Digiqole ad

Abanya Pakistan bamaganye NATO na USA mu kubarasira igihugu

Ibihumbi by’abanya pakistan biriwe mu mihanda kuri iki cyumweru, batwika amabendera ya Leta zunze ubumwe za Amerika, n’amafoto ya Obama.

Abanya Pakistan bamagana USA na NATO
Abanya Pakistan bamagana USA na NATO

Ni  nyuma y’ aho NATO igabiye ibitero ku butaka bwa Pakistan, abasirikare 24 ba Pakistan bakahasiga ubuzima.

Nk’ uko bitangazwa na AFP, mu mujyi wa Karachi, abagera kuri 700 bigaragambirije imbere y’ ibiro by’ uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu magambo bakoreshaga, bagiraga bati:”Twamaganye abanyamerika, kandi ntituzava inyuma y’ ingabo zacu.”

I Multan rwagati naho, abagera kuri 300, nabo batwitse amabendera ya NATO na Amerika, bagaragaza kutishimira ibitero bya NATO ku butaka bwa Pakistan.

Pakistan yagaragaje ko ibitero bya NATO ku birindiro bibiri by’ ingabo biri ku mupaka uhuza Pakistan na Afghanistan, ari ibikorwa by’ ubushotoranyi.

Mu rwego rwo kwihimura, Pakistan yafunze umupaka uyihuza na Afghanistan, ahanyuzwaga  amamodoka atwara   ibikoresho nkenerwa by’ ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika  na  NATO.

Kuwa gatandatu, indege zitwara (Drones) za NATO na Amerika zarashe ku mupaka wa Pakistan na Afghanistan, abasirikare 24 ba Pakistan bahasiga ubuzima. Baharashe kuko Pakistan yari yafunze inzira abanyamerika banyuzamo ibikoresho byabo berekeza muri Afghanistan ndetse ngo banabarasira imwe mu ndege zabo zitwara.

UM– USEKE.COM

6 Comments

  • ko mbona ibyari bimaze igihe ari ibyuya bihindutse amaraso!!!

  • NATO ishyigikiwe n’abanyamerika, kandi ngo barashaka gusenya ingoma z’abarabu. Gusa ikinini bashaka ni ukwicukurira ka peterori, dore ko n’ubukungu buhagaze nabi muri USA, bikaba bihangayikishije Obama!

  • Nyabuneka, mukomeze musabe hariya hantu ( muri biriya bihugu bikize kuri peteroli) hatazavuka intambara ya 3 y’isi yose.

  • ariko se USA yirirwa yirata bizageza ryari?pakistan nizabe nka Irak

  • umva bavandi umuntu twishimiye ko agiye kugira icyo yahindu kwisi natwe aba nyafurika tukabona support tukabaho neza niwe uteje isi icyibazo ni umumasayi wa hano hirya ngo ni obam ngo ni president wa usa nge i hate him so much

  • USA YATANZE AMAHORO (HARYA UKURUTA AGUKUBITA WICAYE UKABYEMERA)

Comments are closed.

en_USEnglish