Nyamagabe: Ibishorobwa byangiza imyaka byateye ubwoba abaturage
Mu ntangiriro z’igihembwe cy’ihinga cya 2012 A, mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Tare hateye ibyonnyi byo mu bwoko bw’ibishorobwa birya imyaka yose bidatoranyije kandi bihereye mu butaka birya imizi y’ibihingwa.
Ibyo bishorobwa byibasiye ibinyabijumba nk’ imyumbati, amashaza, soya, ibishyimbo,ibijumba ndetse n’ishyamba ritarera neza. Umwumbati biriye ntiwongeraga gukura ndetse amababi yawo ahinduka umuhondo.
Ibi bishorobwa byateye abaturage ubwoba kuko batabimenyereye kandi bikaba ari byinshi. Ikindi kandi bikaba biticwa n’imiti isanzwe kuko bibasaba kubitwika gusa.
Ibyo bishorobwa n’iyo amatungo yabiriye ararwara agapfa, nkuko twabibwiwe n’abaturage bo mu murenge wa Tare.
Kuri iki cyumweru, impuguke mu buhinzi za MINAGRI na RAB (Rwanda Agriculture Board) zari mu murenge wa Tare zigerageza umuri wa CARBOFURAN nka kimwe mu gisubizo mu kwica ibi bishorobwa.
Ibi ni nyuma yaho bageragereje indi miti nka DIMETHOATE na CHLORPYRIFOS kuva ariko ikananirwa kwica ibi byonnyi.
Uku gukerererwa mu gihembwe cy’ihinga kuri aba baturage ngo bishobora kuzakurikirwa n’amapfa atewe no kubura umusaruro bari bategereje.
Ibi bishorobwa, byatangiye kugaragara muri aka gace kuva mu mwaka ushize, nyamara abaturage bakagirango ni ibisanzwe ntibabimenyeshe MINAGRI. Ubu bikaba bimaze gufata indi ntera.
Nyuma yo kumenya iby’ibi byonnyi, MINAGRI na RAB bohereje inzobere kureba ibi bishorobwa no gushaka umuti wabyica, ikigoye aba bashakashatsi kugeza ubu ni ukumenya icyabyaye ibi bishorobwa (adult identification) kugirango bashakishe umuti wo kubyica.
Kuri iki cyumweru no kuwa mbere hakaba hakozwe umuganda wo kubitoragura mu mirima bigatwika mu gihe hataraboneka umuti uhamye wo kubihashya.
Mu myaka ishize MINAGRI ikaba yarahanganye n’indwara za “Kabore” na “Kirabiranya” zibasiye Insina, ndetse n’indwara ya “Mozaique” yibasiye imyumbati. Izi ndwara zikaba zaratumye abaturage bagira igihombo kinini ndetse n’inzara kubyo bari barahinze.
Photos Kayitare A.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
8 Comments
hahaha pole sana, uwabigeza hano ngo urebe ukuntu babirya? iyo ninyama yimboneka rimwe hano europe
Niba byarabananiye, muzashake abantu babigura, kuko ari inyama ihenze, kuko abazungu bazikunda kubi! Kandi hari abashinwa bakora imihanda, uwabashyira iyo mari mwayibonamo inote!
ariko ntugashinyagure ubwo bigeze iwanyu wabona sha, inka ibiriye irapfa bo byegenda gute? Gerageza urebe uko bigenda.
niyo inyamaswa zibiriye zirapfa….ntabwo ari ibishorobwa bisanzwe, wenda n’abantu babiriye byabagiraho ingaruka
Ntitukihutire kuvuga ibyo dushaka: Koko urebye isura yabyo bisa n’ibyo ahandi ku isi bateka bakarya… ariko yenda si kimwe niba byica inyamanswa ndumva n’umuntu byamuhitana. Kandi ni byiza kumenya ubwoko bwabyo ugereranije n’ibiribwa.
Bazagerageze bashyiremo za imidacloprid barebeko haricyo byatanga
hakwiye kureba imiti yakoreshwa itagira izindi ngaruka ku butaka n’ibihingwa.kuko imiti ikoreshwa mu buhinzi kuri iki gihe usanga itera ibindi ikemura ibibazo bimwe igatera ibindi.
ni bige kubirya ni riche en protéines cg se bitabaze abanyekongo babirahire aho twinikaga!!
Comments are closed.