CECAFA: Intangiriro nziza y’Amavubi imbere ya Tanzania
Kuri uyu wa gatandatu, umukino wari ukomeye muri CECAFA wahuzaga Kilimanjaro Stars n’Amavubi, warangiye Amavubi abonye amanota atatu ku gitego kimwe cyatsinzwe na Olivier Karekezi.
Mu mukino ikipe y’umutoza Milutin Sredojevic ‘Micho’ yitwaye neza mu gice cya mbere, aho Amavubi yanateye amashoti abiri agafata imitambiko y’izamu, iki gice cyaje kurangira Captain Olivier Karekezi ahindukije umunyazamu Juma Kaseja (captain wa Tanzania) nyuma yo gucenga myugariro Juma Nyoso ku munota wa 22.
Igice cya kabiri, cyihariwe n’ikipe ya Tanzania yashaka kwishyura imbere y’abafana bayo bari muri Stade y’igihugu, ku munota wa 87 Mrisho Ngassa, yashyize mo igitego ariko abasifuzi bo muri Ethiopia bavuga ko yari yaraririye.
Ba rutahizamu ba Tanzania Mbwana Samatta, Haruna Moshi, Mussa Hassan Mgosi na Thomas Ulimwengu bakomeje kugerageza kwishyura umusifuzi arinda arangiza umukino bitabakundiye.
Abasore nka Nshuti n’amagara Ismael (Kodo) Mbuyu Twite, ndetse na Haruna Niyonzima bakaba bitwaye neza muri uyu mukino.
Amavubi mu itsinda A yafashe umwanya wa mbere, azakina umukino wa kabiri na Djibouti tariki 2 Ukuboza.
Imikino yabanje kuwa gatanu mu itsinda B
Burundi 4-1 Somalia
Uganda 2-1 Zanzibar
UM– USEKE.COM
6 Comments
Iyi mikino se iri kubera mu muhezo ( huis-clos) ko mbona stades zirimo ubusa?????
Kuvuga ukuli ushaka gukosora s’ugutukana s’ukuvangura kandi sino kwamammaza. Icyizere abasomyi bagirira abandika mubinyamakuru n’ukuri kuba mubyo banditse kandi baba bibeshye bakemera kwikosora. murakoze!
Emery Bayisenge ntiyakinye mumukino wahuje u Rwanda na Tanzania. Murakoze
tora umukinyi ukunda muri AFRIKA wa kuri bbc
http://www.bbc.co.uk/gahuza/imikino/2011/11/111123_bbcafy.shtml
Dreeam turayemera bakomereze aho
ko wagirango bakoraga imyitozo stade ikinze se mwokabyara mwe?Amavubi courage.
Comments are closed.