Digiqole ad

Burundi: “Safisha” Umugambi wo kwikiza abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Benshi mu barimu mu Ntara za Ruyigi na Cankuzo mu burasirazuba bw’Uburundi ngo bamaze guhunga ingo zabo kubera gutinya ko bakwicwa muri gahunda yiswe “Safisha”.

Urubyiruko rwa CNDD FDD ubwo rwamamazaga ishyaka ryarwo/Photo Internet
Urubyiruko rwa CNDD FDD ubwo rwamamazaga ishyaka ryarwo/Photo Internet

Gahunda bita “Safisha” bivuze  “Sukura” ngo yashyizweho n’ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi mu rwego rwo kwigizayo, mu kwica cyangwa gufunga abatavuga rumwe naryo.

Abarwanashyaka benshi b’ishyaka FNL i Ruyigi, bamwe ngo baherutse kwicwa, abandi barakubitwa bikomeye nkuko byatangajwe n’umwarimu w’I Nyabitsina muri Ruyigi.

Kubwe ngo gahunda ya “Safisha” ni iyo kwikiza abashyigikiye ishyaka FNL rya Agathon Rwasa, bahereye cyane cyane ku barimu kuko bari mu bantu bavuga rikijyana mu ntara i Burundi.

Uyu mwarimu utaratangaje amazina ye, avuga ko ibi byose ari gahunda y’ishyaka CNDD FDD rya Petero Nkurunziza, bigakorwa n’insoresore ziribamo zabikanguriwe.

Umwe mu barimu wafunzwe inshuro ebyiri akaza kurekurwa, avuga ko yafunzwe ubwo yari avuye kugura ibyuma by’amashanyarazi, ku biro by’Intara ya Ruyigi muri Nzeri uyu mwaka, icyo gihe yahahuriye na Ministre w’Ubutaka na Mines, Moïse Bucumi, ategeka ko bahita bamufunga, bityo akemeza ko uyu muyobozi ari mu bari inyuma y’ubu bugizi bwa nabi ku batavuga rumwe na Leta.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko mu kwezi kwa munani uyu mwaka, ku ishuri rya Masama muri Ruyigi, habereye inama y’urubyiruko ruri muri CNDD-FDD,  akaba ariho rwaherewe amabwiriza na gahunda byo kwikiza abatavuga rumwe naCNDD-FDD muri gahunda ya “Safisha”.

Ibi ngo byakuye umutima benshi mu bari mu mashyaka atavuga rumwe na Leta muri Ruyigi na Cankuzo, aho ngo iyo bigeze nijoro bahunga ingo zabo batinya kuzicirwamo.

Ubuyobozi bwa Petero Nkurunziza bwo buhakana aya makuru, bukemeza ko ubwicanyi cyangwa andi mabi yose ashobora kubera mu Uburundi, ataba yateguwe na CNDD-FDD, ko ndetse ibyo bivugwa muri Cankuzo na Ruyigi ari ibihuha.

Source: www.rnl.nl

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • Kuki abo bavandimwe batakwigira kubyaberaga mu rwanda 1990-1994 ibyo MRND yakoreye urwatubyaye, east african community se irabikoraho iki. please leta y’urwanda mwohereze ingabo gufasha bariya bavandimwe natwe duhora tugaya abataradutabaye muri Genocide. ngaho inama niterane igitaraganya ya EAC maze yige ku biri kubera mu Burundi

Comments are closed.

en_USEnglish