Digiqole ad

6 ba Togo bapfiriye mu mpanuka bajya gukina shampionat

Ubwo imodoka (bus) yajyanaga ikipe ya Etoile  Filante yakoraga impanuka kuri uyu wa gatandatu, abantu  batandatu bitabye imana abandi 28 barakomereka bikomeye cyane.

Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi kipe yerekezaga ahitwa Sokode gukina umukino wa shampionat n’ikipe ya Semassi FC.

Imodoka yari ibatwaye yafashwe  n’inkongi y’umuriro nyuma yo gutoboka kw’ipine yihuta cyane. Ba nyakwigendera bakaba bishwe n’ubushye. Mu bapfuye harimo Charles Balogoun wigeze kuba umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Togo

Abarokotse benshi ni abakinnyi kuko bari bicaye mu bice by’imbere by’imodoka. Benshi muribo barakomeretse bikomeye.

Abitabye Imana, abenshi bakaba ari abagize Staff y’ikipe ya Etoile Filante bari bicaye mu gice cy’inyuma cy’imodoka.

Souleyman Mama, umunyezamu w’iyi kipe warokotse impanuka yabwiye Associated Press ko nyuma y’uko imodoka ifashwe n’inkongi abakinnyi benshi babuze uko bayisohokamo.

Amashusho yagaragajwe kuri Television ya Togo, yerekanye imodoka barimo yabaye umuyonga nkuko tubikesha BBC.

President wa Togo Faure Gnassingbe, akaba yahise ategeka ko abarokotse bavanwa mu mujyi wa Atakpame hafi y’ahabereye iyi mpanuka, bakazanwa i Lome mu murwa mukuru mu bitaro bya gisirikare.

Mu 2007, Ministre w’imikino wa Togo Richard Attipoe yari mu bantu 22 bitabye Imana mu mpanuka ya kajugujugu yari itwaye abafana n’abayobozi, ubwo yakoraga impanuka muri Sierra Leone, Togo ivuye gukina umukino wo kujya mu gikombe cya Africa.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2010, ikipe y’igihugu ya Togo yarashweho n’inyeshyamba zo mu gace ka Kabinda ubwo berekezaga mu mikino y’igikombe cya Africa muri Angola. Abakinnyi babiri n’umushoferi wa Bus bitabye imana.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • Imana ibahe iruhuko ridashira!!!!

  • IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA!

  • Ariko se ibyo byo nibiki kweli ko mbona abanyetogo bagiye kubona isomo rya Ruhago nkaho bavukanye umwaku kandi twari tuziko umwaku utabaho.

    Imirimo yabo izagende ibaherekeje niba ari myiza, kandi abasigaye bibabere kisomo ryo kujya biragiza Imana ngo igihe cyose bibaye ngombwa ko batabaruka Imana izabakire mubayo.

  • Imana ibakire

  • Sibyiza kugira morale ikabije cyane ku bakinnyi kuko niyo ituma chauffeur yihuta cyane, kandi kwiragiza Imana buri wese abigire umuco.

Comments are closed.

en_USEnglish