Digiqole ad

“Ese Umukristu ashobora kwizihiza isabukuru y’amavuko?

Igisubizo: Mu byanditswe nta hantu na hamwe babuza kwizihiza amasabukuru y’amavuko, ariko nta n’aho bavuga ko tugomba kuyizihiza. Dukurikije ibyanditswe, si ikibazo. Bibiliya ivuga abantu babiri bizihije amasabukuru; Farawo wo muri Egiputa mu gihe cya Yozefu (Itangiriro 40:20), n’umwami Herode mu gihe cya Yesu (Matayo 14:6; Mariko 6:21).

Bamwe bahera kuri abo bantu babiri batizera, bavuga ko kwizihiza amasabukuru y’amavuko atari byiza, bakabifata nk’aho ari imihango ya gipagani. Nyamara Bibiliya ntaho ivuga cyangwa igaragaza ko bitari byiza ko Farawo na Herode bizihiza ayo masabukuru. Ndetse nta n’ahantu ibyanditswe bibuza kuyizihiza.

Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, yavuzemo umunsi wakagombye kuba umunsi wo gushima, gusa ibi byanakorwa ku masabukuru y’amavuko “Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we.

Ukurobanura umunsi awurobanura ku bw’Umwami wacu, urya arya ku bw’Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw’Umwami nawe agashima Imana. Nta muntu muri twe uriho kubwe cyangwa upfa kubwe. Niba turiho turiho ku bw’Umwami, kandi niba dupfa dupfa ku bw’Umwami. Nuko rero niba turiho cyangwa niba dupfa, turi ab’Umwami” (Abaroma 14; 5-8).

Pawulo yashakaga kuvuga ko buri wese yakagombye kumenya neza ko ibyo akora ari ibyo Uwiteka ashaka ko akora. Niba umuntu ahisemo kwizihiza isabukuru y’amavuko akaba nta kibazo abibonamo, yakagombye kuyizihiza umutima uri hamwe. Ariko niba umutima we umubwira ko atari byiza, agomba kubireka.

Cyo kimwe, umuntu utizihiza isabukuru y’amavuko kubera umutima we ubimubuza, nta kibazo, mu gihe bitabaye impamvu yo kwiyemera cyangwa gucira urubanza abayizihiza. Nk’ibindi bibazo Bibiliya itavugaho, dufite uburenganzira bwo kwizihiza cyangwa kutizihiza amasabukuru y’amavuko, dukurikije ibyo buri muntu ahitamo ku giti cye. Tubikesha ubugingo.com

 

2 Comments

  • Ibyo tuzakora byose tugamije ko izina ry,Uwiteka ryubahwa ntarubanza.

  • Njye ndabona tugendeye kuri logique tutagakwiye kwizihiza umunsi w’amavuko! Farawo na Herodi bawizihije murabizi mwese uko byarangiye…!! Yesu yabaye mu isi 33years, nta na rimwe yigeze yizihiza birthday ye cg iy’inshuti ye na rimwe! Job, umukzozi w’Imana, yavumye umunsi yavukiyeho! Ibyo byose ntibyagakwiye kutwereka ko bible idaha agacio uwo munsi? Tugomba nanone no kureba aho uwo munsi wavuye n’icyo wasobanuraga mu mihango ya kera ya gipagani, kuko uwo munsi wari uwo bakoreraga ikigirwamana cyagombaga kurinda umuntu kuva avutse, bityo buri mwaka bakagikorera umunsi mukuru wo kugishimira!
    Bene data, tugendere kubyo bible itwigisha, ariko natwe dushake ku giti cyacu aho iminsi mikuru imwe n’imwe yagiye ituruka! Ubundi ni buri wese uzavuga ko agomba kuwisihiza cg atabigomba! Imana Yavé ibane namwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish