Digiqole ad

Amnesty International irasaba u Rwanda gusubiramo itegeko ku ngengabitekerezo ya Genocide

Amnesty International yasabye Leta y’u Rwanda gusubiramo amategeko agenga Ingengabitekerezo ya Genocide mu Rwanda. Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukaba uvuga ko aya mategeko ngo abangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Irasaba u Rwanda guhindura amategeko ku ngengabitekerezo ya Genocide
Irasaba u Rwanda guhindura amategeko ku ngengabitekerezo ya Genocide

Aya mategeko yagiyeho nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, agamije ahanini kurwanya imvugo zibiba inzangano n’amacakubiri byagejeje u Rwanda mu icuraburindi.

Amnesty International yo ivuga ko ayo mategeko ashyiraho imipaka ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, nkuko byemejwe na Erwin van der Borght, umuyobozi wa Amnesty International muri Africa.

Kubw’uyu muyobozi, amategeko arwanya ingengabitekerezo ya Genocide mu Rwanda “akoze ku buryo budasobanutse, bituma abanyarwanda batamenya ibyo bemerewe kuvuga nibyo batemerewe

Akavuga ko ku bwiyo mpamvu, benshi batinya kugira icyo bavuga cyerekeranye na Genocide cyangwa kirwanya Leta, akavuga ibitangazamakuru by’igenga n’abatavuga rumwe na Leta ngo baba batinya kubihanirwa.

Mu Igazeti ya Leta, ITEGEKO N°18/2008 RYO KU WA  2 3 /  0 7 /  2 0 0 8  niryo risobanura  icyaha  cy’ingengabitekerezo  ya Jenoside n’ibihano biteganyijwe. Ni itegeko rigizwe n’IMITWE  itatu n’INGINGO 16. Umuryango wa Amnesty International ukaba utagaragaje Ingingo wanenze muri iri tegeko.

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

24 Comments

  • ariko amnesty niyo imenya ibibereye abanyarwanda koko?bagiye bunva ko igihe cy’ubukoloni cyarangiye bakareka kudutekerereza ibitubereye?!ubwo se itegeko rihana ingengabitekerezo bavuga ko ribangamye,ribangamiye bande?ubwo si abashaka kongera kuyikora? nibasubize amerwe mu isaho rero twavuze ko bitazasubira ukundi

  • Nibagende abo bazungu twarabahaze, iyo babonye abimereye neza babagirira ishyari bagashaka kubakura ku rwego bigereyeho! Ubwo barabona iryo tegeko ririmo kugenda ribabangamira kubera impanvu zabo z’ibyo bakoze muri jenoside, none batangiye kuvuga ngo rivugurwe! Barashaka ko bashyiraho ingingo ibarengera rero ubwo??? twarabavumbuye sha ntibakage badukanga!!!

  • Afrika ishobora kuba ikiri ubustani bw,abazungu.Harya ngo umuntuwese agomba gutekereza nkabo ,kugenda nkabo kurya nkabo kwambara nkabo ku …… byose bigomba kuba uko babishaka.Baduhaye amahoro ra !!!! Rero ngo nabavuga rikijyana. Ariko bizashira

  • uyu muryango nta moral authority ufite yo kuba yahindura amategeko abanyarwanda bishyiriyeho,aka ni agasuzuguro n’ubwibone bya bamwe mu bazungu bunva aribo bagena byose.

  • abagenocideri nibo basigaye barinyegeje muri iyi miryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu bakayihisha inyuma bakavuga ibibabangamira mu kubiba ingengabitekerezo ya genocide,kuko nta kundi babangamirwa na ririya tegeko keretse niba bashaka gutegura iyindi!

  • Kuki Amnesty ibona itegeko rihana ingengabitekerezo ya genocide ribangamye,ariko ikaba itarabonye ko ababibaga ubwicanyi mu Rwanda bari babangamye? kugeza naho bubaye

    • Iyo umuntu adasobanutse, ibisobanutse abona bidasobanutse” iteka umuntu utareba neza abona ibyezezi” nibave ku Rwanda no gushyigikira aba Genocidaire. Abo bazungu bishyizeho ibintu byose batagize uruhare ntibabura kubinenga ” WamunyaRwanda tusonge mbere tu hadi 2020, Les Chiens aboient mais la caravane passe”

  • Niba batigiza nkana bari bakwiye kunva ko amategeko ari mu rwanda agamije kurinda abanyarwanda,nibo abereyeho bijyanye n’amateka yabo,ntagiraho gushimisha abahorana imigambi mibisha no kubabibamo uburozi bibitsemo, Mbona hari abanyarwanda baba bakorera inyuma y’iyi miryango bagambiriye inabi ku Rwanda

  • Ngirango nibutse GASHUMBA ko jenoside nta gihugu icyaricyocyose gifite ububasha bwo kwemeza jenoside cg kuyiha inyito uretse ONU yonyine!
    Iyabaye mu Rwanda rero,ONU ntiyayise jenoside yakorewe ABATUTSI ahubwo yayise JENOSIDE Y’ABANYARWANDA.

    • nonese wazana igitabo birimo jyewe numva isi yose ivuga jenocide yakorewe abatutsi keretse niba wowe utaba kwisi ngo tugusobanurire naho ubundi yemejwe kera cyane

  • ariko aba bantu barashinyagura bakanasetsa!!ubu iwabo iyo bagiye gushyiraho amategeko bajya baza kutugisha inama?ubu se inteko ige ibatumiza mbere yo gushyiraho itegeko runaka?bagiye bamenya ko twigenga bakareka kwigira ba nyirandabizi no mu bitabareba!!?

  • Imihimbiri y’abazungu yeee. Umukobwa wavuze neza family ya Ghadaffi yarawe yimwe ikiraka kuri TV ya Germany. Uvuze nabi abayahudi iburayi arahanwa sana. Abasilamukazi ntibemerewe kwambara uko babyifuza, gusa umugabo nako imbwa irongora indi mbwa(homosexuals) biremewe.
    Shitani gusa …
    Assyyyee asyiiii.

    • WIkwandikana uburakari. Si byiza gutukana kuko bitesha igitekerezo cyawe agaciro.
      Jya ufata umwanya., maze usobanure neza igitekerezo cyawe. Abandi bazagisoma, bagishime, maze bagishyigikire. Bityo kirusheho kugira agaciro.
      Naho iyo ushyizemo amagambo atukana, bituma hari abadafata umwanya wo kubisoma.
      Urakoze, Imana iguhe umugisha.

  • Barashaka kutwiyenzaho nkuko babigiriye Libya se raaaaa???

  • abazungu murabarenganya babibwirwa nabanyarwanda badashaka ko duterimbere kandi agatsinda basize bakoze amahano abajenosideri bavanze nabajura

  • ariko iyi siyindi nzira ya colonisation abazungu badukanye mwebwe aha ntakundi ariko ntibazabishobora noneho abanyafurika bamaze kumenya ko ntanyungu yabo cyane nawe baguha inkunga baka kubwira uko ukwiye kuyikoresha bakazana naba techenician babo ugasaga amafaranga hafi yayose asubiye iwabo keretse uwo batabonyeho ubwege bashakisha uburyo bwose bamwikiza ariko Imana ireberera africa irahari kandi ntabwo tuzakomeza kuba ubutunzi bwabanyaburayi

  • Mujye mureka gukabya uvuze ko nyir’urugo yapfuye siwe uba umwishe!Amategeko ajyaho mu Rwanda amenshi usanga aba asa nkaho ashyirwaho hagamijwe kugira uwo bibasira kuruta kuyashyiraho koko mu rwego rw’inyungu rusange.Ikibazo cy’ingengas cyo ubu ugushatse wese kandi yizeye imbaraga runaka araguhitana kandi ukagenda umuti wa mperezayo.Kuburyo ingengas imeze nk’igikangisho mu gucecekesha abantu.Amategeko y’ingengas ntabwo asobanutse dukwiye kubyemera ahubwo agakosorwa maze koko akadufasha koko kwirinda kuzasubira mu mahano.

  • Ndamu byihorere,basigaye batokora abandi batabanje kuitokora!gusa ibi kurinjye sibishyashya,niba ukurikirahafi world’s history be4re,during and after world war 1,ubudage bwakubwira aho imiryango nkiyi ahoyaribageze(versaille peace treaty),nonese ko banenga ibyotwakoze,amaherezo ni ayahe?simpuhwe abanyarwanda tubemaso,ahotwavuye turahazi,ahotugeze turahazi,nahotujya turahazi,ko ibyabaye barebagase bakoze iki?yewe ndabona bameze nkawamumuntu usanga umwana arya imyanda akamwihorera,nyumayasanga umuha umuti ati wikwigora nitwaturwara twabana!

  • ariko kuki ntarunva iri shyirahamwe ry’abibone risakuza kubera interahamwe yagizwe umwere n’amategeko yiwabo?si uko abo zishe atari abantu?n’iwabo kandi si shyashya!nko mu bihugu by’iburayi hari abaturage babuze ubwenegihugu bitwa Roms n’aba tsigane,bibasirwa n’abanyamurengwe bakicwa umusubizo,ariko wakunva bibasira abanyafrika kandi n’iwabo baba bahasize ibizinga byinshi bikayoberana!kuki batagaya amategeko arengera kwica abatsigane n’aba roms?ariko twashyiraho amategeko akumira genocide,ngo ntibayashima,bashimira iki se kandi akora ibyo iwabo badakora?

  • Genocide ijya kubaho Amnisty ntiyabagaho se? icyo gihe abishwe nubuhe bwisanzure bari bafite? ubu turatuje isoko ryimbunda zabo ryarahombye, ubu sasa baratangiye kuzishakira isoko.

    Bazi virus y’amoko ikintu yadusigiye, ntahandi hari imbaraga zatuma twongera kumarana babona uretse mu ndorerwamo y’amoko!!

    Nibagende twarabamenye shaaa!!

    • uri umuntu w’umugabo heza we,iri sesengura ukoze turaryunva kimwe,buriya iyo twamaranye babyungukiramo,nawe se ni gute barengera abifitemo ingengabitekerezo koko?basanze mu byo abanyarwanda bakeneye kuvuga ari amoko?ahubwo se ninde wabatakiye uretse abagenocideri nyine bunva barabujijwe amasengesho yabo?nibajyane ayo bavanye mu mipanga na grenades bagurisghije interahamwe niba atabahagije bazajye guhahira ahandi naho rurama,mu rwanda ntitugikeneye izo ngirwa mpuhwe zabo ziyita ko ziturengera,abo barengeye ni abahe ese ubundi?

  • Ariko wowe wiyita Ntwari, uretse gushaka ikigabanya sentiment de culpabilité ku rupfu rubi abatutsi n’abatari bashyigikiye ko bicwa bishwe, ubwo watubwira aho wabonye abanyarwanda bishwe bazizwa kuba abanyarwanda muri iki gihugu? Jyewe ariko nshobora kukwereka aho abatutsi bishwe bazira kuba abatutsi. Va ku bya Loni abantu bishwe se irihe?

  • nibage bareka kudutesha umutwe kukise barebereye abicaga million yabantu bo ntibagire icyo babambwira,kandi niba amategeko y’u rwanda harabo arengera mwe atarengera muziyahure nikabashengura ahubwo nimfura pe!kuko dukoze nkingoma zohamber Mana we nka victoria ntibaba bakiriho mais turi imfura

  • nta mufa w’igikeri uko cyaba gitetse kose!!
    ubu impuhwe batagiriye abatutsi bazize iriya nkenya bashaka ko igaruka barashaka kuzigirira abahe?keretse niba nabo baracengewe bakunva ko ari inzoka zigomba kumenwa imitwe nkuko abarimu biriya ngengabitekerezo babyishije?

Comments are closed.

en_USEnglish