Digiqole ad

Ingabire mu kwiregura ati:”naje nzi ko abanyarwanda bakeneye impinduka”

Kuri uyu wa gatatu, mu rubanza rwa Ingabire Victoire, yakomeje kwiregura ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ashaka kwangisha abaturage ubutegetsi.

Ingabire Victoire imbere y'urukiko, umwunganira n'abareganwa nawe/ Photo UM-- USEKE.COM
Ingabire Victoire imbere y'urukiko, umwunganira n'abareganwa nawe/ Photo Archives UM-- USEKE.COM

Ubucamanza bwabanje kumwereka ibimenyetso bimwe na bimwe mu magambo yagiye atangaza akigera mu Rwanda, buheraho bumuhamya icyo cyaha.

Ingabire Victoire mu kwiregura kwe, yatangaje ko ibyo bamurega nta shingiro bifite, kuko akigera ku kibuga cy’indege yatunguwe nuko yaje kwakirwa n’abantu benshi, bigaragaza ko ngo hari abumva ibyo yatangazaga akiri Iburayi.

Yavuze ko yaje azi neza ko abanyarwanda bakeneye impinduka, avuga ko yasanze abaturage b’u Rwanda batavuga ibyo batekereza, ko baniganwa ijambo, icyo akaba aricyo we yari aje gukuraho binyuze mu matora.

Mu kwisobanura kuri ibi akavuga ko yashingiraga ku ubushakashatsi bwakozwe na IRDP buvuga ko 60% by’abanyarwanda badashobora kuvuga kuko batinya Leta. Ndetse ngo ntibavuga amoko yabo kubera gutinya ko bazira abo aribo.

Ubucamanza bumubajije niba abaturage bagira ubwoba kugira ngo batazira abo aribo, niba ashaka kuvuga ko ari abatutsi cyangwa abahutu, INGABIRE yasubije ko atari ibyo by’ubwoko gusa, ahubwo yanakurikije ibitekerezo byabo (liberte d’expression)

Ubushinjacyaha bwibukije Ingabire Victoire ko gushyira imbere amoko mu Rwanda, no gushaka kuyagenderaho ari ukubiba amacakubiri mu banyarwanda yatumye habaho Genocide.

Ibi byatumye abacamanza bongera kumubaza kuri Genocide yakorewe abatutsi, we yigeze kuvuga ko ari ubwicanyi bwakorewe Abahutu n’Abatutsi, maze Ingabire  yisobanura ko Genocide y’Abahutu yakozwe mu burasirazuba bwa DRCONGO kandi ko kuvuga ngo “Genocide yakorewe abatutsi” Itegekonshinga ryabishyizeho muri 2008, ko mbere bavugaga Genocide yakorewe abanyarwanda.

Mbere yo kuburana, abunganira INGABIRE Victoire basabye ubucamanza ko bagira ibibazo babaza abahoze ari abasirikare ba FDRL, NDITURENDE Tharcisse na Capitaine KARUTA JMV bashinja Ingabire.

Ubucamanza bwabibemereye ariko ibyo bibazo babibaza mucyongereza,  urukiko rwasabye ko babihindura mu Kinyarwanda kugirango ababazwa babashe kubyumva.

NDITURENDE Tharcisse yafashe ijambo avuga ko abunganira uregwa bamubaza ibibazo byose bifuza, yongeraho ko ibyo INGABIRE  ari gutangaza  bishobora gutuma yibuka n’ibindi ngo bakoranye Ingabire ataraziko Nditurende yibuka.

Urubanza ruzakomeza ejo kwa kane saa 8h00 za mugitondo ku rukiko rukuru ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

24 Comments

  • Ngo impinduka? Ko u Rwanda ruhinduka buri munsi, nizihe mpinduka yarazanye?

    • Kibamumaso. Waretse gushira isoni ko uricira mu kazo rugatwara nyoko. Uwo mubyeyi urabona ari iki kibi yakoze cyitari gusaba ko uburengazira bwe nk’umumunyarwanda wese bwubahirizwa. Imana iguhe umugisha

      • Mureke ntazi ko utazi akare ifumbwe araza ifu!Uriya mugore mumenye ko ariwo musaraba Kagame yikoreye

  • Ntawashobora!Ubundi se ko ndi kubona ahubwo leta yaramuhaye urubuga rwo gusohora ibitekerezo bye!Ndabona birutwa nuko bari kumureka akiyamamaza.

  • Impinduka iyo ari nziza ziba zikenewe kabisa. Kuki batamuretse ngo twumve ibitekerezo bye? Kagame isi yose ishima ntiyahoze yitwa amazina mabi??? Give her a chance.

  • Ariko tujye tureka gutukana kurubuga nkuru mpuzamahanga byaba bigaragara ko tutagira umuco,ariko reka turebe ikibazo uko gihagaze nibisubizo twatanga kurusha uko twatukana.Jye ndabona uriya mudamu ntabwo yari azi ikibuga akiniramo kuko amaze kuhakura isomo.Haba mu kwiregura ,haba muri gereza ndetse haba naho agiye hose .Yari azi ko u Rwanda ari nka rwarundi rwambere buri wese yazaga asukamo ibitekerezo bidafite umurongo ngenderwaho.Urugero muribuka ba TWAGIRAMUNGU na genocide itaraba ukuntu bajyaga bava mu mahanga babapakiyemo ingengabitekerezo nabo bakayisuka kun banyarwanda barushye ,barangiza ba rusahurira mu nduru bati TWAGIRAMUNGU ni umunyapolitike ariko iyo yari politike cyangwa abantu barabavangiraga ntibamenye gutandukanya ikibi nikiza .Ubu ntawamwemerera kuko ntampinduka yindi dushaka ahubwo dukeneye umuntu ukomereza aho bigeze ntidukeneye uwuza kudushyiramo ibitekerezo bipfuye.Ibyiza twarabibonye ndetse nibibi turabizi nasubiraneyo ibyo yarazanye ntidukeneye abanyamagambo ahubwo dukeneye ibkorwa.

  • BYOSE BIRASHOBOKA N’ABARI MU RUGANO UBU BARIHIRWA 20.000 US MU MAHOTERI AKOMEYE,MUREKE UWO MUGORE RERO, UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE. UBUCUCU BWAWE BUSHOBORA KUBA BUKUBYE UBWE INCURO MILIYONI

  • impyisi yigeze kunva bayikomera induru yunva ni impundu irishima!none n’uyu mugore arihandagaza akavuga ko ageze ku kibuga k’indege yakiriwe n’abantu benshi bashima amagambo yari amaze iminsi ahutera!ntaho atandukaniye n’iyo mpyisi rero!kuko nange aza ndabyibuka nagiyeyo ariko njyanwe no kureba umuntu ufite ibitekerezo naherukaga kunva muri za meeting z’abapawa zo muri 91na nyuma yaho,kuko siniyunvishaga ukuntu hari umuntu wiyita injijuke ushobora kuba akirebera mu ndorerwamo ireba amazuru akayishingiraho ibitekerezo bya politiki!!kandi yari akwiye kumenya ko hari n’igihe umuntu atemberera muri parike cyangwa zoo,si uko aba ashaka kuganira n’inyamaswa zihari,ahubwo kureba ubunyamaswa bwazo nyine!none ngo yakiriwe n’abantu benshi yasanze bafite ubwoba bwo kuvuga!!kuko abarusha iminwa minini se!?kuki yasanze badatinya kugenda se?ahaaa!azasya nvome nashigisha…..!!

  • amateka yonyine ni yo azatubwira ko afite ukuri cg ari nta ko.

  • aha mumureke nawe yigeragereze ntawamenya kandi byose n’abera batumaranya. nasomye ijambo rya nyuma Kadhafi aheruka kuvuga numva agahinda karanyishe;ariko nifuza ko buri munyafurika ureba kure yarikorera analyse.

  • Musome point ya NYIRABICANO:

    NYIRABICANO we uramubwiye nuko atakumva. Aracyarata IBYIMIBARE n’ AMAZURU, ntazi ko ubwinshi buhera kuri 2 naho niba akigendera kumazuru nagane iyi birunga nawe tuzajye kumwita izina wenda u Rwanda ntirwazabura byose twapfa kumuvanaho i DEVISE ikibazo sinzi uwakwemera kumwita izina nizina bamwita iryo ariryo.

    INGABIRE n’umugore w’inkunguzi.

  • mureke gupfa ubusa afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka no kwiregura uko ashatse gusa akirinda gusobanya amagambo akamenya ko aho uburenganzira bwe burangirira ari naho ubwabandi butangirira kuvuga ko hakenewe impinduka niko we yabibonaga ariko nkumuntu utekereza kandi waruziko aje mu Rwamubyaye ngo azanye impinduka ndumva aho tugeze yaraharebaga kandi ntabwo twari tukiri muri genocide kandi abayihagaritse batakaje ubuzima areba ko ntacyo yakoraga yarabafashije se? nareke kubogamira hamwe nawe iyaba umunyakuri yari kubanza kuza akareba aho u Rwanda rugeze nyuma akavuga umusanzu we aje gutanga ataje ngo ashake gusubiza ibintu irudubi ndumva mutaretse kwigira nkana twese twarabashije gukurikirana amagambo menshi yavuze akigera mu Rwanda kandi mubwenge mufuti nkabanyarweanda mwese ni mushyire mugaciro murebe nibakoko yaravugaga ukuri cyangwa yari afite ibindi yari ashyize imbere mbere yo kuvuga tujye dushyira mugaciro kandi icyo nasaba ubucamanza bazarebe kumpande zombi bace urubanza hakorikijwe amategeko ntakubera ntano kwirengagiza uburenganzira bwa muntu kandi ndumva bandusha ubushishozi no kumenya amategeko banyarwanda nitureke kugendera kumaranga mutima hato ejo nuwo twashimaga tutazavuga ngo nabambwe nabambwe isomo twara ribonye ariko icyambere ni amahoro kandi nshimira Imana cyane kubwibyiza Imaze kutugezaho ibinyujije mubayobozi bacu Imana ibane nabo kandi ibahe ubwenge nubushishozi mubyo bakora cyane cyane Umukuru w’Igihugu cyacu nabo bafatanije kuyobora nabagize uruhari mukubohora igihugu cyacu cy’U Rwanda bakiriho abatakiriho nabo Imana twizera ko yabakiriye mubayo.

  • Ariko PAUL “NTUKAMAZINA” kuko paul we afite icyo amariye U Rwanda nisi, iyo ubwira KIBAMUMASO utyo, uriya mugore ubona impinduka yazana ari iyihe? AMAHORO niyose NITUZE muba nya Rwanda, mukumbuye GUTERURA IMIPANGA ? cyangwa mukumbuye TINGITINGI, Akabaye icwende ntikoga. Urahaze amahoro none utangiye kwifuza INGABIRE nakubwira iki? ariko umenye ko buno atari burya. SHYIGIRA AMAHORO UBUMWE N’ITERAMBER uve kuri BAJINGA nka INGABIRE batazi aho ibihe bigeze.

  • Mureke akomeze yirozongwe azatuma abamushinja banibuka ibyo bibagiwe kandi batarabyibukaga kubera ivuzivuzi rye~ ariko nibyo bikenewe kuko ntanubwo byagwa nabi ubucamanza!

  • burya guhitamo hagati yo kuvuga ubusa cyangwa guceceka biroroshye,biroroshye guceceka aho kuvuga macakubiri nka ya ingabire,biroroshye kandi kugaragaza ibitekerezo byawe kuruta gutekereza abanyarwanda,ariko wenda nshobora kuba hari ibyo ntasobanukiwe,buriya iyo ufite potential uyibyaza umusaruro iyo ari nziza,nk’uko nyiramwiza uyu afite ibivugisho binini ngirango niyo mpanvu avuga menshi ndetse anasenya aho kubaka.

  • Nyiramacibili nyamara nashake acishe make kuko ndumva yatangiye kwishinja ahubwo! gusa ikinsetsa cye ni ukuntu ibyo yireguza byose aba avuga ngo nawe nibyo yumvaga akiri hanze nukuvuga ngo we ntacyo yihagarariyeho na kimwe! ibyo se nibiki? niba ari amabwire byo ibyo twamwumvise ho ni byinshi ariko ntacyo twagendera ho tudafite ibimenyetso bifatika! so niyitonde anareke kandi kwigira umunyamategeko yasanze igihugu kiyobowe kandi kigendera kumategeko!

  • ni kadafi se?

  • Bavandimwe nkunda,
    mureke gutukana, mureke gutongana.
    Abanyarwanda turangwa n’ikinyabupfura.
    Ufite igitekerezo agitange ntawe akomeekeje.
    Birarushaho kumvikana no kugirira bose akamaro.
    Imana ibahe umugisha.

  • ngo umunwa uraryana,yaba minini noneho ikarushaho!uyu mugore rero uvuga ko yasanze abanyarwanda baraniganwe ijambo,hari ubwo yarebaga mu mitima yabo?hari uwari yaramutumye se kuvuga idahiye ngo araharanira ko hongera gucura imiborogo?ngo nyiri kirimi kibi yatanze umurozi gupfa.!!

  • …Byonyine kwireguza amarapports ngo ya za Onu… ngo kuba yarakiriwe n’abantu benshi ku kibuga k’indege (yenda byari no kwihera ijisho uwo yari we!) bimwereka ko abantu benshi bamwumvaga ni ibitekerezo byerekana ko atareba kure (sintukana…), ko we nk’umuntu ushaka kuyobora(cg yenda gutegeka!) nta ngufu afite atanerekana z’ibitekerezo!! Kubwibyo njye ndabona nta n’ingufu mu bumenyi rusange kuburyo yanayobora abantu… Naburane, atsinde cyangwa atsindwe ariko yisubirire mu buzima busanzwe kuko ntacyo ashoboye!!!

  • Butera we nanjye ririya jembo rya Kadhafi ryambujije gusinzirta iryo joro.Afrika ifite ibibazo.Simbona umunyarwanda numwe utaragizweho ingaruka kubyabaye mu Rwanda.Nubwo twese atariko twagize ingaruka zimwe ariko buri wese yagezweho n ingaruka zintambara.Nibareke gushyigikira ibibi rero

  • Murapfa ubusa igihe cyo kuyobora abantu butama cyarangiye.Muri runo Rwanda koko niba twese turufiteho uburenganzira bungana ntawe ukwiye kuzira ko yavuze uko abona ibintu.Igihe cyo gufata udatekereza nk’ibyo FPR ishaka ko atagomba kubaho cyangwa ko ari umwanzi w’igihugu bigomba kurangira. Ingabire niyo yafungwa ariko ntabwo bazafunga urugamba rwa demokarasi yatangiye abandi bazarukomeza.Kandi bitinde bitebuke ikinyoma kirimo gutsirwa.Abatinya kureba ukuri mu maso ni mwihangane! Uru Rwanda twese turarukunda kandi tugomba kurugiramo ijambo ku buryo bungana mwabishaka mutabishaka.Tugomba kumenya ko twese tubereyeho kuzuzanya no kubahana kabone niyo twagira imitekerereze itandukanye.

    • kuyobora abantu butama birenze kubabwira ngo bice ababakamiye ni ibihe di?ibyo kuba tugomba kuzuzanya nibyo abanyarwanda turimo turushaho kugeraho umunsi kuwundi,naho guhuruduka ukazira hejuru ngo uje guhindura ibintu nabi ntawakuganyiye,ibyo nibyo nita ubukunguzi n’ubutagondwa bugomba gushakirwa umwanya wabyo ubikwiriye aho bitazabangamira abanyarwanda barangamiye kugera kubyo bashaka kugeraho.

  • Uriya mushizi wisoni yaje azi ngo urwanda rwubu arinku rwakyera asanga abanyarwanda barabirenze nawe banza byarivanze ushobora ute guhaguruka ugasiga umugabo nabana ukaza kwigisha amacakubiri mubanyarwanda nkaho batayazi aho abagejeje kuki atabanje kubaza nyina umubyara pole sana kabisa abagushoye uzababwire uti mwarakoze kushora none ngiye kugwa mumunyururu nzize ibitekyerezo byanyu bishaje nsinzi impamvu ntabanje kubaza mama muzamenyere umugabo nabana mwarakoze

Comments are closed.

en_USEnglish