Digiqole ad

Umuhanzikazi Butera Knowless ni muntu ki?

Amazina ye nyakuri ni INGABIRE BUTERA Jeanne d’Arc,

Yavukiye mu Karere ka Ruhango tariki 01 Ukwakira 1990, avuka ari ikinege mu muryango we. Ababyeyi be bose bitabye Imana.

Umuhanzikazi Butera Knowless
Umuhanzikazi Butera Knowless

Nyuma ya Genocide,  I Nyamirambo ku ishuri ryitwa ESCAF, niho Butera yatangiriye anarangiriza amashuri ye abanza.

Ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yakigiye aho yavukiye mu Ruhango mu ishuri rya APARUDE, akomereza mu Ishuri rya APACE ku Kabusunzu aho yize ishami rya Computer Science and Management.

Nyuma yo kurangiza umwaka ushize, Knowless Butera mu mpera z’uku kwezi azajya kwiga muri Kaminuza ya KIST mu mwaka wambere ishami rya ICT.

Knowless kandi akaba asengera mu idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Akora iki kindi?

Butera usibye kuba ari umuhanzikazi, ni umukozi wa SORAS nk’umucungamutungo, aho akorera mu mujyi wa Kigali, ishami ryo mu mujyi rwagati.

Umuhanzikazi Knowless atuye ku Kacyiru inyuma ya Presidence aho bita ‘Kamatamu’

Iyo akitse imirimo ya SORAS, avuga ko ku mugoroba ahita ajya muri Studio gukora ibijyanye na Muzika ye.

Yaba atagiyeyo akicara mu rugo akareba Film kuko ngo azikunda, cyane cyane film z’Urukundo, Colleges, na Action.

Avuga ko nta modoka ye agira nkuko abandi bahanzi bazwi cyane bazitunze, ingendo ze azikora na Taxi Voiture kenshi cyangwa taxi rusange.

Akunda iki?

Tuganira na Butera Knowless, yatubwiye ko mubyo kurya akunda harimo IBIJUMBA, agakunda cyane kunywa Fanta Citron. Ati: “Sinywa inzoga, ariko nshobora kwishimana n’abazinywa bitambangamiye

Agakunda gusohokera muri Resto Bar yitwa QUELQUE PART mu mujyi cyangwa ELEGANCE iyo abonye akanya.

Umuhanzi w’umunyarwanda akunda kurusha abandi ni Cecile Kayirebwa, ati: “Nubwo style ye yananiye kuyirirmba, ariko niwe nakuyeho inspiration”

Avuga ko na nyina (nyina wa Butera) yari umuririmbyi mu Idini y’abadivantisiti, ndetse ariko ko nawe ubwe yabanje kuririmba muri Chorale yitwa MARANATHA yo muri APACE, aho yaririmbanye kandi n’umuhanzikazi uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana witwa TONZI.

Hanze y’u Rwanda, Butera Ingabire Jeanne d’Arc ‘Knowless’ yemezako akunda cyane umuhanzikazi BRANDY w’umunyamerika.

Butera Knowless akiririmba muri Chorale Maranatha yo muri APACE
Butera Knowless akiririmba muri Chorale Maranatha yo muri APACE

Aracyakundana na Safi wa Urban Boys?

Baracyari kumwe
Baracyari kumwe

Kuri iki kibazo, ntabwo Knowless yazuyaje kudutangariza ko urukundo rwe n’umuhanzi Safi rukomeje, kandi rukomeye nka mbere.

Ni nyuma y’uko bimaze iminsi bivugwa ko hari ibibatanya byinshi, ndetse ko bashobora kuba batakiri kumwe, ibi yabiduhakaniye, ashimangira ko Safi akiri umukunzi we.

 

Gushyira ahagaragara Album ye

Uyu mukobwa, azashyira ahagaragara Album ye  tariki ya 17Ukuboza I Rubavu na 18 Ukuboza I Kigali.

Usibye abahanzi bo mu Rwanda, abahanzi yatubwiye ko ateganya ko bazaza kumufasha baturutse hanze barimo FALLY IPUPA wo muri DRCongo, Jose CHAMILLEONE na VAMPOS bo muri Uganda

Zimwe mundirimbo Nshya Knowless agiye gushyira hanze  vuba zizaba ziri  kuri ALBUM azashyira hanze tariki 17 Ukuboza 2011  harimo izitwa RUKURUZI (na KAMICHI), UKURI (na Urban Boyz), BENEMUNTU (na Ryderman), SINZAKWIBAGIRWA (Ari wenyine)

Yatangaje kandi ko amashusho y’indirimbo ‘ADELPHINE’ agiye kujya hanze mu minsi micye.

Manager w’umuhanzikazi Butera Knowless ni umugabo witwa ABDU KITOKO abarizwa mugihugu cy,Ububirigi

Paisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

27 Comments

  • haha uyu niwe mwita umusitari? sinzo icyo aho mu rwanda mukurikiza mwita abantu abasitari? wenda aho iryo jambo risobanura abantu nkaba rikaba ritandukanya nabo bita abastar tumenyereye kurwego mpuzamahanga? mugihugu cyimpumyi uphuye ijisho rimwe aba ari u mwami ubanza uwaciye uno mugani yaravugaga u rwanda

    • Giha,nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi,n’abo mwebwe cg wowe wita abastars hari aho batangiriye kd hari urugendo bakoze. Ikindi,buri gace kagira standards zako si ngombwa copy paste,aho guca intege abafite ibyo bakora bagire inama kd ubahe urugero rwiza ureke kuvuga gusa no kuba negatif!

  • Knowless,uri mwiza pe!kd ufite n’impano.Je t’encourage, ngusaba gukora ibyo ugomba gukora byose neza,ndavuga kubyitaho ukabibonera umwanya ukwiye kd ugaharanira kugera ku ntego wanga gutsindwa. Safi ntuzamuhemukire,kd nanagukosereza uzamubabarire,muzigumanire urukundo rwanyu rurambe.Muri byose wisunge Imana izajya iguha imbaraga. Courage Bella!

  • Butera, ni ukuri akazi kawe gakore uko bikwiye utitaye ku bivugwa. Kandi kunda umukunzi nk,uko wabimusezeranije. Ni ukuri bose baragukunda n’ikimenyimenyi uririmbye abasaza benshi baguha inka. Itegure kuzakura ubwatsi ubashimisha. Imana ikurinde.

  • Butera turamwemera cyane, ibyo akora abikorana ubuhanga n’ubwenge!

  • Butera turamwemera cyane, ibyo akora abikorana ubuhanga n’ubwenge! Afite itarki nziza y’amavuko kuko mu byabaye mumateka azajya yizihiriza rimwe umunsi we w’amavuko, n’igihe urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye!! azaharanire kuba intwari nk’abatangije uru rugamba!! Imana izabimufashemo!!

  • Giha iyo ushaka gukosora umuntu, umuha n’umurongo yagenderaho.

  • Mama igikobwa kiiza wee! ese uri n’umukozi w’Imana mama! that’s wonderful!
    courage wangu u’ll go so far!! with ur God!

  • gusa uri keza, uzanjye wihagararaho kuko hari abakeneye kuguca intege

  • I’ Sorry to to say i hate the comment from queen! Umusitari se ni iki ubundi we ko atamusobanuye? Kuri njye nibazako ari umuntu abantu batari bake muri society kandi bakamufata nk’ikitegererezo muri uwo mwuga! Knowless rero mpamya ko hari abanyarwanda batari bake bamufata gutyo. Niba wowe atariko ubibona si umustar wawe ariko hari abamwemera, bubahe wibatukira umuhanzi.

  • Nanjye ndashima intambwe uyu mwari mwiza w’u Rwanda rwiza pe agenda atera. Ni umu star iwacu kandi azakomeza pe. Nshime n’umufasha mu gusohora ibihangano bye. Gusa namusabaa kutaziyandarika niba Safi bakibyumva kimwe, bakomeze music yabo bayicuruze izababere business nyayo, ariko bajye basuzuma neza text zabo hari ubwo usanga bidashemeye nk’iriya ya Adelphine ifite injyana nziza ariko amagambo wapi kabisa barisubiramo cyane bikaba feck. Mukomere mwe bahanzi, muheshe ishema Rwanda yacu nziza.

  • we lv u kabebe!!!!!!!

  • jya ubankosorera mwana Queen, abo ni babandi baba baravutse mutwana twinshi batabonye umwanya wo kwitabawaho. ntibajya bagira ikibashimisha

  • Courage mwana wiwacu mu Ruhango.

  • Courage mama tuzagusengera.wagirango ugira numutma wa kimuntu.

  • nta muzika ya knowless murabeshya

  • knowless ndagukunda cyane nkuko mpora mbikubwira kuri phone maze kubona ibyo ukunda byanshimishije cyane kuko nange aribyo nkunda what i wanna ni uko wareka kuri stade igihe uzaba uri kuririmba i wish i could came and help u in ur songz like ibidashoboka,ko uhinduka,byarakomeye,komeza,byemere,na rukuruzi.what do u think? i lv u so much mbabarira wemere kuko niwemera nicyo kintu cyambere kiza kinshimishije mu buzima bwange let me give da nmbr of my bro maze muzabivuganeho cause niwe uzanzana is 0783614689 plz call him i beg u may god help u in ur every day life.plz answer

    • abasazi muri kwinshi!! wowe urarenze!

  • yegoyego guma guma guma,safi nakomeze akwemere kuko ibibi bye nibyiza bye urabyemera.ruhango turakwemera.arko uri kezaaa!!

  • knowless be care full in this life kuko abantu bavuga ibyo bishakiye wowe komeza umuziki wawe tu biranakubereye gusa ujye wibuka gusenga imana kuko ariyo yaguhaye iyo mpano sa uzagire noheli nziza n’umwaka mushya wa 2012.

  • Knowless ndagukunda cyane pease

  • ndakwwwwwwwwwwemmmmmmmerrrrrrrrra sannnnnnnna.!!!!!!!!

  • Hi,i lv u and ur so talented!

  • Hi,lv ya plz can yu cll mi on 0726035683 kuko ndkmeraaaaaa 2,sha uduha ikosora kambisa,lv ya.

  • butera big-up all adventist n’abanyaruhango bose turagukunda cne.

  • Knowless yiko poa. Am Kenyan and napenda ngoma zake. 

  • Aharicyoni fuzakukubwira jyewefi imangayajye nifuzagakoduhura nimbanaki bazo

Comments are closed.

en_USEnglish