.

Reba video


Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

12 Comments

  • izi nkunga zikurikirwa n’amabwiriza adahesha agaciro abazakiriye ntizagakwiye kubaho mu buzima bwose,zari zikwiye kujya zibyazwa umusaruro,ugeza abazihawe ku bushobozi butuma amabwiriza aza azikurikiye atongera kubaho

  • Umuyobozi mwiza buri gihe usanga akora ibishoboka byose ngo abo ayobora bagire ubuzima bwiza, biteze imbere muri byose, cyane cyane ubukungu! Turashimira cyane Perezida wa Repubulika udahwema gushaka icyateza imbere igihugu cyacu, ndetse n’abanyarwanda muri rusange! Imana imuhe imigisha yayo!

  • Kubijyanye n’amakuru atanga akazi mutubwira itariki yo kurangiza kudepoza isa n’aho igeze mugerageze mujye muyatumenyesha hakiri kare kuko arakenewe

  • Ibi nibyo nyakubahwa wa Repubulika Kagame ahora agarukaho nizera ko azanabikomozaho mu ijambo azavugira muri iyo nama wenda by the end bizumvikana ku baduha inkunga ko niba uhawe inkunga atari ngombwa kukubwira ngo yikoreshe muri ubu buryo ubu nubu!!

  • uku gucunaguzwa niko twakaombye gukuraho isomo tugakora tutikoresheje,bigatuma abitwaza ziriya mpano n’inkunga babura icyuho cyo kutwigiraho amagufa kandi bataturusha amaboko.aya masomo ya nyakubahwa age atuviramo kwitekerezaho no gushaka icyaduha agaciro.

  • Twishimiye urwo rugendo rw’umukuru w’igihugu ndetse byari bikwiye koko , ko umukuru w’Igihugu agira icyo abwira amahanga kandi ngirango abikomoza ho buri munsi ku bijyanye n’izo nkunga.kandi byari bikwiye ko Africa yose yagakwiye guhaguruka ikavuga kuri icyo kibazo kuko wamugani ntakiza cyava mu nkunga uhabwa unacunaguzwa cyangwa ucyurirwa!

  • Murakoze cyane,

    mbere na mbere ndashima kandi nshimira umwanditsi JEAN PAUL GASHUMBA. Ndabizi ntakeneye ko mushima ariko ndabivuga kugirango n’undi wese yumvireho!!!

    IYI NYANDIKO. Nimugende mwongere muyisome maze muyicurure. Murasanga ari inyandiko iteye neza haba mu ngingo haba mw’isura. Dore rero IKINYARWANDA cyiza uko gikwiye kwandikwa…

    INKUNGA. Jyewe uko musanzwe munzi mfite uko ntekereza nihariye. Ngerageza iteka gufata impu zombi kandi ikibazo nkagihagarika nkagicurika nkagicurukura…

    Muri make hariya, mu byo Amahanga yateye imbere atunenga nsanga harimwo IMPEKE Y’UKURI. Iwacu i Rwanda ubu, mu ingengo y’imari ya buri mwaka 40% iva mu mfashanyo. Ntabwo ari amafaranga make, ariko kandi ntabwo ari menshi bikabije. Aha rero twateye imbere. Kandi icyangombwa imfashanyo duhabwa tuyikoresha neza koko. Ibyo na byo amahanga arabizi…

    Ariko, nta bwiru burimwo, buri wese arabizi ko hari IBIHUGU bikoresha nabi cyane imfashanyo bihabwa. Gusaba rero ibyo bihugu kwikosora, jyewe nsanga nta kosa lirimwo na rito. Ni ibintu bizwi na buri wese, kandi impamvu na zo turazizi. Inyinshi zijyana n’ubuyobozi butanoze, kandi butita mbere na mbere ku nyungu za rubanda…

    MARSHALL PLAN. Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, ibihugu by’iburayi cyane cyane Ubudage bw’iburengerazuba bwahawe imfashanyo y’akayabo itanzwe na USA. Ariko iyo nkunga yaje iherekejwe n’amabwiriza anyuranye kandi rimwe na rimwe akarishye. Ariko kubera AMABURAKINDI Ubudage bwarayemeye.

    Iyo cyakora umuntu ashubije amaso inyuma akareba uko icyo Gihugu kitwaye, magingo aya, buri wese asanga iyo mfashanyo ABADAGE barayibyaje umusarururo ushimishije cyane….

    ISOMO: GUKENERA IMFASHANYO NTA KINEGU KIRIMWO NA MBA. KUTAYIBYAZA UMUSARURO NI CYO KINEGU!!!

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

  • kubaza uko inkunga ikoreshwa kuri jye numva atari ikibazo kuko birazwi ko ibihugu byinshi by’Afurika byamunzwe na ruswa ndetse no kwiba ibya rubanda, gusa Imana ishimwe kuko mu Rwanda rwacu atari cyane kandi hariho uburyo bwo gukurikirana abiba ibyagenewe abaturage, urugero natanga muri iki gihe igihugu cy’ubugiriki kiri mu bibazo bikomeye by’ubukungu ariko European Union ibaha inkunga iherekejwe n’amabwiriza kandi bakabyubaha niba bashaka kubona iyo nkunga, wenda icyo umuntu yakwibaza ahubwo ayo mabwiriza aba ateye ate ?? aho wenda ntihaba harimo amananiza ??? ni cyo kibazo

  • It’s tym 4r our president to tell the world the truth and show them who we’re and how we work and w’hve done in order to make our country beautiful like it is! our president will be one day the voice of Africa.

  • Ajye abwira Africa n’amahanga byose kunyungu z’abanyafurica ndetse n’abanyatwanda muri rusange.Ni byiza ko umukuru w’Igihugu cyacu afata iyambere mukubwira Isi ibyo ikora bidasobanutse cyangwa bibangamira inyungu z’abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange.

  • @INgabire ubazineza igitekerezo cyawe rowse ni inyamibwa, niba koko ubudage n’ubutunzi bufite kuri uyu munsi bwarigeze guhabwa inkunga , ntawari ukwiye kwinubira inkunga. gusa icyo tutumva kimwe ni ayo mabwiriza, kuki se batajya bakora follow up aho kugena uburyo iyo nkunga izakoreshwa!? urugero niba baguha inkunga bakagutegeka kuyiguramo inyongeramusaruro kandi wowe warebaga ugasanga byaba byiza ufashije abaturage kurwanya isuri ndetse no kubona itungo ryazajya ribaha ifumbire isanzwe y’imborera, ubwo urumva uwo muterankunga ataba akumvangiye!?

    kuri jye rero nsanga byaba byiza baretse abatewe inkunga bakagena uburyo inkunga bahawe yakoreshwa, ubundi babaterankunga bakaza gukora follow up nyuma bareba ko koko inkunga batanze hari icyo yamaze.

    urugero rufatika ni urwanda ngirango niba nibuka neza muri za 98 inkunga mu ngengo y’imari yarengaga 60% ariko kuri ubu u rwanda ruragenda rugana inzira yo kuzageza ku 100% mu ngngo y’imari nta nkunga iturutse hanze birashoboka kandi cyane niba ubudage bwarabigezeho why not our country ?! management nziza iriho ndetse na acountability kuti buri wese bikomeje bitya ibi twabigeraho mu myaka mike cyane iri imbere.

    Murakoze Amahoro ni asabe mu rwagasabo.

  • @KABILIGI Muvandimwe,

    komera komera mwana w’umuntu, komera komera mwana w’u Rwanda, komera komera mwana wacu. Ngutuye icyubahiro, ngutuye urukundo, ngutuye impuhwe, ngutuye umugisha, ngutuye IMANA-RUREMA, yo yakwiremeye. Iguhozeho amaso aho uri hose, umunsi n’ijoro, bambe weeeee!!!….

    Kandi iki cyifuzo, iri sengesho ndituye n’abandi Bavandimwe-Banyarubuga bose dusangiye ijambo hano….

    FOLLOW UP. Dore rero ikimenyetso simusiga kereka buri wese ko bene uru rubuga ari „ITORERO“ mu yandi. Aha umuntu ugize amahirwe yo kuhagera, ashobora kuhigira byinshi, ashobora kuhigira ubwenge buhanitse kandi bunyuranye, mu cyayenge….

    Ndongera kubivuga mbisubiramwo, kimwe n’abandi banyarubuga bose batanze ibitekerezo byabo, uyu muvandimwe Kabiligi antije umurindi. Kandi atije, „Umurindi = Positive Feedback“, buri Muyobozi wese w’u Rwanda. Mwese muzi ko yaba Bernard MAKUZA, yaba John RWANGOMBWA n’abandi bose mu nzego zinyuranye, twese tugenda ari kiriya gitekerezo dushyize imbere. Erega Nyakubahwa President KAGAME arosora uwabyukaga. Kuko kuva na kera Umunyarwanda, aho ava akagera, yanga agasuzuguro.

    Tuzabibabwira rero, tuzabibabwira mu kinyabupfura cyinshi, uko tubona „INKUNGA BADUTERA“ ikwiye gutangwa. Tuzabemerera, tuzemeranwa ku byerekeye „FOLLOW UP“. Ntabwo rwose twanze ko baza kwihera ijisho, ndetse bagakora ubushakashatsi bwabo, bakamenya niba koko amasezerano twagiranye twarayubahirije. Follow up rero ntabwo tuyanze, turayishyigikiye peeee!!!

    Ariko ushaka gukabya, ushaka kudushyiraho amananiza, tuzahita tumusezeraho. Kuko, IMANA TUGIRA, magingo aya, ibihugu byateye imbere na byo ubwabyo, ntabwo bivuga rumwe kuri kiriya kibazo. Urugero KABILIGI yatanze ni rwo kabisa. Ibihugu bimwe biba byishakira amasoko, amasoko bashobora kumenamwo ibisigazwa, cyangwa ibintu iwabo abaturage banenga kandi batishimiye. Bene iyo nkunga ntabwo tuyikeneye. TUZAHITA TUYANGA AKO KANYA. DUFITE UBURENGANZIRA BWO GUTORANYA….

    IWACU I RWANDA NTABWO IBYO TUBIKOZWA. OYA * OYA * OYA. MBANDOGA MWENE MUSINGA!!!

    UMWANZURO. Ndangije iyi message, nongera kwizeza „URUBYIRUKO“ ibi bikurikira. Iteka igihe muzaba mufite ibitekerezo nyakuri. ibitekerezo bifite ishingiro, ntimuzatinye kubyandika kuri runo rubuga „Umuseke.com“.

    Dore ingero eshatu: Kuki abarimu, abasirikare, abapolisi bahembwa umushahara muke. Kuki gushyira mu bikorwa umushinga wa gazi methani yo mu Kivu bitinda cyane. Kuki ruswa kuyirwanya bidusaba ingufu n’umuhate by’ikirenga???

    Mbijeje ko ibitekerezo byiza byanyu biziherekeza, bikagenda bituje, maze buhoro buhoro bikigeza i NYARUREMBO KWA RITICUMUGAMBI!!!….Usibye amashyengo, kwandika ibitekerezo byanyu kuri runo rubuga, ni ikintu kiza cyane. Na byo ni uburyo bwo gushimangira demokarasi.

    PARTICIPATION OF CITIZEN IST PARAMOUNT………..OKAY!!!

    Mube mwiriweho mugire amahoro. Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza.

Comments are closed.

en_USEnglish