Digiqole ad

Muzehe Kanamugire watangije Inteko izirikana yishwe n’impanuka

Philippe Kanamugire, umusaza uri mu batangije INTEKO IZIRIKANA yitabye Imana kuri uyu wa kane agonzwe n’imodoka ubwo yavaga kuri Ministeri y’urubyiruko Umuco na Siporo kuri stade Amahoro I Remera.

Muzehe Philippe Kanamugire
Muzehe Philippe Kanamugire

Uyu musaza wari hafi kuzuza imyaka 84, yagonzwe avuye gutanga ikiganiro ku rubyiruko, ku mateka n’umuco by’u Rwanda  mu cyumba kiriya Ministeri.

Mzee Philippe we na bagenzi be 28, mu 1998 batangije Inteko izirikana, iza kwemerwa na leta mu mwaka wa 2003. Abatangije iyi nteko bamwe bagiye bitaba Imana kubera izabukuru.

Iyi nteko batangije ikaba yari igamije kwibutsa amateka y’u Rwanda no kugarura umuco nyarwanda uhanganye n’imico y’ahandi ishaka kuwuganza.

Aba bakambwe bakaba bagendagenda mu bigo by’amashuri babwira Urubyiruko amateka y’u Rwanda ndetse bibutsa n’umuco warwo ngo udacika, bakaba baratangiye babikora ku bwitange, nyuma bakaza kujya bafashwa na Ministeri ifite Umuco mu nshingano zayo.

Uyu nyakwigendera, yavukiye mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba mu 1928, yize amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi, kubera impumvu zitandukanye, ntiyarangije kuko yaje guta ishuri mu 1948 ageze mu mwaka wa kane.

Yahise ajya kuba Umusemuzi w’abakoloni b’ababiligi, nyuma y’imyaka ibiri ajya kuba umwanditsi w’urukiko rwa Rugerero(Rubavu), nyuma ahita aba umunyamabanga n’umubitsi w’UBUSHIRU (ubu ni I Rubavu)

Mu 1960, nawe yahunze u Rwanda yerekeza muri Zaire (DRC ubu, aha yaje gufashwe n’inshuti ze z’Ababiligi kuva muri Zaire kuko ngo abayobozi baho bashoboraga kumutanga ku buyobozi bw’u Rwanda.

Yerekeje I Burundi aho yamaze igihe kinini akaza kuhava nyuma ya Genocide mu 1994 agataha mu Rwanda, Kanamugire yigeze no kugira uburwayi bukomeye aho umwe mu mitsi yo mu mutwe waturitse avira imbere (Hemolagie interne) ajya kwivuza i Burayi maze arongera arakira akomeza imirimo ye.

Yitabye Imana asize umugore we Annociata Nyinawabaganwa n’abana barindwi (abakobwa 4 n’abahungu 3) , uyu nyakwigendera yashatse afite imyaka 26. Akaba yarashatse atinze icyo gihe, kuko yakurikiranaga amasomo yo kuba umupadiri ariko akaza kubivamo.

Gael Nkubito
UM– USEKE.COM

15 Comments

  • RIP Mzee, tubuze umuntu w’ingirakamaro!!!

  • Imana imwakire mu bayo.Hakwiye kubaho inyandiko kuko abantu barapfa bakibagirana ariko inyandiko ntisaza, naho ubundi wazasanga ibyo avuga bizaba ari kera habayeho mu minsi mike.
    twihanganishije umuryango we n’abanyarwanda bose muri rusage.

  • Ariko abashoferi bo mu Rwanda ni ibiburamutima. Ntibubaha abanyamaguru, nabibonye mu Rwanda honyine. Hakwiye kujyaho itegeko rihana ryihanukiriye umuntu ugonze umunyamaguru. Ngaho babagongeye muri Zebre crossing,….ni akumiro.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira, Mzee yari ntyoza

  • Yari n’umu Rayon utavangiye RIP

  • Iman imwakire mu bayo. Inteko izirakana isigayemo abasaza bangahe se? Ngira ngo Pasteu Ezra Mpyisi niwe usigaye mu basaza bayitangije!

  • tubuze umusaza wagaciro, iyi n’inzu y’ibitabo ihiye! turashize!!!, turahojeje umuryango we n’abasizwe bose bagire kwihangana,kandi IMANA imwakire!

  • Iman imuhe iruhuko ridashira kandi abanyarwanda twifatanyije numuryango we turimo turahomba abasaza binararibonye baharaniyeko umuco wacu ukomeza kugira agaciro

  • ariko haricyo abo asize bakomeza, n’ugushyira inteko izirikana mu turere no kuri internet,kuko mbona hari ababeshya tukazajya tubihindagura uko tubibona.
    aho kubaka amateka,ariko n’UMUGABO wangu

  • Que la terre lui soit douce. Mzee Kanamugire namumenyeye mu biganiro yagiye atanga kuri TVR ku mateka n’umuco nyarwanda. Yari umuhanga, yavugaga wumva ibintu abizi neza pe, adasobanya.

    Ku mwanditsi w’inkuru, bandika HEMORRAGIE (ntabwo ari EMOLAGIE).

  • Uyu musaza ndamuzi na bagenzi be bamubanjirije mu kwitaba Imana nari mbazi.
    Icyakora hari amakuru yakomeje kuvugwa ko abo basaza b’Inteko Izirikana bangwa urunuka na FPR ndetse ko ariyo yagiye yica umwe umwe …bitewe nuko ngo ari ishyirahamwe rishyigikiye umwami.
    Justin FAIDA

  • Imana imwakire mu bayo,ntiducike intege hali n,abandi bize ,banasomye amateka yacu bakomereze aho bageze. Ikibabaje ni uko hali abicaranye ubwenge n,amateka byadufasha aliko bakaba barahawe pension imbura gihe batananiwe akazi gusa ali ukunanizwa n,aba munyangire. Bagahitamo kwicara bagaceceka.

  • Iyi nkuru n’incamugono kabisa; abasaza badushizeho pe, murakoze ku cyubahiro mumuhaye mubwira abanyarwanda amateka ye, gusa nabasabaga kuzajya muvuga ku bantu nk’abo bagire uruhare mu mateka y’u Rwanda meza bakiriho; mukajya mukorana ibiganiro ku nsanganyamatsiko zitandukanye , bityo tukabavomamo bakiriho kuko ni bibliotheque ikomeye; nimwegere ba muzehe tito Rutaremara mumubaze ku bunyangamugayo, ku gukunda igihugu, ku mibereho y’ubuhinzi, ku Rwanda bijya gucika, …murebe nabandi b’inzobere ku kintu runaka bizafasha abantu kwihugura, guobanukirwa. Turabashima cyane, mukomereze aho.

  • Umusaza imana imushyire mubayo ntituzibagirw ibitekerezo by`inteko.

  • Ni ho twese tugana. gusa Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye.

Comments are closed.

en_USEnglish